• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Editorial 13 May 2025 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Nyuma yaho Basketball Africa League yashyize ishyize hanze amakipe 12 azahatanira irushanwa rya BAL 2025, yemeje ko APR BBC yo mu Rwanda iri kumwe n’amakipe agiye kurikina bwa mbere kandi ikinira i Kigali.

Ubwo hari ku itariki ya 28 Gashyantare 2025, ni bwo ubuyobozi butegura iri rushanwa mpuzamahanga rihuza amakipe akomeye muri Basketball muri Afurika, bwashyize hanze amakipe azarikina muri uyu mwaka.

Ni irushanwa ryari rigiye gukinwa ku nshuro ya gatanu, aho ryatangiriye muri Maroc muri 4 Mata, rikazasorezwe muri Afurika y’Epfo ku ya 14 Kamena 2025.

U Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma inshuro enye ziheruka, kuri ubu ruzakira iya ‘Nile Conference’ izatangira tariki ya 17-25 Gicurasi 2025, rukazahagararirwa na APR BBC.

Mu makipe azahangana n’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu, nta n’imwe irimo yigeze ikina iri rushanwa na rimwe, gusa ni amakipe akomeye kuko yegukanye ibikombe mu bihugu byayo.

Ayo ni Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made by Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.

Mu kwiyubaka kw’ikipe ihagarariye u Rwanda ariyo ya APR BBC, yongeyemo abakinnyi bazayifasha muri iri rushanwa rizabera muri BK Arena, abo ni Obadiah Noel na Dane Miller Jr.

Obadiah yagarutse muri iyi kipe y’Ingabo nyuma y’iminsi mike ari muri Dar City yo muri Tanzania.

Mu mwaka ushize, uyu mukinnyi yari umwe mu bo igenderaho ndetse yibukwa cyane ubwo yatsindaga amanota atatu yafashije kubona intsinzi ku mukino wa US Monastir.

Hari kandi Dylan Schommer usanzwe ukinira Union Neuchatel yo mu Busuwisi n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yongewe muri APR BBC yitegura BAL 2025.

Ikipe y’Ingabo kandi yanongeyemo Umunyamerika w’imyaka 35, Dane Miller Jr, wanyuze mu bihugu byinshi byo muri Amerika, Aziya ndetse no muri Afurika.

Aba bakinnyi basanze abandi baguzwe mbere nka Chasson Randle, Youssou Ndoye n’abandi basanzwe bayikinamo nka Aliou Diarra, Axel Mpoyo, Williams Robneys, Ntore Habimana n’abandi.

Imikino ya nyuma ya BAL 2025 ku makipe umunani azaba yitwaye neza muri iri rushanwa, azerekeza mu Mujyi wa Pretoria wo muri Afurika y’Epfo muri Kamena uyu mwaka.

Irushanwa riheruka ryegukanywe na Petro de Luanda yo muri Angola, iba ikipe ya mbere yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iryegukanye kuva ryatangira gukinwa mu 2020.

2025-05-13
Editorial

IZINDI NKURU

Kayiranga Baptiste yahawe gutoza Rayon Sports mu mikino ibiri isigaye ngo shampiyona ya 2020-2021 irangire.

Kayiranga Baptiste yahawe gutoza Rayon Sports mu mikino ibiri isigaye ngo shampiyona ya 2020-2021 irangire.

Editorial 18 Jun 2021
Kwigamba ubusambanyi kwa Miss Vanessa, bigiye kumukoraho bitanasize Miss Sandra Teta

Kwigamba ubusambanyi kwa Miss Vanessa, bigiye kumukoraho bitanasize Miss Sandra Teta

Editorial 01 Jul 2016
Menya byinshi mu mibanire ya Patrick Karegeya n’umuryango wa Felesiyani Kabuga yavuye ku mafaranga ikagera ku rukundo rw’ibanga n’umukobwa we Seraphine Uwimana

Menya byinshi mu mibanire ya Patrick Karegeya n’umuryango wa Felesiyani Kabuga yavuye ku mafaranga ikagera ku rukundo rw’ibanga n’umukobwa we Seraphine Uwimana

Editorial 18 May 2020
Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame

Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame

Editorial 08 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayonza: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutera abandi ubwoba ko azabica
Mu Mahanga

Kayonza: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutera abandi ubwoba ko azabica

Editorial 10 Feb 2017
Leta y’Amerika  yababajwe n’uko Perezida Kagame agiye kuzongera kwiyamamaza
POLITIKI

Leta y’Amerika yababajwe n’uko Perezida Kagame agiye kuzongera kwiyamamaza

Editorial 04 Jan 2016
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanyomoje umuryango wa Paul Rusesabagina, uvuga ko afashwe nabi muri gereza ya Mageragere.
Amakuru

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanyomoje umuryango wa Paul Rusesabagina, uvuga ko afashwe nabi muri gereza ya Mageragere.

Editorial 10 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru