Abantu batanu baguye mu mirwano yashyamiranyije ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, n’abambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi, nk’uko byemejwe n’umutwe w’ingabo wa 3305 muri FARDC.
Radio Okapi yatangaje ko yabonye amakuru ko mu bitabye Imana harimo umusirikare umwe wa Congo n’umusivili umwe.
Ingabo z’u Burundi zari ku rugamba zihanganye n’inyeshyamba za FNL, maze mu kuzishushubikana baza kwinjira ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bambukira ahitwa Vugizo muri Kiliba, mu bilometero bisaga icumi uvuye mu gace ka Uvira.
Ingabo za Congo zahise zibarasaho, habaho ugushyamirana hagati y’impande zombi aribyo byatumye bamwe bahasiga ubuzima.
Amakuru avuga ko abishwe bajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Uvira, ndetse ngo hari abaturage bashimuswe i Kiliba kugira ngo bajyane i Burundi abagera kuri 12 bakomeretse.