• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze

Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze

RUSHYASHYA 05 Mar 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Byahishuwe ko Leta y’u Burundi yateguye kandi itanga imyitozo, kandi iyobora abagabye igitero cy’abitwaje intwaro cyatwaye ubuzima bw’abasivili 14 mu Karere ka Musanze mu Ukwakira 2019, abandi benshi bagakomereka.

Ibi bigaragara muri raporo y’ibanga yakozwe n’urwego rw’ubutasi rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Gashyantare 2019, isobanura birambuye ibikorwa by’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya ‘P5’ ryashinzwe kugira ngo rikureho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Iyi nyandiko ivuga ko iri huriro ryari rigizwe n’imitwe irimo RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, FDU-Inkingi yayobowe na Victoire Ingabire Umuhoza, CNRD-FLN ya Paul Rusesabagina, RUD-Urunana ya Nshimiyimana Cassien na FDLR iyobowe na Byiringiro Victor.

Icyo gihe Leta ya RDC yemeje ko Leta y’u Burundi yatoreje abarwanyi b’iri huriro mu kigo cya gisirikare cyari mu gace ka Bijabo, Gurupoma ya Balala-Sud, Segiteri ya Tanganyika muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu ijoro ryo ku wa 22 Mutarama 2019, abarwanyi ba FDLR barenga 1500 bavuye muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, berekeza mu gace ka Shanje muri Lowa-Numbi muri Sheferi ya Buhavu, kugira ngo bihuze n’abandi bo muri P5 iyobowe na Nyamwasa.

Iyi raporo igaragaza ko iri huriro ryashakaga gushyira ibirindiro mu Burundi, maze rigatera u Rwanda, rishyigikiwe mu buryo bw’ibikoresho na Leta y’u Burundi icyo gihe yayoborwaga na Pierre Nkurunziza, ikaba ari na yo ihuza ibikorwa byaryo.

Ambasaderi Agricole Ntirampeba icyo gihe wari Umujyanama wa Perezida Nkurunziza, ni we wari ushinzwe guhuza ibikorwa bya FDLR mu Karere. Bigaragara ko yari ashinzwe gufasha imitwe ya P5 gukorana kugira ngo bigire ubushobozi bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukuraho ubutegetsi bwarwo.

Muri Ukwakira 2019, abagera kuri 67 baturutse mu mitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na P5, cyane cyane RUD-Urunana, binjiye mu Rwanda banyuze muri Pariki y’Ibirunga, ahaherera mu Murenge wa Kinigi, hafi y’urubibi rw’Igihugu na RDC.

Nk’uko imibare ya Leta y’u Rwanda ibigaragaza, abo bagizi ba nabi bishe abaturage 14, bakomeretsa abandi babarirwa mu magana. Inzu n’ubucuruzi byarasahuwe, amaduka arangizwa, ibiribwa birasahurwa.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zatangije ibikorwa byo guhiga aba bagizi ba nabi, zica bamwe abandi zirabafata.

Abafashwe bagejejwe mu Rukiko rwa Gisirikare i Kigali. Ubushinjacyaha bwabashinje ibyaha birimo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, kugerageza gushoza intambara hagamijwe guhirika ubutegetsi n’iterabwoba.

Ubufatanye bw’u Burundi na FDLR

Ubufatanye bw’u Burundi na FDLR bumaze igihe kirekire. Raporo zerekana ko iki gihugu cyahaye icumbi abagize uyu mutwe w’iterabwoba kandi ko bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byawo bikorerwa muri iki gihugu.

Bivugwa ko Ambasaderi w’u Burundi i Kinshasa, Agricole Ntirampeba, yafashije mu koroshya itumanaho hagati ya Perezida Félix Tshisekedi na FDLR, bigatuma habaho ibikorwa bya gisirikare bihuriweho by’ingabo za RDC, FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Ingabo z’u Burundi kugira ngo birwanye ihuriro AFC/M23.

Ku wa 5 Ukuboza 2019, uwari umuyobozi wa CNRD/FLN, Lt. Gen. Wilson Irategeka, yafashijwe n’abayobozi b’u Burundi kujya kwivuriza i Bujumbura anyuze i Nyangezi-Ngomo na Kamanyola muri Kivu y’Amajyepfo.

Ingabo za RDC zikorera muri Kivu y’Amajyepfo zafashije Lt Gen Irategeka, zimutwara kuri moto mu gihe yajyaga kwivuza, zinamurindira umutekano.

Mu minsi ishize ubwo Perezida Évariste Ndayishimiye yabazwaga ku bufatanye bw’u Burundi na FDLR, yabwemeje yifashishije umugani ugira uti “Umwanzi w’umwanzi wanjye ni inshuti yanjye.”

Nubwo Ndayishimiye yigira nk’inzirakarengane mu karere, abamunenga bavuga ko imyitwarire ye n’ubufatanye budahagarara n’imitwe yitwaje intwaro byagize uruhare mu guhungabanya umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Bamwe mu bagabye igitero i Musanze bafashwe n’inzego z’umutekano

Bamwe mu bagabye igitero i Musanze baburanishijwe n’Urukiko Rukuru rwa gisirikare i Kigali

2026-03-05
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Abanyarwanda barasabwa kuba babucyereye kandi ari benshi mu bikorwa byo  kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi

Abanyarwanda barasabwa kuba babucyereye kandi ari benshi mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi

Ubwanditsi 12 Jul 2017
Umurinzi wa Perezida Nkurunziza yirashe ahita apfa

Umurinzi wa Perezida Nkurunziza yirashe ahita apfa

Ubwanditsi 07 Aug 2017
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, João Lourenço.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, João Lourenço.

Ubwanditsi 11 Mar 2024
“Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres

“Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres

Ubwanditsi 22 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Tshisekedi mu mayira abiri, amaze kubona ko ibinyoma byo kubeshyera u Rwanda bitazamumaza kabiri
Amakuru

Perezida Tshisekedi mu mayira abiri, amaze kubona ko ibinyoma byo kubeshyera u Rwanda bitazamumaza kabiri

Ubwanditsi 29 Dec 2022
Ibuka yasabye ko abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bajya baburanishirizwa aho yagaragariye
POLITIKI

Ibuka yasabye ko abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bajya baburanishirizwa aho yagaragariye

Ubwanditsi 08 Apr 2018
Impuguke mu by’umutekano Alex Ward yavuze uko abona ahazaza ha Trump na Iran
POLITIKI

Impuguke mu by’umutekano Alex Ward yavuze uko abona ahazaza ha Trump na Iran

Ubwanditsi 21 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru