• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu

CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu

RUSHYASHYA 23 Feb 2026 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda, POLITIKI

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko ibiza byatewe n’imvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, yateje inkangu mu Karere ka Gasabo yahitanye ubuzima bw’uwahoze ari Umupolisi Mukuru wari mu kiruhuko cy’izabukuru.

CSP (Rtd) Kamanzi Richard w’imyaka 57 y’amavuko, urukuta rufata ubutaka rwasenyukiye ku nzu ye mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ahasiga ubuzima.

Ibyo biza byabaye ahagana saa saba z’amanywa yo kuri iki Cyumweru mu Mudugudu wa Rindiro, nyuma y’uko amazi yavaga mu rugo rw’umuturanyi utuye haruguru ye yacengeraga icyo gikuta cyari cyubakanywe n’urupangu, bikarangira kigwiriye inzu ye.

Bivugwa ko icyo gikuta cyahise kigwira icyumba CSP (Rtd) Kamanzi aryamye arimo kuruhuka.

CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yemereje itangazamakuru iby’ibyo byago  byatwaye ubuzima bwa CSP (Rtd) Kamanzi.

Yagize ati: “Dufashe mu mugongo umuryango we ku bwo kubura umuntu. Icy’ibanze twahereyeho ni ukubashakira icumbi kubera ko inzu babagamo yasenyutse.”

Yasabye abaturage kujya bigengesera mu bihe by’imvura, anabasaba kujya bafata cyangwa bayobora neza amazi yo mu ngo zabo mu gukumira ibyago bishobora guterwa n’imvura y’impangukano.

CIP Gahonzire yakebuye kandi abagenda mu mvura, abugama munsi y’ibiti cyangwa abafunga imiyoboro y’amazi, asaba n’ababyeyi kujya bagenzura abana babo by’umwihariko mu bihe by’imvura.

Umurambo wajyanwe mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare, mu gihe umuryango wo urimo gutegurirwa kwimurwa aho hantu.

Kuri iki cyumweru hirya no hino mu gihugu haguye imvura nyinshi, irimo umuyaga n’inkuba. Iyi mvura ni imwe mu zo Minisiteri y’Ubutabazi, MINEMA yaburiye Abanyarwanda n’abandi batuye mu Rwanda ko iteganyijwe mu minsi 8 iri imbere.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri telefoni bugira buti “Hagati ya tariki 21-28/02/ 2026 hateganyijwe imvura irimo inkuba, uragirwa inama yo kugama mu nzu, ukirinda gukora ku byuma mu mvura. Ku bindi bisobanuro hamagara 170.”

2026-02-23
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Igihugu cya Uganda cyarenze ku masezerano ya Luanda cyemerera gukora ku mugaragaro umuryango utegamiye kuri Leta Ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Igihugu cya Uganda cyarenze ku masezerano ya Luanda cyemerera gukora ku mugaragaro umuryango utegamiye kuri Leta Ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Jan 2021
Entebbe : Indege y’u Burusiya yafatanywe intwaro zari zigiye kujyanwa  ahantu hataramenyekana

Entebbe : Indege y’u Burusiya yafatanywe intwaro zari zigiye kujyanwa ahantu hataramenyekana

Ubwanditsi 01 Sep 2017
APR FC na Rayon Sports zaguye miswi ya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 9 – Uko imikino yose yarangiye

APR FC na Rayon Sports zaguye miswi ya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 9 – Uko imikino yose yarangiye

Ubwanditsi 29 Oct 2023
Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Ubwanditsi 10 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inzu y’ubwanditsi yanze gutangaza mu Gifaransa igitabo cya Judi Rever gipfobya Jenoside
HIRYA NO HINO

Inzu y’ubwanditsi yanze gutangaza mu Gifaransa igitabo cya Judi Rever gipfobya Jenoside

Ubwanditsi 23 May 2019
FIFA: Umubare w’Amakipe azitabira Igikombe cy’Isi 2026 yongerewe
MULTIMEDIA

FIFA: Umubare w’Amakipe azitabira Igikombe cy’Isi 2026 yongerewe

Ubwanditsi 11 May 2017
Amerika yabaye ikibuga abaterabwoba ba RNC bacuriramo umugambi wo guhungabanya u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Amerika yabaye ikibuga abaterabwoba ba RNC bacuriramo umugambi wo guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 17 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru