• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Burundi Bararira ayo kwarika nyuma y’Inkongi Karahabutaka Yarindimuye ububiko bw’intwaro

Mu Burundi Bararira ayo kwarika nyuma y’Inkongi Karahabutaka Yarindimuye ububiko bw’intwaro

RUSHYASHYA 01 Apr 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye Imana kubana n’u Burundi, nyuma y’uko iki gihugu gihuye n’inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’intwaro, zirakongoka.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye Imana kubana n’u Burundi, nyuma y’uko iki gihugu gihuye n’inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’intwaro, zirakongoka.

Ndayishimiye ati “Ndahojeje abagize ivyago biturutse ku muriro wadutse mu bubiko bumwe bw’ikambi y’igisirikare iri muri zone Musaga. Turahumurije Abarundi bose : inzego z’igihugu ziri ku kivi kugira zitabare kandi zibandanye zikinga kugira ibintu bisubire mu buryo. Imana irinde Uburundi.”

Iyi nkongi yabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe, yibasiye ububiko bw’intwaro buri mu kigo cya gisirikare kizwi nka ‘Base’, giherereye mu gace ka Musaga i Bujumbura.

Igisirikare cy’u Burundi na Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu, byatangaje ko yaturutse ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.

Mu butumwa Perezida Ndayishimiye yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu ijoro ryo ku wa 31, yihanganishije Abarundi, ndetse asaba Imana kubana n’u Burundi.

Ati “Nihanganishije abagize ibyago biturutse ku muriro wadutse mu bubiko bumwe bw’ikigo cya gisirikare iri muri Zone Musaga. Duhumurije Abarundi bose: Inzego z’igihugu ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo zitabare kandi zikomeje kurinda ubusugire mu buryo. Imana irinde u Burundi.”

Iyi nkongi y’umuriro yateye guturika gukomeye kw’intwaro za muri ubu bubiko ndetse ryumvikana mu bice bitandukanye bya Bujumbura.

BBC yavuze ko byageze Saa 22:30 hari ahacyumvikana urusaku rw’ibiturika.

Uku guturika kwateye impagarara n’ubwoba muri Bujumbura, ndetse abantu bamwe bagaragara basa n’abahunga.

Bamwe mu baturage begereye ikigo cya gisirikare cya ‘base’ bavuze ko inzu zabo zangiritse, ndetse bamwe bava mu ngo zabo bahungira mu tundi duce tw’uyu mujyi.

Bimwe mu bice by’ibisasu byaturitse, byaguye ku nzu zo muri cartier za Kinanira 3 na 4. Hari kandi ibyageze muri zone Ngagara, cartier 9, mu bilometero birenga bitanu uvuye aho impanuka yabereye.

Kugeza ubu ntihiramenyakana ingano y’ibyangijwe n’iyi nkongi y’umuriro, ndetse ntibizwi niba hari n’abayiguyemo.

2026-04-01
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Nov 2022
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ari imwe mu nkingi z’umutekano uharangwa

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ari imwe mu nkingi z’umutekano uharangwa

Ubwanditsi 29 Jun 2016
Leta y’Afrika y’Epfo, yashyizweho itegeko ribuza impunzi gukina politiki utabyubahirije akirukanwa

Leta y’Afrika y’Epfo, yashyizweho itegeko ribuza impunzi gukina politiki utabyubahirije akirukanwa

Ubwanditsi 06 Jan 2020
“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

Ubwanditsi 06 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyatangijwe mu ntara zose z’igihugu
Mu Mahanga

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyatangijwe mu ntara zose z’igihugu

Ubwanditsi 12 Jun 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 Mar 2023
Madamu Jeannette Kagame yasabye abifite kuzamura abanyantege nke
Mu Mahanga

Madamu Jeannette Kagame yasabye abifite kuzamura abanyantege nke

Ubwanditsi 13 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru