Kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2017 Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryirukana abacungagereza mirongo itatu na batandatu bakoreraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).
Umuvugizi w’uru rwego, CIP Nsengabo Hilary yabwiye Izuba Rirashe ko abirukanwe bose bazize ku kuba mu mihe bitandukanye barataye akazi, ahamya ko birukanwe burundu.
Yavuze ko ubundi amategeko ateganya ko byitwa ko umucungagereza yataye akazi igiye yakabuzeho mu gihe cy’iminsi irindwi.
Yagize ati “Impamvu y’iyirukanwa ryabo ni uguta akazi. Uko biteganywa n’amategeko ni uko nibura umucungagereza wataye akazi birengeje iminsi irindwi, amategeko ateganya ko asezererwa nta mpaka.
CIP Sengabo avuga ko mu birukanwe harimo ab’igitsina gore 6 ndetse n’abagabo 30. Bakaba bari hagati y’ipeti rya Kaporali ndetse n’ipeti rito.
Muri gipolisi cyangwa mu gisirikare mu Rwanda, umupolisi cyangwa umusirikare hari igihe aburanishwa mu nkiko ndetse akanafungwa, kuri RCS ngo ibi ntibiratangira, ariko mbere y’uko hafatwa umwanzuro wo kwirukana uwataye akazi, habanza guterana akanama gashinzwe imyitwarire hakigwa dosiye ye.
Ni ku nshuro ya kabiri abacungagereza birukanwe, aho mu mwaka ushize hirukanwe abandi 52 kubera amakosa atandukanye.
Kugeza ubu RCS ifite abacungagereza babarirwa mu 1800, aho bakorera kuri za gereza z’uturere zitandukanye ziri hirya no hino mu gihugu, ndetse hakaba hari n’abakorera ku cyicaro gicukuru gihereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.