• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019

Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019

Editorial 17 Jun 2019 HIRYA NO HINO, IMIKINO

Ikipe y’Abangavu ba Uganda yaraye ibonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 16 (Afrobasket U-16) izabera mu Rwanda muri Kanama 2019 nyuma yo gutsinda iya Tanzania mu wundi mukino wahuje amakipe yombi kuri uyu wa Gatanu amanota 78-36.

U Rwanda rwakiriye iyi mikino y’Akarere ka Gatanu yatangiye ku wa Mbere, rufite itike yo gukina imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika cy’Abangavu batarengeje imyaka 16 kuko na cyo kizabera i Kigali guhera tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama 2019.

Tanzania na Uganda zayitabiriye ngo zishakemo ikipe izahagararira Akarere muri iyo mikino itegerejwe muri Kanama 2019.

Aya makipe yahuriye mu mukino wa kabiri, wari uwa nyuma kuri Tanzania yuzuzaga imikino ine muri iri rushanwa mu gihe Uganda yo yakinaga uwa gatatu.

Muri uyu mukino wabereye kuri Petit Stade ku wa 14 Kamena 2019, Uganda yasubiriye Tanzania ku nshuro ya kabiri, iyitsinda amanota 78-36, ishimangira kubona itike yo gukina FIBA Africa U-16 izabera i Kigali n’ubwo isigaje umukino umwe ihuramo n’u Rwanda.

Maria Najjuma wa Uganda yatsinze amanota 35 muri uyu mukino, mugenzi we Aber Lamutu Shillah atsinda 21 mu gihe Sailepu Anna wa Tanzania yatsinzemo amanota 17.

Gutsinda uyu mukino byafashije Uganda kugira amanota atandatu mu mikino itatu imaze gukina idatsindwa ndetse ikatisha itike yo guhagararira Akarere ka Gatanu kuko Tanzania ifite amanota ane mu mikino ine yakinnye.

Iyi mikino irasozwa kuri uyu wa Gatandatu, aho u Rwanda rwa kabiri n’amanota ane mu mikino itatu ruhura na Uganda mu mukino wa kabiri hagati y’amakipe yombi, uteganyijwe saa 17:00 muri Petit Stade i Remera. Uganda yari yatsinze u Rwanda amanota 63-55.

Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi na yo irakina na Uganda mu wundi mukino wa kabiri uba saa 19:00, aho igomba kuwutsinda cyangwa igatsindwa ku kinyuranyo kiri munsi y’amanota 60 kugira ngo yizere kuzakina imikino ya nyuma ya Afrobasket 2019 izabera mu Mujyi wa Praia muri Cap-Vert.

U Rwanda rwari rwatsinze Uganda amanota 96-36 mu mukino wabaye ku wa Gatatu.

Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda barahurira mu mukino usoza imikino ya Zone V kuri uyu wa Gatandatu

Uganda yabonye itike yo gukina Afrobasket 2019 izabera i Kigali

2019-06-17
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe  izakina na APR FC yihaye  imihigo yo gutsinda igakora amateka

Ikipe izakina na APR FC yihaye imihigo yo gutsinda igakora amateka

Editorial 11 Feb 2016
Miss Rwanda: Reba ubwiza bw’abakobwa 54 batowe mu Ntara n’Umujyi wa Kigali

Miss Rwanda: Reba ubwiza bw’abakobwa 54 batowe mu Ntara n’Umujyi wa Kigali

Editorial 20 Jan 2020
Mario Mandžukić yarijije Abongereza ageza Croatia ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

Mario Mandžukić yarijije Abongereza ageza Croatia ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

Editorial 12 Jul 2018
Perezida Museveni yagaragaje impamvu avuga ko akunda Donald Trump

Perezida Museveni yagaragaje impamvu avuga ko akunda Donald Trump

Editorial 24 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarokotse Jenoside Yakorewe abatutsi baributsa “Idamange Yvonne” ko Leta yabarokoye ikabakura ku mwobo w’urupfu, ahubwo ariwe ukoresha iturufu ya Jenoside ngo abone VISA na Go fund me, Ubutabera buramutegereje
Amakuru

Editorial 05 Feb 2021
Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.
Mu Rwanda

Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.

Editorial 08 Feb 2018
Amasezerano Agizwe N’ingingo 10, Araburira Museveni, Guhagarika Ibikorwa Bigamije Gutera Inkunga, RNC na FDLR  Imitwe Y’iterabwoba
INKURU NYAMUKURU

Amasezerano Agizwe N’ingingo 10, Araburira Museveni, Guhagarika Ibikorwa Bigamije Gutera Inkunga, RNC na FDLR Imitwe Y’iterabwoba

Editorial 22 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru