• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu

CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu

RUSHYASHYA 23 Feb 2026 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda, POLITIKI

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko ibiza byatewe n’imvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, yateje inkangu mu Karere ka Gasabo yahitanye ubuzima bw’uwahoze ari Umupolisi Mukuru wari mu kiruhuko cy’izabukuru.

CSP (Rtd) Kamanzi Richard w’imyaka 57 y’amavuko, urukuta rufata ubutaka rwasenyukiye ku nzu ye mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ahasiga ubuzima.

Ibyo biza byabaye ahagana saa saba z’amanywa yo kuri iki Cyumweru mu Mudugudu wa Rindiro, nyuma y’uko amazi yavaga mu rugo rw’umuturanyi utuye haruguru ye yacengeraga icyo gikuta cyari cyubakanywe n’urupangu, bikarangira kigwiriye inzu ye.

Bivugwa ko icyo gikuta cyahise kigwira icyumba CSP (Rtd) Kamanzi aryamye arimo kuruhuka.

CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yemereje itangazamakuru iby’ibyo byago  byatwaye ubuzima bwa CSP (Rtd) Kamanzi.

Yagize ati: “Dufashe mu mugongo umuryango we ku bwo kubura umuntu. Icy’ibanze twahereyeho ni ukubashakira icumbi kubera ko inzu babagamo yasenyutse.”

Yasabye abaturage kujya bigengesera mu bihe by’imvura, anabasaba kujya bafata cyangwa bayobora neza amazi yo mu ngo zabo mu gukumira ibyago bishobora guterwa n’imvura y’impangukano.

CIP Gahonzire yakebuye kandi abagenda mu mvura, abugama munsi y’ibiti cyangwa abafunga imiyoboro y’amazi, asaba n’ababyeyi kujya bagenzura abana babo by’umwihariko mu bihe by’imvura.

Umurambo wajyanwe mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare, mu gihe umuryango wo urimo gutegurirwa kwimurwa aho hantu.

Kuri iki cyumweru hirya no hino mu gihugu haguye imvura nyinshi, irimo umuyaga n’inkuba. Iyi mvura ni imwe mu zo Minisiteri y’Ubutabazi, MINEMA yaburiye Abanyarwanda n’abandi batuye mu Rwanda ko iteganyijwe mu minsi 8 iri imbere.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri telefoni bugira buti “Hagati ya tariki 21-28/02/ 2026 hateganyijwe imvura irimo inkuba, uragirwa inama yo kugama mu nzu, ukirinda gukora ku byuma mu mvura. Ku bindi bisobanuro hamagara 170.”

2026-02-23
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Ubwanditsi 11 Jun 2024
Umugore yasutseho umugabo we amavuta ashyushye nyuma yo gushyamirana ubwo  yavuganaga na pasiteri kuri telefone

Umugore yasutseho umugabo we amavuta ashyushye nyuma yo gushyamirana ubwo yavuganaga na pasiteri kuri telefone

Ubwanditsi 04 Oct 2016
Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukasanga Salima Rhadia ku rutonde rw’abazasifura mu gikombe cy’Isi 2022

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukasanga Salima Rhadia ku rutonde rw’abazasifura mu gikombe cy’Isi 2022

Ubwanditsi 19 May 2022
MINUSCA: Umunyamategeko w’Umufaransa yirukanwe azira gushinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi

MINUSCA: Umunyamategeko w’Umufaransa yirukanwe azira gushinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi

Ubwanditsi 01 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda  zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni
ITOHOZA

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Ubwanditsi 14 Apr 2019
Uganda: Urujijo k’urupfu  rwa Gen Benon Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda
HIRYA NO HINO

Uganda: Urujijo k’urupfu rwa Gen Benon Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda

Ubwanditsi 12 Feb 2020
Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80
INKURU NYAMUKURU

Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80

Ubwanditsi 19 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru