• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025   |   22 Sep 2025

  • Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira   |   22 Sep 2025

  • FERWAFA na Rwanda Premier League basinye amabwiriza mashya agenga shampiyona y’u Rwanda 2025/26   |   11 Sep 2025

  • Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri   |   10 Sep 2025

  • Amavubi yabonye intsinzi imbere ya Zimbabwe, afata umwanya wa 3 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 20206   |   09 Sep 2025

  • Gatebuke Claude n’Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana   |   09 Sep 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abantu 54 bamaze gukira Coronavirus mu Rwanda, abanduye biyongereyeho 2 baba 136

Abantu 54 bamaze gukira Coronavirus mu Rwanda, abanduye biyongereyeho 2 baba 136

Editorial 16 Apr 2020 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu hagaragaye abarwayi babiri mu bipimo 923 byafashwe mu masaha 24 yashize, bituma umubare w’abagaragayeho Coronavirus mu Rwanda ugera ku 136 mu gihe 54 bamaze gukira.

Itangazo rya Minisante rivuga ko abasanganywe ubwandu bushya ari “abantu babiri batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.’’

Abasanganywe icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato mu gihe hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisante yakomeje isaba abantu bafite amakuru ku wahuye n’uwanduye Coronavirus gutanga amakuru kugira ngo yitabweho n’inzego zibishinzwe.

Iti ‘‘Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byabo, aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.”

Abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa kuko ‘abenshi muri bo nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza kandi nta n’umwe urembye.’

Kuva mu Rwanda haboneka umurwayi wa mbere ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 136 bamaze gusanganwa Coronavirus muri bo 54 bamaze gusezererwa mu bitaro nyuma yo gusuzumwa bagasangwa nta bwandu bwayo bagifite mu mibiri yabo.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku wa 15 Mata 2020 rivuga ko ‘‘Umubare w’abagaragayeho Coronavirus mu Rwanda ugera ku 136, muri aba 54 barakize harimo batanu bakize mu masaha 24 ashize.’’

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo guhagarika ibikorwa bitandukanye no kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Guverinoma ku wa 1 Mata 2020 yafashe icyemezo cyo kongera iminsi 15 ku ngamba zari zafashwe zo guhangana na Coronavirus zirimo gufunga imipaka no kuguma mu rugo, ingendo zigakorwa gusa n’abajya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa nko guhaha no kwivuza.

Abanyarwanda basabwa gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi no gushyira mu kato k’ibyumweru bibiri uwinjiye mu Rwanda wese.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Kuva Coronavirus ibonetse bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019, abantu 2 051 008 bamaze kuyandura, 507 890 baragikize mu gihe 132 889 kimaze kubahitana.

Abantu 54 bamaze gukira Coronavirus mu Rwanda mu gihe abanduye biyongereyeho babiri bagera ku 136
2020-04-16
Editorial

IZINDI NKURU

Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi atanu

Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi atanu

Editorial 24 Aug 2018
Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Editorial 05 Sep 2023
Dore Amabanga 5 yakwereka ko ntacyahagarika Urukundo rwawe n’Umukobwa mukundana.

Dore Amabanga 5 yakwereka ko ntacyahagarika Urukundo rwawe n’Umukobwa mukundana.

Editorial 07 Feb 2017
‘Nymphomanie’, indwara ituma umuntu adahaga imibonano mpuzabitsina

‘Nymphomanie’, indwara ituma umuntu adahaga imibonano mpuzabitsina

Editorial 23 Feb 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Angola : Abanyarwanda bajyanyweyo  bunyago  gukora muruganda  rw’Umunyarwanda  Kayitare Jean Bosco baratabaza
ITOHOZA

Angola : Abanyarwanda bajyanyweyo bunyago gukora muruganda rw’Umunyarwanda Kayitare Jean Bosco baratabaza

Editorial 21 Feb 2017
Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.
Amakuru

Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Editorial 12 Apr 2024
Ni iki gituma amashyaka ya Opposition akomeje gucikamo ibice : Ubusambo, Ubuswa bwinshi, Ubusambanyi  n’Inda nini.
ITOHOZA

Ni iki gituma amashyaka ya Opposition akomeje gucikamo ibice : Ubusambo, Ubuswa bwinshi, Ubusambanyi n’Inda nini.

Editorial 14 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru