• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Editorial 06 May 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Mu bwenge bw’Abanyarwanda barora kure baravuga bati “n’Umusazi atinya nyina” Umwana wa Pasitoro rero uko yaje kuvangirwa n’urumogi rwavunduye urwango yanga uwahaye abanyarwanda amata inkomoko yarwo ni inshoberamahanga

Turahirwa Moses akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ku buryo yageze aho abwira urukiko ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, asaba kurekurwa akitabwaho n’abaganga, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ni mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Imbere  y’ubushinjacyaha yashinjwe gukoresha, gutunda no kubika ibiyobyabwenge, maze busaba Urukiko ko yafungwa by’agateganyo kuko iperereza rigikomeje.

Bwagaragaje ko Turahirwa Moses atari ubwa mbere akurikiranyweho icyo cyaha, bityo ko akwiye gufungwa by’agateganyo mu rwego rwo kumufasha no kumurinda gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa kubikwirakwiza mu bandi.

Ubwo yireguraga ku byo akurikiranyweho, Turahirwa wabanje gusuka amarira mu rukiko, yagaragaje ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi ko yatangiye urugendo rwo kwivuza.

Yasabye imbabazi sosiyete nyarwanda, ngo kuko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bituma akora ibyo atatekerejeho no kubatwa n’ibiyobyabwenge.

Yavuze ko yafashe ingamba zigamije kumurinda gukoresha ibiyobyabwenge birimo no kwitabwaho n’abaganga guhera muri Gashyantare 2025, kuko afite umuganga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri kumufasha mu bujyanama.

Umunyamategeko we wakoreshaga Icyongereza yashimangiye ko uwo yunganira afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe (insanity) gituma akora ibyo atatekerejeho, bityo ko akeneye kwitabwaho n’abaganga aho gufungwa by’agateganyo.

Yabwiye Urukiko ko kumufunga bishobora kumwongerera ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, asaba ko yafungurwa agakomeza kwitabwaho n’abaganga.

Yemeje ko hari gukorwa raporo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igamije gusuzuma uko ubuzima bwa Turahirwa buhagaze no kugaragaza nyirizina ikibazo yaba afite.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuvuga ko Turahirwa afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byari bikwiye kwemezwa na raporo y’abaganga bityo ko ibiri kuvugwa bidakwiye guhabwa agaciro.

Ku bijyanye no kwivuza, ubuhagarariye yerekanye ko no mu magororero harimo abaganga b’abahanga bita ku bantu bafunzwe.

Yabwiye Urukiko ko kumufunga by’agateganyo byaba ari uburyo bwiza bwo kumufasha no kumurinda gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge.

Ku birebana no kuba Turahirwa yaratanze umusanzu mu kubaka igihugu, Umushinjacyaha yagaragaje ko kuba umuntu yarakoze ibyiza atabyuririraho akora ibyaha kandi bitamubuza gukurikiranwa.

Nyuma y’impaka z’impande zombi, Urukiko rwapfundikiye iburanisha, icyemezo kikazatangazwa ku wa 9 Gicurasi 2025 saa Munani.

Turahirwa yaherukaga guhamywa n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi), rumukatira igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza nubwo yahise ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru.

Turahirwa yamenyekanye cyane nk’umunyamideli binyuze mu nzu y’imideli yitwa Moshions yashinze imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.

Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara, nabe asogongera umusaruro wo gutetera mu rumogi.

2025-05-06
Editorial

IZINDI NKURU

Interahamwe n’abambari bazo basomye buhumyi amabaruwa yanditswe n’Amerika n’u Bwongereza

Interahamwe n’abambari bazo basomye buhumyi amabaruwa yanditswe n’Amerika n’u Bwongereza

Editorial 26 May 2020
Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports

Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports

Editorial 22 Nov 2021
Nyuma y’umunsi umwe komite nyobozi y’ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi

Nyuma y’umunsi umwe komite nyobozi y’ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi

Editorial 28 Jul 2021
Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Editorial 21 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo”-Umugani w’ikirundi
Amakuru

“Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo”-Umugani w’ikirundi

Editorial 04 Feb 2025
Abashukwa n’umutekamutwe Claude Gatebuke bagomba kumenya ko ari inzira yo kwisanga mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo
INKURU NYAMUKURU

Abashukwa n’umutekamutwe Claude Gatebuke bagomba kumenya ko ari inzira yo kwisanga mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo

Editorial 14 May 2020
Qatar yegukanye 60% mu mushinga wa miliyari $1.3 wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera
UBUKUNGU

Qatar yegukanye 60% mu mushinga wa miliyari $1.3 wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera

Editorial 10 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru