• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca

Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca

Editorial 26 May 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe amatora ya perezida yo mu 2027 agenda yegereza, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aragenda agaragaza ubwoba bushingiye ku barwanya ubutegetsi be imbere mu gihugu. Ku itariki ya 19 Gicurasi 2025, yategetse ko Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca, ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru afite imyaka 55 gusa, bitarenze igipimo gisanzwe cy’imyaka 60-65 ku bayobozi bakuru mu gipolisi.

Gervais Ndirakobuca, uzwi cyane ku izina rya “Ndakugarika”, mu mutwe w’inyeshyamba wa CNDD FDD hamwe na Perezida Ndayishimiye nyuma aza kwinjira mu gipolisi arazamuka kugeza ku rwego rwo hejuru. Kuva yagirwa Minisitiri w’Intebe muri Nzeri 2022, yagiye agaragaza imbaraga no gukundwa cyane mu nzego z’umutekano, bikaba byaratumye bamwe bakeka ko Perezida Ndayishimiye amufitiye ubwoba.

Icyemezo cyo kumushyira mu kiruhuko cyazanye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi, benshi bibaza impamvu nyayo y’iri hagarikwa ritunguranye. Ibaruwa y’umukuru w’igihugu yasohowe ntacyo yasobanuye, kandi nta bimenyetso by’uko hari impamvu ishingiye ku burwayi cyangwa intege nke byari byatangajwe.

Hari ababona ko uyu mwanzuro ukurikije amavugurura amaze igihe akorwa mu nzego za leta. Muri Nzeri 2022, Perezida Ndayishimiye yari yarirukanye Minisitiri w’Intebe Alain-Guillaume Bunyoni na bamwe mu bayobozi bakomeye, abashinja kugerageza gucura umugambi wa kudeta. Ndirakobuca ni we wasimbuye Bunyoni, ariko ubu na we akuweho mu buryo butunguranye.

Mu mezi aheruka, ubushyamirane hagati ya Perezida na Minisitiri w’Intebe bwarushijeho kwiyongera. Ndirakobuca yari atangiye kwifata nk’utagira uruhare mu bibazo bikomeye by’igihugu. Urugero rugaragara ni ubwo yagaragaye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 24 Gicurasi avuga amagambo yatunguye benshi: “Nta gisubizo mfite cyo kubaha nk’Umukuru wa Guverinoma.”

Ibi byerekanye ko yikuyeho mu bibazo nk’ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli n’isukari bimaze imyaka ibiri byugarije igihugu. Ibyemezo bidafite ishingiro bya Perezida Ndayishimiye ndetse n’ubucuruzi bw’umugore we Angeline binyuze muri kompanyi ye Prestige, byagize uruhare mu kuzamura icyo kibazo.

Abasesenguzi bo mu karere bavuga ko iyi gahunda yo kwimura Ndirakobuca ishobora kuba ari uburyo bwo kumwambura imbaraga no kumubuza gucura umugambi wa kudeta. Igihe Ndayishimiye yitegura kongera kwiyamamaza, Ndirakobuca abaye umwe mu bamubangamiye cyane.

Hari ababona ko kumwohereza mu kiruhuko ari uburyo bwo kumushyiraho igitutu ariko banamushakira indi myanya ifite isura y’icyubahiro nk’Umuyobozi wa Sena, ariko ku ruhande rwa politiki bikaba ari “imva ya politiki”.

Ibi binagaragazwa n’uko ibaruwa y’isezererwa rye yanditswe ku munsi umwe n’itariki ntarengwa yo gutanga kandidatire yo kwiyamamariza kujya muri Sena. Nk’uko bisobanurwa n’umusesenguzi w’imbere mu gihugu, Ndayiragije Jean Pierre, ngo kugira ngo umuntu yiyamamarize kujya muri Sena, agomba kuba ari umusivile. Kuba Ndirakobuca yarasezerewe mu gisirikare, byatumye yujuje ibisabwa.

Niba koko azahabwa umwanya nk’uyobora Sena, bizaba ari igikorwa cya politiki cyateguwe neza kugira ngo Perezida Ndayishimiye asezerere umufatanyabikorwa wamubereye umutwaro, atamuteye imbere ahubwo amuce amababa gahoro gahoro.

2025-05-26
Editorial

IZINDI NKURU

Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Editorial 19 Jun 2016
Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe

Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe

Editorial 03 Feb 2021
Ubuhamya bwa Nelly Mukazayire ukora mu biro bya Perezida Kagame  mu gihe nyina afungiwe Jenoside

Ubuhamya bwa Nelly Mukazayire ukora mu biro bya Perezida Kagame mu gihe nyina afungiwe Jenoside

Editorial 17 Apr 2016
Perezida Kagame yavuze ko EAC atari yo ikwiriye gutinza ubuhahirane muri Afurika

Perezida Kagame yavuze ko EAC atari yo ikwiriye gutinza ubuhahirane muri Afurika

Editorial 30 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu i Davos
POLITIKI

Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu i Davos

Editorial 23 Jan 2019
Uganda: AIGP Kasingye wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda yasimbujwe
Amakuru

Uganda: AIGP Kasingye wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda yasimbujwe

Editorial 15 Nov 2017
Uganda: Umusirikare ufite ipeti rya general muri UPDF arashinjwa uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu
ITOHOZA

Uganda: Umusirikare ufite ipeti rya general muri UPDF arashinjwa uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu

Editorial 29 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru