• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abagabo batatu bafatanywe inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare

Abagabo batatu bafatanywe inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare

Editorial 17 Sep 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza ifungiye abagabo batatu kuri Sitasiyo ya Kayonza nyuma yo kubafatana inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare mu ijoro ryo ku wa 14 Nzeri.

Rugema Fred, Rutikanga James na Mutaganda Celestin ni bo bakekwaho kuziba mu rwuri ruherereye mu murenge wa Karangazi, bakaba barafatiwe mu murenge wa Gahini, ho mu karere ka Kayonza mu gitondo cyo ku itariki 15 Nzeri.

Asobanura uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:”Bazishyiriye umwe mu baguzi b’inka utuye mu murenge wa Gahini. Yagize amakenga y’uko bashobora kuba bazibye, maze amenyesha Polisi imuri hafi izo mpungenge, hanyuma bamaze gufatwa bemera ko bazibye.”

IP Kayigi agira ati:”Gushaka gukira biciye mu nzira zinyuranije n’amategeko biri mu bitera bamwe kwiba. Abantu bakwiriye kureka gutega amaramuko n’imibereho ku kwiba cyangwa ku bindi bikorwa binyuranije n’amategeko, ahubwo bagashaka ibyo bakora bibateza imbere byemewe.”

Yavuze ko izo nka zashyikirijwe nyirazo washimye abagize uruhare mu ifatwa ryazo, kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba nta bandi bagize uruhare muri ubwo bujura.

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati:”Gukora neza amarondo no gutanga amakuru ku gihe ni bumwe mu buryo bwo kurwanya ibyaha. Bituma kandi hafatwa ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.”

Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego yafashe ingamba zo kurushaho kurwanya ibikorwa by’ubujura bw’amatungo mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko na none yibutsa ko uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibyaha rukenewe.

-4084.jpg

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

2016-09-17
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida mushya wa Zimbabwe, Mnangagwa yijeje abaturage demokarasi no guhanga imirimo

Perezida mushya wa Zimbabwe, Mnangagwa yijeje abaturage demokarasi no guhanga imirimo

Editorial 23 Nov 2017
Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo

Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo

Editorial 16 Mar 2016
Umujyi wa Wuhan watangiriyemo COVID-19 abaturage basubiye mu buzima busanzwe

Umujyi wa Wuhan watangiriyemo COVID-19 abaturage basubiye mu buzima busanzwe

Editorial 09 Apr 2020
Ngoma: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Ngoma: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Editorial 17 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kirehe: Polisi y’u Rwanda yafatanye umugabo ibiro 25 by’urumogi
Mu Mahanga

Kirehe: Polisi y’u Rwanda yafatanye umugabo ibiro 25 by’urumogi

Editorial 15 Aug 2016
Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Editorial 20 Aug 2017
Robot yiswe Sophia yizihiwe no kwambara umukenkero i Kigali
HIRYA NO HINO

Robot yiswe Sophia yizihiwe no kwambara umukenkero i Kigali

Editorial 15 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru