• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba   |   28 Jun 2026

  • Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA   |   28 Jun 2026

  • Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   28 Jun 2026

  • Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara   |   27 Jun 2026

  • Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe   |   27 Jun 2026

  • Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32   |   26 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba

Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba

RUSHYASHYA 28 Jun 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Gen (Rtd) Fred Ibingira yagarutse ku byabaye umunsi Perezida Kagame ava muri Amerika akajya kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu, asobanura ko icyo gihe ingabo zari zacitse intege kuko na we bahura bwa mbere tariki 26 Ukwakira 1990, yari yamaze guta icyizere.

Gen (Rtd) Fred Ibingira yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rutangira, ku itariki ya 2 Ukwakira 1990, Maj Gen Fred Rwigema yaratabarutse, nyuma y’iminsi mike tariki 23 Ukwakira, abandi barimo Maj Bunyenyezi Chris na Maj Bayingana Peter na bo baricwa.

Yavuze ko ibintu byahise bihindura isura, urugamba rwongera gushoboka ari uko Perezida Kagame avuye muri Amerika aho yari yaragiye kwiga, akajya kuruyobora.

Ibingira asobanura ko we ku giti cye yageze ku rugamba hagati y’itariki 7 – 10 Ukwakira 1990, ariko ko we n’abo bajyanye ku rugamba, bahise babona ko hari ikibazo.

Ati “Ukibaza ukavuga uti hano hari iki?”

Inama ya mbere yitabiriye ngo yari iyobowe na Bunyenyezi na Bayingana, ngo bamenyeshwa aho umwanzi ari ahitwa Cyonyo urenze mu bice bya Mimuri. Ngo muri iyo nama havuzwe ko umwanzi agiye kumanika amaboko, ariko ngo Ibingira ntiyabyumva neza.

Ati “Icyo gihe nari Lieutenant, abo mwumva bisumbukuruza, abenshi nta n’uwari ufite iryo peti nari mfite. Bari munsi cyangwa twaranganyaga ariko ubu bihaye izo nshingano z’urwo rwego. Hanyuma Bunyenyezi aravuga ngo umwanzi turaza kumurasa, tariki 22 Ukwakira aduhamagara mu nama atubwira ko agiye kumurasa. Mu rukerera twumva amasasu, tukumva ni morale ko twatsinze umwanzi, naho Bunyenyezi yarashwe, ingabo yatwaye zarashwe, Bayingana na we agiye amusanga yarashwe. Ni uko bapfuye.”

Col (Rtd) Twahirwa Dodo ngo ni we wagiyeyo asanga bapfuye, asubira inyuma ategura ingabo zindi kugira ngo bajye gukurayo imibiri yabo.

Yavuze kuba Rwigema yari amaze gupfa, na Kagame ari hanze, byagaragaza ikibazo gikomeye. Ati “Byatugaragarizaga ko urugamba ruri hagati y’abantu babiri. Fred na Afande [Kagame]”.

Icyuho cyarimo ngo cyagaragazaga ko abantu badafite amakuru y’uburyo urugamba rugomba kurwanwa. Muri iyo minsi, yavuze ko Ingabo za FAR zarashe batayo umunani zose za RPA. Ibintu byongeye guhinduka ari uko Perezida Kagame ageze ku rugamba.

Ati “ Njye ni bwo namubonye. Ku itariki 26 cyangwa 27, Dodo arampamagara, nari ushinzwe imirwano n’imyitozo, musanga Kagitumba nsanga ahagararanye na Afande [Kagame] muri kaburimbo hagati, Afande amaze kumuha inshingano zo kurasa i Gatuna.”

Muri icyo gihe, ngo Ibingira aho yari avuye, yari kumwe na Gen Maj Nzaramba na Brig Gen Dan Gapfizi bari munsi y’igiti bateze umwanzi. Icyo gihe ngo baganiraga ko urugamba rwananiranye ahubwo bagiye gusubira muri Uganda.

Ati “Ngeze Kagitumba nsanze Dodo arambwira ati irukanka utegure ingabo. Ubwo Afande amaze kumubwira ati task force, uko mungana kose mugende murase i Gatuna. Ndibwira ko Afande yabibonaga ko umwanzi ari mu nzira zo kuza gufata Kagitumba.”

Yavuze ko bavuye Kagituma tariki 27 Ukwakira, maze ku itariki 28 Ukwakira, Ingabo za FAR zifata Kagitumba. Yavuze ko ibyo bigaragaza umuyobozi ureba kure.

Mu gihe Ingabo za FAR ziri mu byishimo, tariki 3 Ugushyingo, Ingabo zari zoherejwe gufata Gatuna, zasohoje ubutumwa. Ati “Gatuna turayirasa neza; Gatuna ni ho twarashe ntitwagira umusirikare n’umwe upfa, ntitwagira ukomereka, twica abanzi bahagije, tubambura n’ibikoresho.”

Kuri uwo mugoroba, yibuka ko ngo yari munsi y’igiti ku muhanda ujya i Rubaya, ari bwo yumvise amakuru kuri BBC mu Giswahili, ubwo Tito Rutaremara yavugaga ku bayobozi ba RPA bapfuye, anavuga ko RPA itatsinzwe urugamba ahubwo yahinduye imirwanire. Ibyo ngo byazamuye morale mu ngabo no mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi bose.

Ati “ Afande turagushimira ko utarayobora urugamba ngo dutsindwe. Buriya kuba uri umusirikare ugatsindwa ni cyo kibi mu buzima.”

Gatuna imaze gufatwa, urugamba rwakomereje ahitwa Kivuye, Kaniga n’ahitwa Nkana. Ngo aho Nkana habuze gato ngo Perezida Kagame ahasige ubuzima.

Ati “Uwo musozi wa Nkana, Afande bawumurasiyeho, kajugujugu z’umwanzi zibisikana, zari nk’enye, ebyiri ziza n’izindi ziza kuko twari ku gasozi gateganiyeho. No kuri radio za gisirikare, Abafaransa bavugaga ko ako gasozi ari ko ariho. Baramurashe ntihagira icyo aba, turahava. Tuva Nkana tujya Kanyentanga.”

Uwo munsi nabwo ngo babonaga ko urugamba barutsinzwe. Buri musirikare mukuru yari afite ibitekerezo bye, ariko ngo mu gitondo Col Dodo avuga ko hatanzwe amabwiriza y’uko ingabo zijya mu rugano ari na ho bavuye bajya mu birunga.

Ati “Tugeze mu Birunga tuhasanga [Col Steven] Ndugute ari kumwe na Batayo ya 17, aduha ubutumwa bwa Afande. Twe twari tuzi ko urugamba rwaturangiranye, ariko Afande yohereje intasi zo gutata Ruhengeri.”

Icyo gihe Ruhengeri yari ahantu hakomeye kuko abayobozi n’abasirikare bakuru bose ariho bakomokaga. Nyuma y’iminsi ibiri, ngo hateguwe batayo esheshatu, imwe iyobowe na Capt Kayitare Vedaste, izindi ziyobowe na Col Twahirwa Dodo.

Ati “Ruhengeri twagombaga kuyirasa tariki 22 Mutarama 1991 uwo munsi batayo ya 15 irarasa […] izindi zisigaye eshanu […] bucyeye tariki 23 Mutarama saa kumi n’ebyiri, twari mu Mujyi wa Ruhengeri. Turasa Ruhengeri twumvaga mu mateka, hari umwanzi mwinshi, turabarasa bya nyabyo.”

Nyuma y’icyo gitero, yavuze ko we na Col Dodo bahawe inshingano zo kujya gufunga umupaka wa Rusumo kandi nabwo bajyayo babikora neza ndetse bica abanzi benshi.

Ikindi gitero gikomeye cyakurikiyeho, ni icyo gufata ahantu hitwa Santimetero muri Nyagatare. Ati “Aho ni ho amateka yakorewe”.

Ngo barwaniye ahitwa Kabuga, nyuma bakomereza, Runyinya, Mabare n’ahandi. Ibyo birangiye hakurikiyeho gufata na Byumba.

Muri ibyo byose, yavuze ko hari ikintu kigaragaza umuyobozi nyakuri. Ati “Akigera ku rugamba, uko twari twambutse tuva muri Uganda, twari dufite amapeti ya hariya, dufite urujijo rw’amapeti twakuye hanze. Akihagera akuraho amapeti yose, ako kajahari agakuraho, ashyiraho ipeti yihereyeho.”

“Twese twitwaga ba komanda b’urugamba, tugatandukanywa n’ibyo tuyobora. Kwitwa Komanda hari ikinyabupfura byazanye mu mikorere ya RPA.”

Ibiganiro byaranzwe no gutanga ubuhamya ku mateka yaranze u Rwanda hagamije kubohoka

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye guhora imbere y’abatabifuriza ineza

Perezida Kagame yabasabye kwimakaza ubumwe

Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rwahinduye isura ubwo Kagame yarugeragaho

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro bya Unity Club Intwararumuri muri Intare Arena

2026-06-28
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Mugabe wayoboraga Zimbabwe yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko

Mugabe wayoboraga Zimbabwe yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 24 May 2018
Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Ubwanditsi 11 May 2024
Ethiopia: Abanyarwanda bizihije Umuganura

Ethiopia: Abanyarwanda bizihije Umuganura

Ubwanditsi 05 Sep 2017
Mu rwego rwo guhunga ubutabera Kayumba Nyamwasa yatahiye umuzulukazi

Mu rwego rwo guhunga ubutabera Kayumba Nyamwasa yatahiye umuzulukazi

Ubwanditsi 31 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi
ITOHOZA

B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi

Ubwanditsi 17 Aug 2016
’Ni igihe cyiza ngo u Rwanda ruhabwe ibyo rusaba Uganda’
POLITIKI

’Ni igihe cyiza ngo u Rwanda ruhabwe ibyo rusaba Uganda’

Ubwanditsi 25 Feb 2020
Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.
Mu Mahanga

Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.

Ubwanditsi 06 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru