• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Mar 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 22 werurwe 2025 abanyarwanda bakangukiye ku nkuru y’inshamugongo y’urupfu rw’umunyamakuru w’inararibonye n’umunyabigwi Jean Lambert Gatare, wapfiriye mu Buhinde aho yari amaze ibyumweru bibiri yivuza. Mu bitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga, ku materefone n’ubundi buryo bw’itumanaho, abantu barahamagarana, kandi bahanahana amakuru, bihanganishanya, bakomezanya, bamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Nyuma y’iyi nkuru y’akababaro, umunyamakuru wa Radio Rwanda, wakoranye na we akaba n’inshuti ye magara, Bwana Rutagarama Marcel yagiye ku rubuga rwa X agira ati “Urupfu ni cyo cyonyine kiduhemukira tukabura aho twanatanga ubujurire. Nta musimbura mfite kuri wowe.”

Jean Lambert Gatare yari icyamamare kuko yamenyekanye mu mwuga w’itangazamakuru yari amazemo imyaka isaga 25. Nyuma yo gukorera ibigo bitandukanye bya Leta mu ishami ry’itumanaho, yinjiye mu mu mwuga w’itangazamakuru. Yakoze mu itangazamakuru ryandika, irya Radio na Televiziyo, ndetse agakunda gutanga ibitekerezo no ku mbuga nkoranyambaga.

Asigiye umurange ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Jean Lambert Gatare wakunze guhina izina rye mu nyuguti eshatu JLG atabarutse akiri muto ku myaka 56. Nyamara ariko igihe cye yagikoresheje neza aho yanyuze kuri BBC Gahuzamiryango, Radio Rwanda, Isango Star na Rushyashya yari abereye Umwanditsi Mukuru.

JLG ibinyanye n’itumanaho byose yabinyuzemo kandi abikora neza kinyamwuga. Abakoranye na we bamuziho gukunda umurimo, kugira umurava no kugira ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi igihe kimwe kandi akabikora neza kugera ku musozo.

Mu buhamya bw’abo bakoranye kuri Radio Rwanda, bavuga ko yakoze mu ishami ry’amakuru mu Kinyarwanda aho yavugaga amakuru kandi akajya no gutara amakuru mu nama n’ahandi hanze ya studio. Icyo gihe kandi yakoraga mu ishami ry’ibiganiro aho yakoraga ikiganiro “abatwandikiye”, “urubuga rw’imikino”, no gusemura imbwirwaruhame z’abayobozi ziri mu ndimi z’amahanga harimo n’iya Perezida wa Repubulika.

JLG yahagarariye ORINFOR (ubu yabaye RBA) i Arusha muri Tanzaniya ku rukiko mpanabyaha rwa Loni rwari rwarashyiriweho u Rwanda kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iyo mirimo yose, JLG yayibangikanyaga no gukora amatangazo yo kwamamaza ibikorwa by’ibigo bya Leta, iby’abikorera n’imiryango itari iya Leta yaba iyo mu Rwanda na Mpuzamahanga.

Atabarutse yari mu bayobozi bakuru ba Isango Star, ariko umwanya w’ubuyobozi yakomeje kuwufatanya n’akazi k’ubunyamakuru nko kuyobora ibiganiro bya Politiki n’iby’imikino, gutegura no kuvuga amakuru, kwandika inkuru mu binyamakuru, hamwe no kwamamaza mu ijwi n’inganzo yihariye yakunzwe na benshi.

JLG mu nganzo ye yari n’umwisi

JLG yari umunyampano akaba n’umunyendimi. Hari amagambo mashya yahanze cyane cyane muri ruhago nyarwanda kandi yafashe. Amawe muri yo ni aho yise abakinnyi bakomoka i Rubvu ababreziliye (Bresilien) rirahama, igikurankota Bokota (wakiniye APR FC, Rayon Sports n’Amavubi). Hari n’abakinnyi yahimbye amazina arafata nka Haruna Fabregas, Pekeyake Pekinho, Fabrice Twizerimana Ndikukazi, Ndayishimiye Jean Luc Bakame n’abandi benshi.

Mu kiganiro “Abatwandikiye” kuri Radio Rwanda yakundaga kwita abamukurikiye “abanywanyi” akabasuhuza atyo akanabasezera atyo. Iryo zina ryaje gufata, birangira na we rimugarukiye ku buryo besnhi mu nshuti ze bamwitaga umunywanyi; bakamusuhuza bakagira bati “uraho neza munywanyi.”

Mu buzima busanzwe, JLG yaranzwe n’ubupfura, ubunyangamugayo, urukundo no kubanira neza abandi. Yari umuntaramyi, umunyamashyengo, akazira umwaga. Yakundaga abantu na bo bakamukunda, aho yabaga ari nta rungu.

Jean Lambert Gatare, wowe wushije ikivi cyawe, ukaba utabarutse utanduranyije, ruhukira mu mahoro. Twihanganishije kandi dukomeje umuryango wawe, inshuti n’abo mwasangiye umwuga ngo bakomere muri iki gihe cy’akababaro dutewe n’icyuho usize.

Tuzagukumbura.

Anastase Rwabuneza 

2025-03-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  

Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  

Ubwanditsi 22 May 2020
Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Ubwanditsi 25 Jun 2020
Misiyo ya Ntwali John Williams n’abamutumye yaburijwemo n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro

Misiyo ya Ntwali John Williams n’abamutumye yaburijwemo n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro

Ubwanditsi 16 Sep 2022
Kiyovu SC yatumije inama y’intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk’umutoza mushya wayo

Kiyovu SC yatumije inama y’intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk’umutoza mushya wayo

Ubwanditsi 13 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Wema Sepetu yatunguye abatari bake atangaza ikintu yicuza mu buzima bwe cyakabereye isomo abakobwa bakiri bato
SHOWBIZ

Wema Sepetu yatunguye abatari bake atangaza ikintu yicuza mu buzima bwe cyakabereye isomo abakobwa bakiri bato

Ubwanditsi 27 Oct 2017
Uburengerazuba: Uburenganzira bw’ abagenzi bakoresha moto n’amagare bwagarutsweho
Mu Mahanga

Uburengerazuba: Uburenganzira bw’ abagenzi bakoresha moto n’amagare bwagarutsweho

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.
Amakuru

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Ubwanditsi 16 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru