• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga

Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga

Administrator 26 Nov 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nubwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinye amasezerano y’amahoro ya Washington ku wa 27 Kamena 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Kinshasa idashyira mu bikorwa ayo masezerano, cyane cyane mu bijyanye no kubahiriza iherezo ry’intambara n’inyagwa-bikorwa ku mutwe wa FDLR nk’uko byateganywaga nkuko yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa RFI.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hashyizweho inzego zishyira mu bikorwa amasezerano, harimo umuryango w’ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’impande zombi n’akanama gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano. Kuri ibi biganiro kandi, hari no kwemezwa kw’intego z’ubukungu ku rwego rw’akarere k’ibihugu bihuriye mu masezerano, ariko ikibazo gikomeye gihari ni uko ibikorwa ku butaka bwa Congo bitajyanye n’umwuka w’amasezerano.

Ku munsi ku munsi, muri Kivu y’amajyaruguru ni y’epfo hagenzurwa na AFC/M23 hakomeje ibitero bya gisirikare bya FARDC hifashishijwe indege n’ibikoresho bya gisirikare, bikorwa n’ingabo za leta FARDC bafatanyije na FDLR na Wazalendo kandi bikaba bigira n’ingaruka ku baturage b’Abanyamulenge n’Abatutsi bo mu Burengerazuba bwa Congo, mu gihe hakomeje kwimakaza imvugo z’urwango zihamagarira kwanga Abatutsi

Ikibazo cya mbere kigaragara ni ku mutwe wa FDLR. Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko FDLR ikiri ku butaka bwa Congo, ikomeza gushyigikirwa na Kinshasa ndetse ikaba yarinjijwe mu ngabo zicyo gihugu hakaba nta bikorwa bifatika byo kuyirwanya nk’uko amasezerano ya Washington abiteganya. Ibyo Kinshasa ivuga byo “gukora cartographie” ntabwo bihagije, kuko amasezerano asaba ko FDLR kuyirwanya burundu.

Minisitiri yanagaragaje ko iyo FDLR izaba irwanwa nk’uko biteganyijwe mu masezerano, u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi yafashe. Yibukije ko byose biterwa n’ubushake bwa politiki bwa Kinshasa. Nta bushake bwa politiki buhari, nta gikorwa gifatika gishobora gukorwa.

Ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rufunguye imipaka yacyo, rwafashije abacanshuro gutaha ndetse rwakira n’ingabo za FARDC zahungiye mu Rwanda. Hagati aho, ikibazo cyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma gikwiye gukurikiranwa n’amasezerano ya Doha, ariko ibikorwa bya gisirikare bikomeje kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryo gushyiraho ubwo bufasha.

Mu mwanzuro, Minisitiri Nduhungirehe ashimangira ko ibyemezo byo gushyira mu bikorwa amasezerano ari inshingano za Congo, aho gukomeza gusaba ibihano ku Rwanda. Kinshasa ikwiye kwerekana ubushake bwo kurwanya FDLR no kubahiriza amasezerano y’agahenge kugira ngo amahoro nyayo aboneke.

2025-11-26
Administrator

IZINDI NKURU

Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball  yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Editorial 30 Aug 2021
Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.

Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.

Editorial 08 Feb 2024
Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Editorial 26 Sep 2017
Urwango David Himbara afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda rwarenze igipimo, yishimiye ko Corona Virus yageze mu Rwanda

Urwango David Himbara afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda rwarenze igipimo, yishimiye ko Corona Virus yageze mu Rwanda

Editorial 15 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibaruwa ifunguye yandikiwe ishyirahamwe ry’Abadepite bo mu Muryango w’I Bihugu by’Uburayi
Mu Mahanga

Ibaruwa ifunguye yandikiwe ishyirahamwe ry’Abadepite bo mu Muryango w’I Bihugu by’Uburayi

Editorial 26 Oct 2016
Inkorabusa 50 zishyize hamwe ngo zikande u Rwanda zisanga rudakandika
Amakuru

Inkorabusa 50 zishyize hamwe ngo zikande u Rwanda zisanga rudakandika

Editorial 31 May 2024
Tuzatora Paul Kagame 100% kuko yabanishije abanyarwanda-Abasheshe Akanguhe
Mu Rwanda

Tuzatora Paul Kagame 100% kuko yabanishije abanyarwanda-Abasheshe Akanguhe

Editorial 22 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru