Kuva kuwa 18 Werurwe uyu mwaka impuzamashyaka MRCD yari igizwe n’ishyaka PDR-Ihumure rya Paul Rusesabagina ndetse na CNRD-Ubwiyunge,yose avuga ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yakiriye irindi shyaka ryiyemeje gufatanya ari ryo RRM rigizwe n’abahoze mu ishyaka RNC ariko bakaza kwitandukanya naryo.
Aya mashyaka uko ari atatu avuga ko arwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, rimwe, PDR-Ihumure, riyobowe na Paul Rusesabagina wakomeje kwiyitirira kurokora Abatutsi aho yakoraga muri Mille Collines mu gihe cya jenoside nubwo hari ubundi buhamya bwinshi bugaragaza ko ari ibinyoma.
Irindi ryari risanzwe muri iyi mpuzamashyaka ari ryo CNRD-Ubwiyunge riyobowe na Gen Wilson Irategeka wahoze mu mutwe wa FDLR uyobowe n’abantu bakurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbere yo kwitandukanya nayo mu 2016, irya gatatu rikaba ari ishyaka RRM riyobowe na Callixte Sankara wahoze mu buyobozi bwa RNC mbere yo kwitandukanya nayo mu mwaka ushize wa 2017.
Imwe mu nzira iyi mpuzamashyaka ya MRCD iteganya gukoresha mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko byatangajwe na Paul Rusesabagina mu kiganiro n’itangazamakuru, harimo kwifashisha uburyo nk’ubwaranze ikiswe Arab Spring cyangwa impinduramatwara zaranze ibihugu by’Abarabu mu 2011 bagashishikariza abaturage kwigabiza imihanda bakigomeka ku butegetsi. [Urugero : Impunzi za Kiziba ]
Rusesabagina yabajijwe niba kugirango bafatanye n’Abanyarwanda bo nk’abari hanze y’igihugu bazataha mu Rwanda, asubiza ko nawe ari Umunyarwanda nubwo yahunze umutekano mukeya, ariko ko ni biba ngombwa ko aza mu Rwanda azaza.
Yakomeje aca umugani mu Kinyarwanda ugira uti: “Ushaka kwica ubukombe arabwagaza.” Yongeyeho ati: “Kandi nta wubwagaza atabwegereye.”
Yabajijwe igihe ateganyiriza kuba yaza mu Rwanda yirinda gutangaza igihe nubwo avuga ko atari kirekire, ari vuba, ariko yirinda gutangaza igihe ntakuka. Ati: “Mu gihe cya vuba tuzaba twaberetse ibyo tugomba kubereka.”
Naho Callixte Sankara wahoze muri RNC ya Kayumba Nyamwasa akaza kwitandukanya nayo we na bagenzi be barimo Noble Marara bagashinga ishyaka RRM, aremeza ko nta politiki y’amahoro barimo bari mu ntambara.
Ati: “Ikintu Abanyarwanda bagomba kumenya erega..n’abantu bo muri opposition..ntabwo turi gukora politiki y’amahoro, turi mu ntambara…”
Uku kwifatanya kw’amashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda 3 si gushya kuko hari izindi mpuzamashyaka ziriho nka CPC (Coalition des Partis politiques pour le Changement) yari ikuriwe na Faustin Twagiramungu abarigize bakaza kunaniranwa nawe bamushinja igitugu, ndetse hari na P5 igizwe n’imitwe ya politiki AMAHORO-PC, FDU – Inkingi, PDP – Imanzi, PS – Imberakuri na RNC.
Indwara yabo bose ngo ni imwe: Gupingana no gucikamo ibice
Nk’uko tubikesha kimwe mu binyamakuru bikorera hanze y’u Rwanda, ngo ikimenyerewe muri ibi bifi binini, bishinga amashyaka ya politiki hanze y’igihugu, ni uko birangwa no gupingana no kuryana, buri wese arwanira kuba ku isonga no guhabwa ibyubahiro by’umukuru w’ishyaka cyangwa uzayobora igihugu igihe bageze ku butegetsi, nyuma ya FPR-Inkotanyi usanga biba intandaro yo gucikamo ibice bidateye kabiri
Ubwo ishyaka FDU-Inkingi (Forces Démocratiques Unifiées) ryavukaga mu mwaka wa 2006, abenshi baryibonagamo, cyane cyane ko ryasaga n’impuzamashyaka, yari amaze kwishyira hamwe.
Iyo mpuzamashyaka yari igizwe na ”Alliance démocratique rwandaise” (ADR-Isangano), Forces de résistance pour la démocratie (FRD), Rassemblement pour le retour des réfugiés et la Démocratie au Rwanda (RDR); hiyongereyeho n’abantu baje ku giti cyabo, batabarizwaga mu ishyaka iri n’iri (adhésion individuelle d’autres personnalités politiques)ariko ngo uko byaje kugenda nyuma bibara umupfu.
Nyuma ya FDU-Inkingi, haje RNC (Rwanda National Congress) aho abayishinze bahoze bafite imyanya ikomeye mu butegetsi bw’u Rwanda mbere yo guhunga igihugu bamwe bagakatirwa n’inkiko badahari kubera ibyaha bari bakurikiranweho, bashinga ihuriro, ariko ngo RNC ikaba yarihutiye gusenyera andi mashyaka byari byifatanyije muri iri huriro, nyuma yo gusanga bose ku ruhande rumwe cyangwa urundi bose ibyabo ari amagambo gusa.
RNC ubwayo nayo ikaba yaraje gucikamo ibice bidateye kabiri kubera inyungu z’ibifi binini, iteka biba birota kumiragura udufi dutoya, tw’intege nke. Uguterana amagambo hagati ya Dr Théogène Rudasingwa na Général Kayumba Nyamwasa, bahoze muri FPR-Inkotanyi nyuma bakaza guhurira mu mutwe umwe wa RNC, mbere y’uko bacikamo ibice, byatumye n’abari bafitiye icyizere iryo shyaka bacika intege.
Ese MRCD hari ikidasanzwe igiye kuzana ku buryo ejo bundi abantu batazumva yacitsemo ibice nk’abayibanjirije?
Paul Rusesabagina avuga ko MRCD ari ryo huriro ubu riri ku isonga kubera impamvu zitandukanye zirimo ngo kuba irigizwe n’ingeri zose z’Abanyarwanda, kubw’ibyo ngo akaba ari yo igomba kuyobora impinduka mu Rwanda.