• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abagaragu ba Rujugiro Triibert mu mazi abira kubera ubugome,ubujura n’ubugambanyi.

Abagaragu ba Rujugiro Triibert mu mazi abira kubera ubugome,ubujura n’ubugambanyi.

Editorial 14 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Amakuru ava i Kampala muri Uganda aravuga ko Rujugiro Tribert atakiryama kuva aho abagaragu be 2 batangiriye guhigishwa uruhindu, bakurikiranyweho ibyaha bitabarika, birimo gutoteza Abanyarwanda baba muri icyo gihugu babacuza utwabo, hamwe no kunyereza imisoro y’inganda za Rujugiro arizo Meridian Tobbacco company na Leaf Tobbacco and Commodities
Abo bakozi ba Rujugiro ni Sulah Nuwamanya na Boonabana Prossy bafite ubwenegihugu bwa Uganda, ariko bakaba banga uRwanda n’ubuyobozi bwarwo nk’uko babitojwe na shebuja Rujugiro, umwe mu bayoboke wa rya tsinda ry’iterabwoba RNC.
Mu cyumweru gishize uyu mugore Prossy Boonabana yafatiwe ahitwa Lumumba Avenue muri Kampala, urukiko rwa Buganda Road Court rutangira kumukurikiranaho iterabwoba, ubwambuzi bukoresha iterabwoba, kunyereza imisoro n’ibindi byaha 4. Icyakora ubwo yageraga imbere y’abacamanza yaratakambye, asuka amarira, asaba ko yarekurwa kuko afite umwana arera wenyine kandi wavukanye ubumuga. Yararekuwe ariko ategekwa kutarenga umujyi wa Kampala, ndetse yambikwa ka kuma kerekana niba atarenze ku mabwiriza, akazakurikiranwa ari hanze. Mugenzi we Sulah Nuwamanya baregwa ibyaha bimwe we yaratorotse, ubu arashakishwa uruhindu, mu gihe Rujugiro agishakisha uko atanga ruswa ngo ikibazo kirangire.Itoroka rye ariko naryo riratangaje, kuko kuwa gatatu tariki 08/07/2020 ahagana 10h30 yagaragaye ku cyicaro gikuru cya polis ii Kampala, bikavugwa ko yatorokeshejwe n’abapolisi bari bamaze guhabwa ruswa.
Mu mezi make ashize ibinyamakurui byo muri Uganda byakomeje kwandika inkuru zishinja abayoboke ba RNC biganjemo abakozi b’inganda za Rujugiro kubuza amahwemo abanyarwanda baba muri Uganda, aho bacungaga umunyarwanda ndetse n’umugande ufite amafaranga, bakamutera ubwoba bavuga ko ari maneko wa Leta y’uRwanda, maze bakigura batanze akayabo. Magingo aya hari abantu 15 bagejeje ikirego mu nkiko bavuga ko ako gatsiko ka Rujugiro n’ibindi bigarasha kambuye abo baturage miliyon zikabakaba 400 z’amashiringi ya Uganda(arasaga miliyoni ijana z’amafaranga y’uRwanda), yashyirwana kuri Konti ya Boonabana muri Cairo International bank, n’iya Nuwamanya muri DTB bank. .
Amakuru yizewe kandi avuga ko mu minsi ishize Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahuriye mu biro bye n’abantu 40 bazwiho ibikorwa byo kurwanya Leta y’uRwanda, agamije kumenyana nabo neza no kubaha amabwiriza.Muri iyo nama Museveni yavuze ko “..azashyigikira icyo aricyo cyose cyavana Kagame ku butegetsi…: . Muri bo harimo Sulah Nuwamanya na Prossy Boonabana, banashimiwe cyane gufasha Uganda kurwanya icyo Museveni yise “ubushotoranyi bw’uRwanda”.
Aba bombi ndetse bahise banahabwa abarinda umutekano wabo, icyakora biza kugaragara ko abari boherejwe kurinda Boonabana Prossy, ahubwo ari amahabara ye, kuko ubwo inzego z’ubutasi zagenzuraga ibijyanye n’umutekano w’uyu mugore wakomezaga kuvuga ko ubangamiwe, basanze ba barinzi baryama mu cyumba kimwe na Prossy.
Abasesenguzi bakomeje kwibaza icyo aba bantu 2 bapfa n’uRwanda, baza gusanga urwango rwabo rukomoka ku mateka yo mu bihe bitari ibya kera cyane.
Sulah Nuwamanya akomoka ahitwa NTUNGAMO. Abyarwa n’umugabde Haddji Kalanzi Adam n’umunyankolekazi Tibalingwa, umwe mu bagore batabarika ba Hadji Kalanzi. Se wa Nuwamanya azwi mu bantu baranzwe n’urwango rukomeye kuri Leta y’uRwanda, nyuma y’aho imuburije ubucuruzi bwa magendu yakoranaga na bamwe mu Banyarwanda, aza kubihanishirizwa gufungwa imyaka 30 , ubu akaba ari muri gereza ya Masaka. Ikimwaro cy’ubujura cyatumye abeshya umuhungu we Nuwamanya ko yafungishijwe by’amaherereLeta y’uRwanda.
Prossy Boonabana we yavukiye Entebbe. Ni umukobwa w’Umurundi witwa Kaboyi, akaba yari umushoferi wa police mu gihe cya Perezida Milton Obotte.Abanyarwanda bari impunzi muri Uganda bazahora bibuka uburyo ariwe watungiraga agatoki abasirikari n’abapolisi imiryango y’Abanyarwanda boherezaga abana gufasha Museveni ku rugamba, imyinshi muri iyo miryango ikaba yarishwe,indi itatoteza bikabije. Uyu Boonabana, ise Kaboyi yamubyaranye n’umunyarwandakazi, baza gutandukana nabi cyane, binatuma Boonabana ajya ku ruhande rwa se, nawe wari warabaswe n’urwango afitiye Abanyarwanda kuva mu myaka yashize..
Ngiyo rero imvano y’ubuyobe bwa Sullah Nuwamanya na Prossy Boonabana bakomora ku rwango rw’ababyeyi babo, ubu bakaba bariyemeje kujya mu dutsiko twibeshya ko twahirika ubutegetsi isi yose ifitiye icyizere. Ngabo abo Rujugiro Tribert na Kayumba Nyamwasa bashuka ko hari icyo bashoboye, nabo bagakurikira buhumyi. Burya koko ntawe unanira umushyuka, ananira umuhana.Rushyashya izakomeza kubahanura n’ubwo ngo ”umutima muhanano utuzura igituza”.

