• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo

Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo

RUSHYASHYA 09 Jun 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2026, Uruganda rwa Skol rwari rumaze imyaka 12 ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports rwavuze ko iyi mikoranire yagannye ku musozo nyuma yo kurangira kw’amasezerano, hacibwa amarenga y’imikoranire mishya iri gutegurwa.

Ibi uru ruganda rwabitangarije mu itangazo rigenewe itangazamakuru rwashyize hanze mu ijoro ryo ku wa 7 Kamena 2026, aho rwavuze ko amasezerano yo kuba umuterankunga mukuru wa Rayon Sports yatangiye muri Gicurasi 2014 yagannye ku musozo cyakoze ko imikoranire yo itarangiye ahubwo bashobora gukorana mu bundi buryo.

Muri iyi baruwa, uru ruganda rwavuze ko rwishimira imikoranire yaranze impande zombi mu myaka 12 bari bamaranye ndetse ko rufite ikizere cyo gukomeza gukorana n’ikipe ya Rayon Sports ibisobanuye impande zombi zitatandukanye ku buryo bwa burundu.

Rayon Sports na Skol zirateganya kwinjira mu mikoranire mishya:

Mu cyumweru gishize, Kigali Today yabwiye n’umwe mu bantu ba hafi mu nzego za Rayon Sports ko imikoranire y’impande zombi igiye guhinduka ariko atari ugutandukana ahubwo hazahinduka imiterere y’amasezerano.

Ati”𝐓𝐮𝐳𝐚𝐠𝐢𝐫𝐚𝐧𝐚 𝐢𝐦𝐢𝐤𝐨𝐫𝐚𝐧𝐢𝐫𝐞 𝐢𝐭𝐚𝐧𝐝𝐮𝐤𝐚𝐧𝐲𝐞 𝐧𝐢𝐲𝐨 𝐭𝐰𝐚𝐫𝐢 𝐝𝐮𝐟𝐢𝐭𝐞.”

Nyuma y’ibaruwa ya Skol yasohotse mu ijoro ryakeye kandi, Kigali Today yabwiwe n’undi muntu wo hejuru mu nzego za Rayon Sports ko batigeze batandukana burundu ko ahubwo hagiye guhinduka imikoranire gusa.

Ati “Amasezerano yari ahari yarangije igihe cyayo. Ikiriho ni uko impande zombi ziyemeje kuganira kugira ngo zumvikane imikoranire mishya. Ibizaba bikubiyemo byumvikanuweho nabyo bizamenyekana vuba. Ntabwo rero habayeho gutandukana ahubwo ni ukuganira imikoranire mishya ifite inyungu ku mpande zombi.”

Uwaduhaye amakuru kandi yakomeje avuga ko ” Iyo abantu baganiriye bakemeranya ko amasezerano ya mbere yarangiye hakaba guhabwa ubusabe bushya ni ngombwa mu nyungu za buri ruhande ko habaho igihe cyo kubwigaho . Nicyo cyabaye kandi vuba icyavuyemo kizamenyekana.”

Rayon Sports yakorana na Banki ya Kigali?

Mu gihe Rayon Sports itandukanye na Skol ku kuyibera umuterankunga mukuru, hamaze iminsi amakuru avuga ko iyi kipe imaze igihe kinini mu biganiro na Banki ya Kigali ndetse mu minsi micye ishize Kigali Today yakiriye amakuru yizewe ahamya ko nubwo batari basinyana ariko ibiganiro biri kugana ku musozo kandi biri no kugenda neza.

Ubwo Banki ya Kigali yasinyaga amasezerano yo kwitirirwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu tariki 24 Mata 2026, Umuyobozi Mukuru wayo Dr. Diane Karusisi akabazwa kuri aya makuru ntiyahakanye cyangwa ngo yemere ahubwo yavuze ko igihe nikigera bizavugwaho.

Ati “Uyu munsi turavuga BK Pro League ntabwo dushaka kuvanga amadosiye. Ibya Rayon Sports cyangwa n’andi makipe tuzavuga amakuru igihe cyageze kuko uyu munsi dushaka ko abanyamakuru bavuga BK Pro League gusa akaba ariyo abakunzi b’imikino bamenya.”

Rayon Sports yasinyanye amasezerano ya mbere na Skol bwa mbere tariki 15 Gicurasi 2014, yari afite igihe kingana n’imyaka itatu, aho yatangiye ibona ibona agera kuri miliyoni 47 Frw buri mwaka yanganaga n’ibihumbi 50 by’ama Euro icyo gihe ndetse n’ibikoresho byo gufasha iyi kipe.

Aya masezerano yavuguruwe mu 2017, 2020 ndetse na 2023 aho aya ariyo yarangiranye n’umwaka w’imikino 2025-2026.

Kigali Today

ImageImage

2026-06-09
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Ubwanditsi 11 Feb 2022
Umunsi  wa 8 wa Rwanda Premier League usize amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Mukura Zitsinzwe, Police FC ikomeje kuyobora urotonde rw’agateganyo

Umunsi wa 8 wa Rwanda Premier League usize amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Mukura Zitsinzwe, Police FC ikomeje kuyobora urotonde rw’agateganyo

Ubwanditsi 23 Nov 2025
“Mr Blue” nta kigira urukundo kubera ubusitari

“Mr Blue” nta kigira urukundo kubera ubusitari

Ubwanditsi 07 Jul 2016
Ibanga ryo gutora : Kwikiza cyangwa Gukiza Amatora

Ibanga ryo gutora : Kwikiza cyangwa Gukiza Amatora

Ubwanditsi 10 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye abacamanza kutavugirwamo no kwihutisha ubutabera
POLITIKI

Perezida Kagame yasabye abacamanza kutavugirwamo no kwihutisha ubutabera

Ubwanditsi 01 Aug 2018
Gor Mahia yageze i Kigali, umutoza avuga ko yimwe amakuru na Mamelodi Sundowns
IMIKINO

Gor Mahia yageze i Kigali, umutoza avuga ko yimwe amakuru na Mamelodi Sundowns

Ubwanditsi 05 May 2018
Mu byegera bya Perezida Nkurunziza bihabwa amahirwe yo kumusimbura mu 2020, harimo na Gen Prime Niyongabo
ITOHOZA

Mu byegera bya Perezida Nkurunziza bihabwa amahirwe yo kumusimbura mu 2020, harimo na Gen Prime Niyongabo

Ubwanditsi 15 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru