Kuva amatora yatangira kubaho hano mu Rwanda abantu bafite ubumuga bwo kutabona bakomeje kugira ikibazo cyo kwihitiramo uwo bishakiye mu matora akorwa mu ibanga ku mpapuro, ariko ubu ibintu bitangiye guhinduka bigana heza.
Ubusanzwe itegeko mu Rwanda rivuga yuko umuntu ukenera ubufasha mu kwihitiramo umukandida yishakira gutora, yiyambaza undi yizera akabimifashamo. Uwo muntu yahisemo kumufasha ariko akaba atarageza imyaka yo kuba yatora.
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) isobanura yuko iyo umuntu uza gufasha undi mu matora nawe aba agejeje imyaka yo gutora biba bivuze yuko uwo watanze ubufasha aba atoye kabiri !
Ku birebana n’uburenganzira bwo kwihitiramo umukandida wishakira iyi ngingo irakomeye, cyane ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona. Kuba umuntu ugejeje imyaka yo gutora afashije ufite ubumuga bwo kutabona gutora bifatwa nk’aho atoye kabiri, noneho byanabarwa yuko uwo ufite ubumuga ashobora kuba atatoye ahubwo yatorewe. Bibi kurushaho n’uko ashobora kuba yanatorerwa n’umukandida atifuza !
Umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ashobora kwinjira mu cyumba cy’itora ashaka kwihitiramo umukandida bita Musanze, uwo yatwaye kubimufashamo akamwereka ahari izina Rubavu ! Ugiye gutora Musanze, ugarutse witoreye Rubavu kandi ku mutima wishimye ngo witoreye Musanze wikundira kubera gahunda ze zisobanutse !
Icyo cyo kuba umuntu ufite ubumuga bwo kutabona yatorerwa uwo atari yagambiriye gutora ni kimwe, ariko hari ikindi nacyo gikomeye. Ubindi gutora ni ibanga, ariko iyo witwaje ukwereka aho uri butere igikumwe ibanga ryawe riba ryavogerewe. Hari uwahitamo kudatora aho kugira ngo hagire umenya uwo yatoye !
Kuva amatora ya 2003 yavamo NEC yakomeje kotswa igitutu ibazwa ikibura ngo abafite ubumuga bwo kutabona bazajye bitorera hatagize uberekera ku rupapuro rw’itora.
Iki kibazo ariko ubu noneho NEC yaragikemuye. Iyi komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga yuko mu matora ataha y’umukuru w’igihugu (3-4/8/2017) hazaba hari impapuro z’itora zigenewe abafite ubumuga bwo kutabona. Ibi kandi ni ukuri kuzuye kuko no mu matora aherutse y’abadepite bazajya mu nteko nshingamategeko ya EAC izo mpapuro zarakoreshejwe.
Izi mpapuro zo gutoreraho ziba ziriho amazina y’abakandida yanditswe muri za nyandiko zisomwa n’abafite ubumuga bwo kutabona (Brailles) muri bwa buryo bwo gukabakabisha intoki. Ntabwo Brailles ariko izi gusomwa na buri muntu wese ufite ubumuga bwo kutabona nk’uko no mu bantu badafite ubwo bumuga hari abatazi gusoma no kwandika !
Ibi rero icyo bisobanuye n’uko nubwo ubwo buhanga bufasha abafite ubumuga bwo kutabona kuba bakwitorera uwo bashaka bwarabonetse, ariko ntabwo ari buri wese buzafasha. Ntabwo ari buri muntu ufite ubwo bumuga wagize amahirwe yo kugera mu kigo nka Masaka Rehabilitation Center of the Blind ! Akarere ka Nyamasheke niko kabisobanura neza kuko ubushakashatsi bwahakorewe bugaragaza yuko gafite abantu bagera kuri 87 bafite ubumuga bwo kutabona ariko babiri gusa bakaba aribo bazi gukoresha Brailles.
Abafite Ubumuga
Ikindi kandi n’uko kugeza ubu ubumunyamabanga mukuru wa NEC, Munyaneza Charles, avuga yuko badafite umubare w’abantu bafite ubumuga bwo kutabona bashobora gukoresha Brailles, n’aho babarizwa muri za site z’itora. Inama Nkuru y’Abafite Ubunuga (NCPD) nidashobora kugira vuga ngo igeze kuri NEC umubare nyawo w’abazakenera impapuro z’itora za Brailles wa buri site y’itora, bizavangira Komisiyo y’amatora. Ni ibintu byumvikana yuko atari buri site y’itora izakenera izo mpapuro za Braille, n’izizazikenera ntabwo ari ku mubare ungana !
Casmiry Kayumba