2020-07-14
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Abapolisi 2 bakuru bari muri kasho za CMI bazira kurekura Abanyarwanda bari batawe muri yombi

Uganda: Abapolisi 2 bakuru bari muri kasho za CMI bazira kurekura Abanyarwanda bari batawe muri yombi

Editorial 11 Apr 2018
Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana  wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Editorial 19 Mar 2019
Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Editorial 19 Jun 2019
Uganda: Umuhanzi akaba n’inshuti ya hafi ya Bobi Wine yakaswe intoki ebyiri anakurwamo ijisho nyuma yo gushimutwa

Uganda: Umuhanzi akaba n’inshuti ya hafi ya Bobi Wine yakaswe intoki ebyiri anakurwamo ijisho nyuma yo gushimutwa

Editorial 03 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inama y’umushyikirano 2017  ngo ni Amateka akomeye kuri Rutayisire Boniface utuye mu Bubiligi 
INKURU NYAMUKURU

Inama y’umushyikirano 2017  ngo ni Amateka akomeye kuri Rutayisire Boniface utuye mu Bubiligi 

Editorial 11 Dec 2017
Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza
ITOHOZA

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Editorial 17 Jan 2017
Perezida Kagame yatabarije umutungo wa Afurika utikirira mu nzira zitemewe
UBUKUNGU

Perezida Kagame yatabarije umutungo wa Afurika utikirira mu nzira zitemewe

Editorial 02 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru