• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

RUSHYASHYA 10 Dec 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, yeguye ku mwanya muri Sena y’u Burundi mu gihe iri shyaka riri ku butegetsi rivugwamo umwuka mubi.

Ndikuriyo yatsindiye umwanya wo kuba Umusenateri tariki ya 23 Nyakanga 2025. Ni inshingano yabangikanyije n’iyo kuba Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD.

Muri iki gihe, abanyamuryango bakuru muri iri shyaka ntibari kumvikana ku mukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027.

Amakuru aturuka muri CNDD-FDD avuga ko hari itsinda ryiyise ‘Bene Samurarwa’ ririmo abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’Ingabo, bamwe mu badepite n’abandi, bahuriye mu nama yabereye muri Ruvubu Park Hôtel, biyemeza gushyigikira kandidatire ya Perezida Ndayishimiye. Ndikuriyo, Gervais Ndirakobuca uyobora Sena na Gélase Daniel Ndabirabe uyobora abadepite, bo ntibashaka ko Ndayishimiye ari we uzahagararira ishyaka mu matora ari na yo mpamvu hagati yabo harimo kutumvikana gukomeye.

Mu bihe bitandukanye, Ndikuriyo yavuzweho gutangaza amagambo ashyigikira FDLR ndetse akanashinja u Rwanda kubeshya ku birebana n’uyu mutwe. Mu magambo ye yababaje Abanyarwanda, yigeze kuvuga ko ibivugwa kuri FDLR ari “ubushotoranyi bwa Kigali”, avuga ko u Rwanda rumaze imyaka 30 ruvuga ko rurwanya FDLR ariko rutayirandura. Mu yindi nama yabereye i Makamba, yumvikanye avuga amagambo asebya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko “u Burundi butita ku byo u Rwanda ruca intege ku gacurabwenge ka Jenoside”, ibintu byafashwe n’impuguke nk’uburyo bwo gushyigikira ibitekerezo bya FDLR, uyu mutwe ukunze gupfobya Jenoside no guhungabanya umutekano mu karere.

Mu zindi nkuru zatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, Ndikuriyo yagaragaye asaba ko urubyiruko rwa CNDD-FDD (Imbonerakure) rwinjizwa ku bwinshi mu gisirikare, ibintu byateye impungenge ko ashaka kubaka umutwe w’ingabo ushobora gufatanya n’imitwe iri muri Congo irimo n’ifitanye isano na FDLR Kandi koko byarakozwe k’uburyo Imbonerakure zahawe amabwiriza yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda nyuma yaho bakubitiwe inshuro muri Kongo kwa Munywanyi wabo Tshisekedi.

Amagambo ye akunze kujyana no gushinja u Rwanda ubushotoranyi n’uko ari rwo rutera ibibazo mu karere, mu gihe atagaragaza ubushake bwo kwamagana imitwe y’iterabwoba nka FDLR ikomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo. Aya magambo aremerera umubano w’ibihugu byombi, ndetse anashyira u Burundi mu mwanya wo kugaragara nk’igihugu kidashyira imbere kurwanya imitwe y’abicanyi imaze imyaka myinshi ihiga Abatutsi b’Abanye-Congo no guhungabanya amahoro mu karere.

Ku rundi ruhande, iyi mvururu muri CNDD-FDD yongeye kugaragaza ko umutekano wa politiki mu Burundi ukiri mucye, kandi ko amagambo ya Ndikuriyo ku Rwanda na FDLR ashobora kuba afitanye isano n’ibi bibazo by’imbere mu ishyaka biganisha ku gucikamo ibice no gushaka kwigarurira inzego z’ingabo ndetse n’umutwe w’urubyiruko wa Imbonerakure.

2025-12-10
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Cyamunara, amanyanga no kugambanira imitungo y’Abaturage mu ma Banki,  bikomeje kuzambya ubukungu bw’u Rwanda

Cyamunara, amanyanga no kugambanira imitungo y’Abaturage mu ma Banki, bikomeje kuzambya ubukungu bw’u Rwanda

Ubwanditsi 10 Dec 2019
APR FC yagabanyije ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports – Uko imikino yo kwishyura yagenze muri Rwanda Premier League

APR FC yagabanyije ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports – Uko imikino yo kwishyura yagenze muri Rwanda Premier League

Ubwanditsi 10 Feb 2025
Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Ubwanditsi 29 Jun 2021
Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Ubwanditsi 28 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Clare Akamanzi yasimbuye Gatare ku buyobozi bwa RDB
Mu Mahanga

Clare Akamanzi yasimbuye Gatare ku buyobozi bwa RDB

Ubwanditsi 04 Feb 2017
“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe
Amakuru

“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe

Ubwanditsi 20 Feb 2025
Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 26 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru