• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

RUSHYASHYA 25 Mar 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Perezida Paul Kagame yasezeranyije Abayisilamu bo mu Rwanda ko ikibazo cy’ubutaka bemerewe bwo kuzubakaho icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abayisilamu kigiye gukemuka vuba bitarenze uyu mwaka.

Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Werurwe 2026 ubwo yahuraga n’Abayisilamu bo mu Rwanda.

Perezida Kagame yemereye Abayisilamu bo mu Rwanda inkunga, muri gahunda y’icyerekezo Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ufite cyo kubaka icyicaro gikuru cy’uwo muryango.

Ati “Icyo tuba dushinzwe ni ukubatera inkunga, iyo nkunga rero irahari izaboneka. Izaboneka uko ishobotse. Muzangaye gutinda, ariko ntaguhera.”

Yakomeje ati “Hari ibintu twigeze gusezerana naje kumenya vuba aha ko bitakurikijwe uko byari bikwiye, ubwo ibyo ndabyibaraho nk’umwenda. Hari ibyasezeranyijwe kera mu 2011, byaratinze ariko ntabwo bizahera. Ibyo ndabyitaho vuba aha.”

Yakomeje agaragaza ko yiteguye kubaha ubufasha mu byo bari gukora ariko ko na we azababaza uko byakoreshejwe.

Ati “Ntabwo uyu mwaka uzashira bitabaye. Biraza gukemuka, ntabwo nzagaruka hano mukinyishyuza ahubwo tuzagaruka hano ari njyewe ubishyuza icyo mwabikoresheje.”

Yakomeje yerekana ko nyuma y’amateka mabi yihariye Abayisilamu banyuzemo n’Abanyarwanda muri rusange ubu ari igihe cyo guhindura ibintu, Abanyarwanda bose bakagira uruhare mu iterambere.”

Ati “Ni inzira yo guhindura ubuzima, guhindura imiyoborere, guhindura amatwara, igihugu cy’u Rwanda kigatera imbere, Abanyarwanda bose bafite uruhare ntawutotezwa. Ibyinshi mushimira, bishimirwa kubera ko bitari bihari, ariko ubundi iyo umuntu akoze ibikwiriye kuba ari byo bikorwa ntabwo aba agomba kubishimirwa cyane.”

Yasabye Abayisilamu bo mu Rwanda ko bakwiye kugira uruhare muri gahunda y’iterambere ry’Igihugu muri rusange kimwe n’abandi Banyarwanda.

Ati “Kugira ngo bihinduke bizagomba ko namwe mubigiramo uruhare. Kugira ngo u Rwanda ruhinduke Abanyarwanda mwese mugomba kubigiramo uruhare. N’ibi by’amadini, kumva ko ugomba gushyiraho uburyo amadini agomba kuba akora, amadini n’amatorero ibyo ashinzwe ubundi birumvikana, nta n’udakwiye kubishyigikira ariko kugira ngo bigende neza, muri ayo madini ubwayo n’amatorero akwiye kubanza agakora neza, agakora ibikwiriye kuba bikorwa.”

Perezida Kagame yasobanuye ko Leta yashyizeho uburyo bwo kugenzura imikorere y’amadini n’amatorero mu rwego rwo kunoza imikorere yayo no kwirinda ko abantu bakomeza kwihisha mu mutaka wayo bagamije kunyunyuza imitsi y’abaturage.

Ati “U Rwanda akazi kacu, politiki yacu, imiyoborere yacu ni ugushyira ibintu mu buryo bukwiye. Ntawe tubuza amahoro na busa.”

Yongeyeho ati “Uburyo bwashyizweho n’inzego za Leta kugira ngo bifate umurongo muzima, byari ukubuza abantu, ntabwo byabaye mu Bayisilamu gusa byabaye no mu yandi madini n’amatorero…ugasanga umuntu yihishe inyuma y’idini cyangwa itorero ashyizeho ikintu kigamije inyungu ze no kwambura abandi.”

“Ni nko gushyiraho bariyeri, ugahagarika abantu, ukabeshya icyo uri cyo ugatangira kubambura umutungo wabo…ntabwo rero bikwiriye kuba bikorwa mu dini iryo ari ryo ryose.”

Yijeje Abayisilamu ko amateka yo gutotezwa no guhezwa banyuzemo kimwe n’abandi Banyarwanda atazasubira ukundi.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yashimiye Umukuru w’Igihugu wifatanyije n’Abayisilamu mu Rwanda, yizeza ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

2026-03-25
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Kongera serivisi bahabwa no gukuba kabiri imiti: Impamvu imisanzu ya Mituweli yongerewe

Kongera serivisi bahabwa no gukuba kabiri imiti: Impamvu imisanzu ya Mituweli yongerewe

RUSHYASHYA 24 Feb 2026
Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube

Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube

Ubwanditsi 25 Jul 2021
Impamvu Umwe mubari abayobozi ba PS Imberakuri  yavuyemo akayoboka FPR Inkotanyi

Impamvu Umwe mubari abayobozi ba PS Imberakuri yavuyemo akayoboka FPR Inkotanyi

Ubwanditsi 23 May 2017
“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

Ubwanditsi 15 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Minisitiri wa Siporo na Komite Nyobozi ya FERWAFA basuye ibikorwa by’inyubako n’ibibuga biri kubakwa
Amakuru

Amafoto – Minisitiri wa Siporo na Komite Nyobozi ya FERWAFA basuye ibikorwa by’inyubako n’ibibuga biri kubakwa

Ubwanditsi 28 Oct 2025
Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye
ITOHOZA

Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye

Ubwanditsi 25 Oct 2017
Teta Diana yageze i Dakar aho agiye gususurutsa abazitabira ‘Next Einstein Forum, NEF’
IMIKINO

Teta Diana yageze i Dakar aho agiye gususurutsa abazitabira ‘Next Einstein Forum, NEF’

Ubwanditsi 08 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru