• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga

FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga

RUSHYASHYA 24 Apr 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafatiye ibihano abayobozi babiri b’amakipe atandukanye nyuma y’imyitwarire itaragenze neza bagaragaje mu mikino ya shampiyona iheruka.

Ni ibyemezo byafashwe hashingiwe ku mategeko agenga imyitwarire y’abari mu mupira w’amaguru, cyane cyane ingingo ya 2.1 (igika cya mbere) n’iya 2.3.3, zigamije kurinda isura nziza n’imigendekere myiza y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu bahanwe harimo Olivier Ndatimana, ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC, wahamwe n’imyitwarire idahwitse yagaragaye mu mukino wahuje Gorilla FC na Rayon Sports FC wabereye kuri Stade Amahoro ku wa 22 Mata 2026.

Undi ni Japhet Imurora Hakizimana, umutoza wungirije wa Amagaju FC, wafatiwe ibihano nyuma y’imyitwarire idakwiye yagaragaye mbere y’umukino wa shampiyona wahuje Musanze FC na Amagaju FC ku wa 17 Mata 2026.

Nk’uko byatangajwe na FERWAFA, aba bayobozi bombi babujijwe kwinjira mu gace ka tekiniki ndetse banahagarikwa by’agateganyo mu bikorwa bifitanye isano n’imikino. Hiyongeraho ko dosiye zabo zizakomeza gusuzumwa n’inzego zibishinzwe, ku buryo hashobora gufatwa n’ibindi bihano byiyongera.

FERWAFA yashimangiye ko itazihanganira imyitwarire inyuranyije n’amategeko n’indangagaciro z’umupira w’amaguru, isaba abayobozi, abatoza n’abandi bose bawugiramo uruhare kurangwa n’ikinyabupfura, kubaha amategeko no kwimakaza ubunyamwuga.

Iyi gahunda yo gukaza imyitwarire ije mu gihe umupira w’amaguru mu Rwanda ukomeje gutera imbere, aho inzego ziwuyoboye zishyira imbere kurinda isura yawo no kuwuteza imbere mu buryo burambye.

2026-04-24
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri

Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri

Ubwanditsi 09 Mar 2016
Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Ubwanditsi 04 Nov 2017
Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Ubwanditsi 13 May 2021
Ubudasa bw’u Rwanda, i Kigali hagiye guhurira abantu basaga 850 mu bikorwa by’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi

Ubudasa bw’u Rwanda, i Kigali hagiye guhurira abantu basaga 850 mu bikorwa by’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi

Ubwanditsi 10 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali
IMIKINO

Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali

Ubwanditsi 23 Oct 2016
Mukarurangwa yabeshye ko yahowe gushyigikira Diane Rwigara ahabwa ubuhungiro muri Amerika
ITOHOZA

Mukarurangwa yabeshye ko yahowe gushyigikira Diane Rwigara ahabwa ubuhungiro muri Amerika

Ubwanditsi 07 Jan 2019
Guha APR FC igikombe bishobora guhuzwa no kumurikira Perezida Kagame CECAFA
IMIKINO

Guha APR FC igikombe bishobora guhuzwa no kumurikira Perezida Kagame CECAFA

Ubwanditsi 24 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru