Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Kanama 2025 nibwo Ngoga Shema Fabrice yatrorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe cy’Imyaka ine iri imbere.
Ni igikorwa cyabere muri Kigali Serena Hotel aho cyitabiriwe n’Abanyamuryango ba FERWAFA bagizwe nabo mu kiciro cya mbere mu bagabo n’abagore ndetse no mu bindi byiciro bitandukanye.
Muri aya matora, Perezida mushya wa FERWAFA akaba yatowe ku bwiganze bw’Amajwi 51 kuri 53 yabitabiriye amatora.
Shema wari usanzwe ari umuyobozi wa AS Kigali na Komite ye baje gusimbura abari basanzwe muri izi nshingano mu gihe cy’imyaka ibiri irangiye yari iyobowe na Alphonse Munyantwari.
Komite nshya ya FERWAFA mu gihe cy’imyaka ine iri imbere:
— Perezida: Shema Fabrice
– Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Ubutegetsi n’Imari: Gasarabwe Claudine
– Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike: Mugisha Richard
– Komiseri ushinzwe Imari: Nshuti Thierry
– Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore: Nikita Gicanda Vervelde
– Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa: Niyitanga Désiré
– Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru: Kanamugire Fidèle
– Komiseri ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere: Ndengeyingoma Louise
– Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo: Dr. Gatsinzi Herbert.
– Komiseri ushinzwe Imisifurire: Hakizimana Louis.




