• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Ubwanditsi 06 May 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Mu bwenge bw’Abanyarwanda barora kure baravuga bati “n’Umusazi atinya nyina” Umwana wa Pasitoro rero uko yaje kuvangirwa n’urumogi rwavunduye urwango yanga uwahaye abanyarwanda amata inkomoko yarwo ni inshoberamahanga

Turahirwa Moses akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ku buryo yageze aho abwira urukiko ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, asaba kurekurwa akitabwaho n’abaganga, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ni mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Imbere  y’ubushinjacyaha yashinjwe gukoresha, gutunda no kubika ibiyobyabwenge, maze busaba Urukiko ko yafungwa by’agateganyo kuko iperereza rigikomeje.

Bwagaragaje ko Turahirwa Moses atari ubwa mbere akurikiranyweho icyo cyaha, bityo ko akwiye gufungwa by’agateganyo mu rwego rwo kumufasha no kumurinda gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa kubikwirakwiza mu bandi.

Ubwo yireguraga ku byo akurikiranyweho, Turahirwa wabanje gusuka amarira mu rukiko, yagaragaje ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi ko yatangiye urugendo rwo kwivuza.

Yasabye imbabazi sosiyete nyarwanda, ngo kuko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bituma akora ibyo atatekerejeho no kubatwa n’ibiyobyabwenge.

Yavuze ko yafashe ingamba zigamije kumurinda gukoresha ibiyobyabwenge birimo no kwitabwaho n’abaganga guhera muri Gashyantare 2025, kuko afite umuganga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri kumufasha mu bujyanama.

Umunyamategeko we wakoreshaga Icyongereza yashimangiye ko uwo yunganira afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe (insanity) gituma akora ibyo atatekerejeho, bityo ko akeneye kwitabwaho n’abaganga aho gufungwa by’agateganyo.

Yabwiye Urukiko ko kumufunga bishobora kumwongerera ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, asaba ko yafungurwa agakomeza kwitabwaho n’abaganga.

Yemeje ko hari gukorwa raporo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igamije gusuzuma uko ubuzima bwa Turahirwa buhagaze no kugaragaza nyirizina ikibazo yaba afite.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuvuga ko Turahirwa afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byari bikwiye kwemezwa na raporo y’abaganga bityo ko ibiri kuvugwa bidakwiye guhabwa agaciro.

Ku bijyanye no kwivuza, ubuhagarariye yerekanye ko no mu magororero harimo abaganga b’abahanga bita ku bantu bafunzwe.

Yabwiye Urukiko ko kumufunga by’agateganyo byaba ari uburyo bwiza bwo kumufasha no kumurinda gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge.

Ku birebana no kuba Turahirwa yaratanze umusanzu mu kubaka igihugu, Umushinjacyaha yagaragaje ko kuba umuntu yarakoze ibyiza atabyuririraho akora ibyaha kandi bitamubuza gukurikiranwa.

Nyuma y’impaka z’impande zombi, Urukiko rwapfundikiye iburanisha, icyemezo kikazatangazwa ku wa 9 Gicurasi 2025 saa Munani.

Turahirwa yaherukaga guhamywa n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi), rumukatira igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza nubwo yahise ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru.

Turahirwa yamenyekanye cyane nk’umunyamideli binyuze mu nzu y’imideli yitwa Moshions yashinze imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.

Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara, nabe asogongera umusaruro wo gutetera mu rumogi.

2025-05-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Havugiyaremye Aimable Yagizwe Umushinjacyaha Mukuru

Havugiyaremye Aimable Yagizwe Umushinjacyaha Mukuru

Ubwanditsi 29 Nov 2019
Abashaka gusenya bahoraho ariko ntibagomba kubigeraho – Perezida Kagame

Abashaka gusenya bahoraho ariko ntibagomba kubigeraho – Perezida Kagame

Ubwanditsi 01 Jan 2018
KNC yishyuye Nyagatare miliyoni 25 Frw ngo ave mu banyamigabane ba Radio 1

KNC yishyuye Nyagatare miliyoni 25 Frw ngo ave mu banyamigabane ba Radio 1

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Perezida Kagame na Putin bagaragaje inyota yo kongera umubano w’u Rwanda n’u Burusiya

Perezida Kagame na Putin bagaragaje inyota yo kongera umubano w’u Rwanda n’u Burusiya

Ubwanditsi 14 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madamu Jeannette Kagame yasabye abifite kuzamura abanyantege nke
Mu Mahanga

Madamu Jeannette Kagame yasabye abifite kuzamura abanyantege nke

Ubwanditsi 13 May 2016
Transparency International irashima ingamba Polisi yafashe mu guhashya ruswa
Mu Mahanga

Transparency International irashima ingamba Polisi yafashe mu guhashya ruswa

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025
Amakuru

Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025

Ubwanditsi 12 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru