• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma

Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma

RUSHYASHYA 26 May 2026 Amakuru, IMIKINO

Ikipe ya APR VC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse ku nshuro ya 22, nyuma yo gutsinda REG VC amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma wabaye ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026.

Ni igikombe APR VC yari imaze imyaka irindwi idatwara, mu irushanwa ryabereye mu turere twa Gisagara na Huye kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 24 Gicurasi 2026, ryitabirwa n’amakipe arenga 60 arimo ay’abakuru n’amato, mu bagore no mu bagabo.

Umukino wa nyuma wahuje amakipe abiri akomeye muri Volleyball y’u Rwanda, aho REG VC yashakaga kwisubiza iri rushanwa yaherukaga kwegukana mu 2019. APR VC yitwaye neza ndetse yegukana intsinzi y’amaseti 3-2 (22-25, 25-18, 25-14, 22-25, 15-9).

Iri rushanwa ritegurwa mu rwego rwo kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu muri Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare (PSVF), akaba yaranabaye umukunzi ndetse n’umutoza wa Volleyball mbere yo kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rwego rwo gukomeza umurage wa Rutsindura, iri rushanwa ryitabirwa kandi n’abakanyujijeho mu mukino wa Volleyball binyuze mu Ikipe ya Imena yashinzwe n’abigeze gutozwa na we. Muri bo harimo Nsabimana Jean Bosco, Amb. Karabaranga Jean Pierre, Kayiranga Albert na Ngarambe Raphael.

Nsabimana Jean Bosco yavuze ko intego yo gushinga iyi kipe ari ugukomeza umurongo wa Rutsindura wo guteza imbere urubyiruko binyuze muri Volleyball.

Ati: “Rutsindura yari umuntu wakundaga urubyiruko n’impano zarwo, adukundisha uyu mukino. Natwe twumvise ko tutabyihererana duhitamo gushinga ikipe ngo bibe uruhererekane. Ni na bwo buryo bwiza bwo kumwibuka.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rukwiriye gukomeza guteza imbere Volleyball kugira ngo rurusheho guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi wa PSVF itegura iri rushanwa, Padiri Habanabashaka Jean de Dieu, yashimye ubwitabire bw’amakipe ndetse anasaba abakomeje gushyigikira iri rushanwa gukomeza uwo murongo.

Ati: “Twagize amakipe arenga 60 harimo n’aya Volleyball yo ku mucanga, ni ikintu cyiza. Gukomeza gutegura iri rushanwa bidushyira mu murongo mwiza wa Rutsindura aho inshingano ye zari ugutoza abana. Natwe ni cyo duharanira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yavuze ko iri rushanwa rifite uruhare rukomeye mu gukomeza kwigisha urubyiruko amateka ndetse no kurushishikariza ibikorwa byiza.

Yasabye urubyiruko kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwirinda urwango n’amacakubiri ahubwo rugaharanira ubumwe n’iterambere.

Mu yandi makipe yitwaye neza muri iri rushanwa, mu cyiciro cya kabiri cy’ibigo na kaminuza mu bagabo, Keystone yabaye iya mbere, naho mu bagore E. Ste Bernadette Kamonyi yegukana igikombe.

Mu bahungu bo mu cyiciro cya Junior, Nyanza TSS yatwaye igikombe, naho mu Tronc Commun igikombe gitwarwa na PSVF. Mu mashuri abanza, GS Kigeme yatwaye igikombe mu bahungu naho GS Gatovu iba iya mbere mu bakobwa.

Mu cyiciro cy’abakanyujijeho, Umucyo VC yegukanye igikombe, naho muri Volleyball yo ku mucanga intsinzi yegukanwa na Serge na Olivier.

Amakipe akina mu cyiciro cya mbere mu bagore arimo Police WVC, Kepler WVC, APR WVC na RRA ntiyitabiriye iri rushanwa, ibintu byatumye RP Huye na yo itaryitabira.

PSVF yatangaje kandi ko iri gutegura umushinga wo kubaka Gymnase izajya yakira imikino y’intoki by’umwihariko Volleyball, hamwe n’ibindi bibuga by’imikino, ku buryo byitezwe ko izaba yatangiye gukoreshwa mu nshuro ya 24 y’iri rushanwa.

2026-05-26
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Ubwanditsi 30 Apr 2025
As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

Ubwanditsi 18 Sep 2021
Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi

Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi

RUSHYASHYA 01 Sep 2026
Faustin Twagiramungu”Rukokoma” yatamaje Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu wiyita “impirimbanyi ya Demokarasi’, amushinja ubujura.

Faustin Twagiramungu”Rukokoma” yatamaje Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu wiyita “impirimbanyi ya Demokarasi’, amushinja ubujura.

Ubwanditsi 01 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi
Amakuru

Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi

Ubwanditsi 05 Dec 2025
Uganda yongeye gutangaza ko yiteguye intambara n’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda yongeye gutangaza ko yiteguye intambara n’u Rwanda

Ubwanditsi 10 Feb 2020
Addis Ababa : Perezida Kagame yagejeje raporo ku bakuru bibihugu
Mu Rwanda

Addis Ababa : Perezida Kagame yagejeje raporo ku bakuru bibihugu

Ubwanditsi 30 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru