• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar

Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar

RUSHYASHYA 11 Jul 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC na Rayon Sports, yamaze kumenya ingengabihe y’imikino azakina mu matsinda nyuma y’uko CECAFA ishyize ahagaragara gahunda yose y’iri rushanwa riteganyijwe kubera mu Rwanda kuva ku wa 24 Nyakanga kugeza ku wa 7 Kanama 2026.

APR FC iri mu Itsinda A hamwe na Gor Mahia FC yo muri Kenya, Vipers SC yo muri Uganda na Garde Républicaine yo muri Djibouti.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izatangira irushanwa ihura na Gor Mahia FC ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga saa 19:00 kuri Sitade Amahoro.

Nyuma y’uwo mukino, APR FC izacakirana na Garde Républicaine ku wa 27 Nyakanga kuri Kigali Pele Stadium mbere yo gusoza imikino y’amatsinda yakira Vipers SC ku wa 30 Nyakanga kuri Sitade Amahoro.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, iri mu Itsinda C hamwe na Al Hilal SC yo muri Sudani, Tusker FC yo muri Kenya na KVZ SC.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru izafungura irushanwa ikina na KVZ SC ku wa 26 Nyakanga saa 18:00 kuri Sitade Amahoro, ikurikizeho Tusker FC ku wa 29 Nyakanga kuri Kigali Pele Stadium, mbere yo gusoza ihura na Al Hilal SC ku wa 1 Kanama kuri Sitade Amahoro.

Itsinda B rigizwe na Simba SC yo muri Tanzania, Singida Black Stars FC, Mogadishu City Club yo muri Somalia na Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo.

Nyuma y’imikino y’amatsinda, amakipe azaba yabaye aya mbere muri buri tsinda ndetse n’ikipe imwe yabaye iya kabiri irusha izindi umusaruro ni yo azakomeza muri 1/2.

Imikino ya 1/2 iteganyijwe ku wa 4 Kanama kuri Kigali Pele Stadium, mu gihe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu n’umukino wa nyuma bizakinirwa kuri Sitade Amahoro ku wa 7 Kanama.

Irushanwa rizakinirwa kuri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium, rikaba rigarutse kubera mu Rwanda nyuma y’uko rwongeye guhabwa kwakira iri rushanwa rihuza amakipe akomeye yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati ryaherukaga kubera mu Rwanda muri 2019.

2026-07-11
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Tour du Rwanda: Umudage Hellmann yegukanye agace ka Huye-Musanze, Mugisha aracyayoboye

Tour du Rwanda: Umudage Hellmann yegukanye agace ka Huye-Musanze, Mugisha aracyayoboye

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Nyuma y’ibyumweru bitatu byari bishize agize imvune, Ruboneka Bosco ukinira APR FC yatangiye imyitozo

Nyuma y’ibyumweru bitatu byari bishize agize imvune, Ruboneka Bosco ukinira APR FC yatangiye imyitozo

Ubwanditsi 27 Sep 2021
Nyuma y’amezi 13 ayobora ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa wari Chairman wayo ntakiri muri izo nshingano

Nyuma y’amezi 13 ayobora ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa wari Chairman wayo ntakiri muri izo nshingano

Ubwanditsi 09 Dec 2025
Uganda yegukanye CECAFA U18 2023, u Rwanda rutahana umwanya wa Kane mu irushanwa ryaberaga muri Kenya

Uganda yegukanye CECAFA U18 2023, u Rwanda rutahana umwanya wa Kane mu irushanwa ryaberaga muri Kenya

Ubwanditsi 08 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X
Amakuru

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

RUSHYASHYA 20 Oct 2025
Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC
ITOHOZA

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ubwanditsi 13 Feb 2017
i Bruxelles Uwimana Benoît ati : ‘ Opozisiyo ni baringa ‘ –   [ VIDEO ]
POLITIKI

i Bruxelles Uwimana Benoît ati : ‘ Opozisiyo ni baringa ‘ – [ VIDEO ]

Ubwanditsi 06 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru