• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda

Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda

RUSHYASHYA 09 Sep 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yahamagaye abakinnyi 28 azifashisha mu mikino iteganyijwe mu minsi iri imbere, aho u Rwanda ruzahura na Liberia ndetse na Mali mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2027.

Uru rutonde rwatangajwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, rugaragaraho Niyomugabo Claude udafite ikipe muri iki gihe, mu gihe Hakim Sahabo ukinira AEK Athens yo mu Bugereki atarimo.

Mu bakinnyi 28 bahamagawe harimo abanyezamu bane ari bo Niyongira Patient wa Police FC, Hakizimana Adolphe wa APR FC, Ntwari Fiacre ukinira Kruger United ndetse na Mugisha Yves wa Rayon Sports. Kwizera Olivier udafite ikipe na we ntabwo ari kuri uru rutonde.

Abugarira izamu

Abakinnyi bakina mu mutima w’ubwugarizi ni Mutsinzi Ange wa Zira FK, Niyigena Clement wa Smouha SC, Kavita Phanuel wa Birmingham Legion na Nkulikiyimana Nganji Darryl wa Standard Liège.

Ku mpande z’ubwugarizi no mu kibuga, Constantine yahamagaye Imanishimwe Emmanuel wa Chennaiyin FC, Mickels Leroy wa Waldhof Mannheim, Emeran Noam wa FC Stade Lausanne Ouchy, Niyomugabo Claude, Kwizera Jojea wa Rhode Island FC, Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC, Uwumukiza Obed wa Rayon Sports na Mugisha Gilbert wa Jwaneng Galaxy.

Abakina hagati

Mu bakinnyi bakina hagati harimo Mugisha Bonheur wa Al-Hazem, Bizimana Djihad wa CS Constantine, Gueulette Samuel wa UTA Arad, Hamis Hakim wa Kiyovu SC, Nsanzimfura Keddy wa Kiyovu SC na Muhire Kevin wa Jamus FC.

Abataha izamu

Abakinnyi bitezweho ibitego ni Nshuti Innocent wa Al Wafaq Ajdabia, Mbonyumwami Taiba wa Ethiopian Coffee SC, Biramahire Abeddy wa Al Batin FC, Mickels Joy Lance wa Sabah FK, Uwiyaremye Fidal wa APR FC na Mickles Slayd wa Hibernians.

Abakinnyi batagaragaye ku rutonde

Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, uheruka gutorwa nk’umukinnyi mwiza wa CECAFA Kagame Cup nyuma yo gufasha Rayon Sports kwegukana iri rushanwa, ntabwo ari mu bakinnyi bahamagawe.

Mu batagaragaye kandi harimo Muhoza Daniel, wari umaze igihe mu makipe y’abato y’igihugu, ndetse na Manzi Thierry, wakiniraga Al Ahli Tripoli yo muri Libya ariko kuri ubu akaba adafite ikipe nyuma yo gutandukana na yo.

Iradukunda Elie Tatou wa Rayon Sports na Nshimiyimana Yunusu wa APR FC, usanzwe uhamagarwa mu ikipe y’igihugu, na bo ntibagaragaye kuri uru rutonde.

Amavubi yitegura Liberia na Cap-Vert

Amavubi azatangira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2027 yakira Liberia ku wa 25 Nzeri 2026, mu mukino uzabera mu Rwanda.

Nyuma y’iminsi ine gusa, ku wa 29 Nzeri 2026, Amavubi azerekeza i Praia muri Cap-Vert, aho azakina umukino wa kabiri w’itsinda.

U Rwanda ruri mu itsinda ririmo kandi Mali, Liberia na Cap-Vert, aho iyi mikino izaba ari ingenzi mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2027.

 

Image

2026-09-09
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu anganya amateka na Messi (Amafoto)

Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu anganya amateka na Messi (Amafoto)

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Menya Amazina y’Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero

Menya Amazina y’Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero

Ubwanditsi 14 Apr 2024
Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwakatiye Maj. (Rtd) Habibu Mudathiru igifungo cy’imyaka 25

Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwakatiye Maj. (Rtd) Habibu Mudathiru igifungo cy’imyaka 25

Ubwanditsi 26 Mar 2021
Ababyeyi barasabwa kudaha inzoga no kujyana abana mu tubari

Ababyeyi barasabwa kudaha inzoga no kujyana abana mu tubari

Ubwanditsi 15 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Himbara yaba yarabaye Intumwa ya Sekibi
ITOHOZA

Himbara yaba yarabaye Intumwa ya Sekibi

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi
Mu Mahanga

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Ubwanditsi 16 Jan 2017
Abayobozi bashya b’umujyi wa Kigali bamenyekanye
Mu Mahanga

Abayobozi bashya b’umujyi wa Kigali bamenyekanye

Ubwanditsi 03 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru