• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo

Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo

RUSHYASHYA 09 Jun 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2026, Uruganda rwa Skol rwari rumaze imyaka 12 ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports rwavuze ko iyi mikoranire yagannye ku musozo nyuma yo kurangira kw’amasezerano, hacibwa amarenga y’imikoranire mishya iri gutegurwa.

Ibi uru ruganda rwabitangarije mu itangazo rigenewe itangazamakuru rwashyize hanze mu ijoro ryo ku wa 7 Kamena 2026, aho rwavuze ko amasezerano yo kuba umuterankunga mukuru wa Rayon Sports yatangiye muri Gicurasi 2014 yagannye ku musozo cyakoze ko imikoranire yo itarangiye ahubwo bashobora gukorana mu bundi buryo.

Muri iyi baruwa, uru ruganda rwavuze ko rwishimira imikoranire yaranze impande zombi mu myaka 12 bari bamaranye ndetse ko rufite ikizere cyo gukomeza gukorana n’ikipe ya Rayon Sports ibisobanuye impande zombi zitatandukanye ku buryo bwa burundu.

Rayon Sports na Skol zirateganya kwinjira mu mikoranire mishya:

Mu cyumweru gishize, Kigali Today yabwiye n’umwe mu bantu ba hafi mu nzego za Rayon Sports ko imikoranire y’impande zombi igiye guhinduka ariko atari ugutandukana ahubwo hazahinduka imiterere y’amasezerano.

Ati”𝐓𝐮𝐳𝐚𝐠𝐢𝐫𝐚𝐧𝐚 𝐢𝐦𝐢𝐤𝐨𝐫𝐚𝐧𝐢𝐫𝐞 𝐢𝐭𝐚𝐧𝐝𝐮𝐤𝐚𝐧𝐲𝐞 𝐧𝐢𝐲𝐨 𝐭𝐰𝐚𝐫𝐢 𝐝𝐮𝐟𝐢𝐭𝐞.”

Nyuma y’ibaruwa ya Skol yasohotse mu ijoro ryakeye kandi, Kigali Today yabwiwe n’undi muntu wo hejuru mu nzego za Rayon Sports ko batigeze batandukana burundu ko ahubwo hagiye guhinduka imikoranire gusa.

Ati “Amasezerano yari ahari yarangije igihe cyayo. Ikiriho ni uko impande zombi ziyemeje kuganira kugira ngo zumvikane imikoranire mishya. Ibizaba bikubiyemo byumvikanuweho nabyo bizamenyekana vuba. Ntabwo rero habayeho gutandukana ahubwo ni ukuganira imikoranire mishya ifite inyungu ku mpande zombi.”

Uwaduhaye amakuru kandi yakomeje avuga ko ” Iyo abantu baganiriye bakemeranya ko amasezerano ya mbere yarangiye hakaba guhabwa ubusabe bushya ni ngombwa mu nyungu za buri ruhande ko habaho igihe cyo kubwigaho . Nicyo cyabaye kandi vuba icyavuyemo kizamenyekana.”

Rayon Sports yakorana na Banki ya Kigali?

Mu gihe Rayon Sports itandukanye na Skol ku kuyibera umuterankunga mukuru, hamaze iminsi amakuru avuga ko iyi kipe imaze igihe kinini mu biganiro na Banki ya Kigali ndetse mu minsi micye ishize Kigali Today yakiriye amakuru yizewe ahamya ko nubwo batari basinyana ariko ibiganiro biri kugana ku musozo kandi biri no kugenda neza.

Ubwo Banki ya Kigali yasinyaga amasezerano yo kwitirirwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu tariki 24 Mata 2026, Umuyobozi Mukuru wayo Dr. Diane Karusisi akabazwa kuri aya makuru ntiyahakanye cyangwa ngo yemere ahubwo yavuze ko igihe nikigera bizavugwaho.

Ati “Uyu munsi turavuga BK Pro League ntabwo dushaka kuvanga amadosiye. Ibya Rayon Sports cyangwa n’andi makipe tuzavuga amakuru igihe cyageze kuko uyu munsi dushaka ko abanyamakuru bavuga BK Pro League gusa akaba ariyo abakunzi b’imikino bamenya.”

Rayon Sports yasinyanye amasezerano ya mbere na Skol bwa mbere tariki 15 Gicurasi 2014, yari afite igihe kingana n’imyaka itatu, aho yatangiye ibona ibona agera kuri miliyoni 47 Frw buri mwaka yanganaga n’ibihumbi 50 by’ama Euro icyo gihe ndetse n’ibikoresho byo gufasha iyi kipe.

Aya masezerano yavuguruwe mu 2017, 2020 ndetse na 2023 aho aya ariyo yarangiranye n’umwaka w’imikino 2025-2026.

Kigali Today

ImageImage

2026-06-09
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Ubwanditsi 01 Jun 2020
Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Ubwanditsi 07 Jun 2021
U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2023 ahita ayoyoka

U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2023 ahita ayoyoka

Ubwanditsi 18 Jun 2023
Umurage mubi w’Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame

Umurage mubi w’Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame

Ubwanditsi 17 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Umukino wahuzaga Amavubi na Sudani  wahagaritswe kubera imvururu mu kibuga
IMIKINO

Uko Umukino wahuzaga Amavubi na Sudani wahagaritswe kubera imvururu mu kibuga

Ubwanditsi 07 Jan 2018
Mbarara: Inzego z’Ubutasi  zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye
ITOHOZA

Mbarara: Inzego z’Ubutasi zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye

Ubwanditsi 12 Oct 2018
Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, barimo kwicirwa mu bigo bya gisirikari, bitwa intasi z’ u Rwanda
Amakuru

Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, barimo kwicirwa mu bigo bya gisirikari, bitwa intasi z’ u Rwanda

Ubwanditsi 02 Jun 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru