• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abana bakomoka ku nterahamwe bashinze undi umutwe wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Abana bakomoka ku nterahamwe bashinze undi umutwe wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 04 May 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abana b’interahamwe bari bibumbiye mu ihuriro Jambo asbl rigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Cyane cyane ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ababyeyi babo baba bahinduye umuvuno bahindura izina biyita ALL FOR RWANDA hiyongeramo abana ba Habyarimana na Kanziga.

Uwo mutwe mushyashya ngo ugamije kuvuganira impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Kongo ariko ni urwitwazo kuko umugambi wabo ni uguhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu myaka 29 ishize hagiye habaho uburyo butandukanye bukozwe n’abasize bahekuye u Rwanda bahereza uwo murage mubi abana babo bo muri Jambo asbl cyangwa iki kirya barezi ngo ni ALL FOR RWANDA. Batangiye bavuga ko mu Rwanda nta Jenoside yabaye habaye intambara hagati ya FPR Inkotanyi n’Ingabo za Habyarimana.

Iyi niyo ntero ya Col Bagosora bagendaga babunza hirya no hino ku isi hagati ya 1994-1998.

Ariko ubwo hari hamaze gushyirwaho urukiko mpuzamahanga rw’Arusha ndetse bamwe bagafatwa, bahinduye imvugo bavuga ko mu Rwanda Abahutu n’Abatutsi bicanye, ko impande zombi zapfushije. Ibi babikora kugirango bahunge icyaha.

Muri iki gihe tugeze ku isabukuru y’imyaka igera 29, abana b’abicanyi bibumbiye muri Jambo asbl bakaba banashinzwe ALL FOR RWANDA basigaye bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi ko bayemera ariko babikora kugirango bagere ku ntego yabo yo gutoba amateka bavuga ko n’Abahutu bapfuye.

Kwemera Jenoside yakorwe Abatutsi babigiriwemo inama n’abajyanama babo b’abarimu muri Kaminuza n’abanyamakuru kuko bakomeje kuyihakana nta hantu na hamwe bakwakirwa. Niyo mpamvu basigaye banashinyagura ngo bagiye kwibuka Abatutsi.

Mu bashinze ALL FOR RWANDA harimo Placide Kayumba, Robert Mugabowindekwe na Faustin Murego.

Abo bantu ni bande?

Kayumba Placide niwe washinze Jambo asbl akaba ubu ari na Perezida wa FDU Inkingi yashinzwe na Ingabire Victoire. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wari Superefe wa Gisagara akaba yarakatiwe n’urukiko rwa LONI imyaka 25 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Robert Mugabowindekwe ni umuhungu wa Lt Col Ephrem Rwabalinda wagiye mu gihugu cy’Ubufaransa kugurira Leta y’abicanyi intwaro. Niwe Perezida wa Jambo asbl. Faustin Murego ni umusilikare wahoze mu gisirikari cya Habyarimana akaba yararangije mu ishuri rikuru rya gisirikari ESM arangiza mu mwaka wa 1990.

Akirangiza muri ESM yahise yoherezwa mu gihugu cy’ububiligi kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga. Akaba ari mu bayobozi ba FDLR ku mugabane w’iburayi aho yari n’umujyanama wa Perezida wa FDLR Ignace Murwanashyaka mu mwaka wa 2006.

Murego kandi ni umuntu wa hafi w’umukuru wa FDLR Gen Victor Byiringiro akaba amufasha muri dipolomasi dore ko banakomoka ku musozi umwe. Avuka mu Kagari ka Kavumu ,Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze ,mu cyahoze ari Komini Nyakinama,Segiteri Rutoyi.

2023-05-04
Editorial

IZINDI NKURU

AS Kigali yasubitse ibirori bya APR FC, ni nyuma yo kunganya 2-2 mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe

AS Kigali yasubitse ibirori bya APR FC, ni nyuma yo kunganya 2-2 mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe

Editorial 16 Apr 2024
Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Editorial 29 Jul 2019
Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Editorial 31 May 2016
Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Editorial 11 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FARDC yakajije ibitero bimaze gushegesha imitwe irimo P5 na RNC ya Kayumba Nyamwasa
HIRYA NO HINO

FARDC yakajije ibitero bimaze gushegesha imitwe irimo P5 na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 28 Jun 2019
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kurubona rwifitemo inyota yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu
Mu Mahanga

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kurubona rwifitemo inyota yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu

Editorial 27 Jun 2016
Minisitiri Biruta yatanze icyizere ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC itazongera gusubikwa
POLITIKI

Minisitiri Biruta yatanze icyizere ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC itazongera gusubikwa

Editorial 10 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru