• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na Skol afite agaciro ka miliyari 1 Frw ku mwaka   |   01 Jul 2026

  • Mupende wihishe urugamba yitwaza ko yarashwe ubugabo niwe wigize umuvuzi w’amacumu ku mbuga nkoranyambaga   |   30 Jun 2026

  • Ibimenyetso by’uko umubano w’umuhanzi Bruce Melodie na Coach Gael umufasha udahagaze neza   |   29 Jun 2026

  • PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi   |   29 Jun 2026

  • Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba   |   28 Jun 2026

  • Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA   |   28 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

RUSHYASHYA 01 Apr 2026 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amaganga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko gahunda yo kubahiriza amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 bisaba gukora ibikorwa bifatika aho kuvuga amagambo no gutanga amasezerano atazasohozwa.

Yabitangaje nyuma y’uko FARDC ku 29 Werurwe 2026 yatangaje ko yohereje Umugaba Wungirije i Kisangani ngo atangize ibikorwa byo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR.

RDC yavuze kenshi ko umutwe wa FDLR u Rwanda ruyishinja gukorana na yo ari urwitwazo, u Rwanda rukerekana ko abarwanyi bawo bari mu ngabo za FARDC haba ku rugamba mu Burasirazuba bwa Congo n’i Kinshasa, ndetse bamaze igihe bigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umugaba Wungirije w’Ingabo za RDC, Lt Gen Nduru Jacques Ychaligonza, ku wa 29 Werurwe 2026 yabwiye itangazamakuru ko yoherejwe mu Burasirazuba bw’igihugu mu gace ka Kisangani bikorwa byo gutegura ibikorwa byo kwibasira FDLR.

Ati “Bagomba gutanga intwaro zabo ku bushake cyangwa ku ngufu.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe, anyuze ku nkuru yasohowe na RFI, ivuga ku byo RDC yavuze byo kwambura FDLR intwaro yavuze ko amasezerano atazubahirizwa mu magambo ahubwo ari ibikorwa.

Ati “Gushyira mu bikorwa amasezerano y’Amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu ya Washington bisaba ibikorwa bifatika, aho kuba amagambo avugirwa ubusa, amasezerano atubahirizwa, ubukangurambaga butarangira cyangwa ukutumvikana kwa guverinoma ku kibi kiri mu mutwe w’abajenosideri wa FDLR.”

Gahunda y’ibikorwa by’ingabo [CONOPS] iri mu masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizabanzirizwa n’ibikorwa by’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Col (Rtd) Nshimiyimana Augustin alias Col Bora wabaye muri FDLR yabwiye IGIHE ko imvugo za FARDC ku gusenya FDLR zitazashyirwa mu bikorwa kuko abo bashaka kwambura intwaro ari bo bazibaha.

Ati “Niba koko babitangije nibahere i Kinshasa kuko n’i Kinsasa FDLR iriyo, haba muri FARDC hari aba-FDLR barimo, n’uyu munsi bamwe mu bo twabanaga bari i Kinshasa […] biriya ni uburyo bwo kujijisha kuko babiteganya ntabwo babitangaza kuriya ahubwo bakagombye guhita babafata batanabivuze kuko n’ubundi aho bari bari kumwe na FARDC. Barabahiga hehe se kandi bari kumwe?”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga yigeze kuvuga ko FDLR igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 n’ibihumbi 10.

U Rwanda rushimangira ko rukomeye ku kubahiriza amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025, ndetse rushyigikiye inzira y’ibiganiro ya Doha.

Rwizera ko amasezerano yagezweho akwiye gutangira gushyirwa mu bikorwa ndetse ko urwego rwagenwe rugomba kugenzura iyubahirizwa ryayo ari ingenzi mu guhamya ko buri wese akora ibyo yemeye kandi rugafasha mu kubishyira mu bikorwa.

2026-04-01
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY, Kiyovu SC yasinyishije abanya Sudani babiri, Gasogi United yatandukanye na Iddy Museremu

Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY, Kiyovu SC yasinyishije abanya Sudani babiri, Gasogi United yatandukanye na Iddy Museremu

Ubwanditsi 11 Jun 2022
Perezida  Mugabe asimbuwe burundu ku butegetsi

Perezida Mugabe asimbuwe burundu ku butegetsi

Ubwanditsi 18 Jan 2016
Kigali: Perezida Kagame yatashye ikibuga cya Basketball agaruka ku mpano zihishe mu rubyiruko

Kigali: Perezida Kagame yatashye ikibuga cya Basketball agaruka ku mpano zihishe mu rubyiruko

Ubwanditsi 09 Aug 2017
Monaco cafe na Monaco Cosmetics bagabanyirije ibiciro 10% kubakundana kubera Saint Valentin

Monaco cafe na Monaco Cosmetics bagabanyirije ibiciro 10% kubakundana kubera Saint Valentin

Ubwanditsi 12 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame n’Amerika ishyamba si ryeru
POLITIKI

Kagame n’Amerika ishyamba si ryeru

Ubwanditsi 06 Jan 2016
U Rwanda na Congo Brazzaville bigiye gutangira guhererekanya abanyabyaha
Mu Rwanda

U Rwanda na Congo Brazzaville bigiye gutangira guhererekanya abanyabyaha

Ubwanditsi 14 Aug 2017
Name Change Request
KWAMAMAZA

Name Change Request

Ubwanditsi 09 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru