Ikipe ya APR VC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse ku nshuro ya 22, nyuma yo gutsinda REG VC amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma wabaye ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026.
Ni igikombe APR VC yari imaze imyaka irindwi idatwara, mu irushanwa ryabereye mu turere twa Gisagara na Huye kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 24 Gicurasi 2026, ryitabirwa n’amakipe arenga 60 arimo ay’abakuru n’amato, mu bagore no mu bagabo.
Umukino wa nyuma wahuje amakipe abiri akomeye muri Volleyball y’u Rwanda, aho REG VC yashakaga kwisubiza iri rushanwa yaherukaga kwegukana mu 2019. APR VC yitwaye neza ndetse yegukana intsinzi y’amaseti 3-2 (22-25, 25-18, 25-14, 22-25, 15-9).
Iri rushanwa ritegurwa mu rwego rwo kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu muri Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare (PSVF), akaba yaranabaye umukunzi ndetse n’umutoza wa Volleyball mbere yo kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo gukomeza umurage wa Rutsindura, iri rushanwa ryitabirwa kandi n’abakanyujijeho mu mukino wa Volleyball binyuze mu Ikipe ya Imena yashinzwe n’abigeze gutozwa na we. Muri bo harimo Nsabimana Jean Bosco, Amb. Karabaranga Jean Pierre, Kayiranga Albert na Ngarambe Raphael.
Nsabimana Jean Bosco yavuze ko intego yo gushinga iyi kipe ari ugukomeza umurongo wa Rutsindura wo guteza imbere urubyiruko binyuze muri Volleyball.
Ati: “Rutsindura yari umuntu wakundaga urubyiruko n’impano zarwo, adukundisha uyu mukino. Natwe twumvise ko tutabyihererana duhitamo gushinga ikipe ngo bibe uruhererekane. Ni na bwo buryo bwiza bwo kumwibuka.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rukwiriye gukomeza guteza imbere Volleyball kugira ngo rurusheho guhatana ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi wa PSVF itegura iri rushanwa, Padiri Habanabashaka Jean de Dieu, yashimye ubwitabire bw’amakipe ndetse anasaba abakomeje gushyigikira iri rushanwa gukomeza uwo murongo.
Ati: “Twagize amakipe arenga 60 harimo n’aya Volleyball yo ku mucanga, ni ikintu cyiza. Gukomeza gutegura iri rushanwa bidushyira mu murongo mwiza wa Rutsindura aho inshingano ye zari ugutoza abana. Natwe ni cyo duharanira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yavuze ko iri rushanwa rifite uruhare rukomeye mu gukomeza kwigisha urubyiruko amateka ndetse no kurushishikariza ibikorwa byiza.
Yasabye urubyiruko kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwirinda urwango n’amacakubiri ahubwo rugaharanira ubumwe n’iterambere.
Mu yandi makipe yitwaye neza muri iri rushanwa, mu cyiciro cya kabiri cy’ibigo na kaminuza mu bagabo, Keystone yabaye iya mbere, naho mu bagore E. Ste Bernadette Kamonyi yegukana igikombe.
Mu bahungu bo mu cyiciro cya Junior, Nyanza TSS yatwaye igikombe, naho mu Tronc Commun igikombe gitwarwa na PSVF. Mu mashuri abanza, GS Kigeme yatwaye igikombe mu bahungu naho GS Gatovu iba iya mbere mu bakobwa.
Mu cyiciro cy’abakanyujijeho, Umucyo VC yegukanye igikombe, naho muri Volleyball yo ku mucanga intsinzi yegukanwa na Serge na Olivier.
Amakipe akina mu cyiciro cya mbere mu bagore arimo Police WVC, Kepler WVC, APR WVC na RRA ntiyitabiriye iri rushanwa, ibintu byatumye RP Huye na yo itaryitabira.
PSVF yatangaje kandi ko iri gutegura umushinga wo kubaka Gymnase izajya yakira imikino y’intoki by’umwihariko Volleyball, hamwe n’ibindi bibuga by’imikino, ku buryo byitezwe ko izaba yatangiye gukoreshwa mu nshuro ya 24 y’iri rushanwa.
















