• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026

U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026

RUSHYASHYA 05 Mar 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryasinyanye amasezerano n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yo kwakira irushanwa rya CAVB Men’s Club Championship 2026, rizabera i Kigali kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa
Kane tariki ya 5 Werurwe 2026, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre (KCC).

Ku ruhande rwa FRVB yari hahagarariwe na Perezida wayo Raphaël Ngarambe, mu gihe CAVB yari ihagarariwe na Perezida wayo Madamu Bouchra Hajij.

Uyu muhango wanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Madamu Nelly Mukazayire, hamwe n’abahagarariye amakipe yo mu Rwanda azitabira iri rushanwa, arimo APR VC, Police VC na Kepler VC.

Iri rushanwa ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro ya 47, rikazahuza amakipe 24 yabaye aya mbere iwayo mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Byitezwe ko iri rushanwa rizatanga n’itike ku makipe azabona amahirwe yo kwitabira Igikombe cy’Isi cy’amakipe (Club World Championship).

Perezida wa FRVB, Raphaël Ngarambe, yavuze ko bishimiye gusinya aya masezerano yo kwakira irushanwa rikomeye nk’iri mu Rwanda, anagaragaza ko ari amahirwe akomeye ku gihugu ndetse no ku mukino wa Volleyball muri rusange.

Perezida wa CAVB, Bouchra Hajij, yashimiye u Rwanda rwemeye kwakira iri rushanwa, agaragaza ko igihugu kimaze kwigaragaza mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga no gutanga serivisi nziza ku bayitabira.

Yagize ati: “U Rwanda ni umufatanyabikorwa wacu. Korohereza Abanyafurika kubona visa biri mu bituma ibyo rukora bigenda neza. U Rwanda rwerekanye ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga kandi mfite icyizere ko irushanwa rya 2026 rizagenda neza.”

Yakomeje agaragaza ko ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bwagize uruhare runini mu guteza imbere siporo no guteza imbere impano z’urubyiruko.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, na we yashimiye CAVB yagiriye u Rwanda icyizere cyo kwakira iri rushanwa, avuga ko ari ishema rikomeye ku gihugu.

Yagize ati: “Ni ishema kuba ku nshuro ya mbere tuzakira Shampiyona Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Nk’abazakira, tuzereka abazitabira ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa akomeye kandi rufite aho abakinnyi bashobora kugaragariza impano zabo.”

Mbere y’isinywa ry’aya masezerano, hanamuritswe ikirango cy’iri rushanwa rizabera i Kigali.

Iri rushanwa riheruka kuba mu 2025 mu Mujyi wa Misurata muri Libya, ryegukanywe na Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu, mu gihe APR VC yo mu Rwanda yasoje iri ku mwanya wa kane.

Amateka agaragaza ko mu 2022, ikipe ya Gisagara VC yakoze amateka yo kuba iya mbere mu Rwanda yegukanye umudali muri iri rushanwa, ubwo yabaga iya gatatu itsinze Port de Douala amaseti 3–1 mu mukino wabereye i Kelibia muri Tunisia.

Iri rushanwa rya 2026 rizabera muri BK Arena na Petit Stade i Remera, rikazahuza amakipe akomeye ku Mugabane wa Afurika, bikaba byitezwe ko rizaba ari amahirwe yo gukomeza guteza imbere umukino wa Volleyball mu Rwanda no kuwumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.

2026-03-05
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss

REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss

Ubwanditsi 17 May 2017
Nyuma yo gusezererwa muri CHAN2018, Antoine Hey yasezeye

Nyuma yo gusezererwa muri CHAN2018, Antoine Hey yasezeye

Ubwanditsi 25 Jan 2018
APR Fc yabonye amanota atatu i Rubavu mu mukino w’ikirarane

APR Fc yabonye amanota atatu i Rubavu mu mukino w’ikirarane

Ubwanditsi 26 Mar 2018
Urubanza Mbabazi aregamo Perezida Museveni ruratangira uyu munsi

Urubanza Mbabazi aregamo Perezida Museveni ruratangira uyu munsi

Ubwanditsi 07 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intara y’Iburasirazuba: Abaturage basabwe gufatanya kurwanya ubujura bw’amatungo
Mu Mahanga

Intara y’Iburasirazuba: Abaturage basabwe gufatanya kurwanya ubujura bw’amatungo

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Imikino yo kwishyura y’intoki mu irushanwa rya BK Basketball League mu gice cyo kwishyura mu bagabo irakomeza mu mpera z’iki cyumweru
Amakuru

Imikino yo kwishyura y’intoki mu irushanwa rya BK Basketball League mu gice cyo kwishyura mu bagabo irakomeza mu mpera z’iki cyumweru

Ubwanditsi 17 Sep 2021
u Burundi bwemeye kwakira  imirambo y’Abarundi biciwe i Rusizi
Mu Mahanga

u Burundi bwemeye kwakira imirambo y’Abarundi biciwe i Rusizi

Ubwanditsi 03 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru