• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

Editorial 23 Jan 2017 UBUKUNGU

Ku munsi wa kabiri w’ Inama Mpuzamahanga yiga ku ubukungu ibera i Davos, Perezida Kagame yatanze ikiganiro hamwe na Oluyemi Osinbajo, Visi Perezida wa Nijeriya, Phuthuma Nhleko, Umuyobozi mukuru wa MTN na Siyabonga Gama uyobora Transnet; ikiganiro cyavugaga ku “Ukubaka Afurika”, cyanyuze mu kiganiro-mpaka cya Televiziyo CNBC, cyayobowe n’ushinzwe ibiganiro Bronwyn Nielsen.

Ku bireba kubaka igihugu, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda biyemeje gukora uko bashoboye kose ngo bahindure amateka yaranze igihugu cyabo .

Yagize ati:” Ugomba gushyiraho amategeko n’amabwiriza ariko cyane cyane, ugomba kuyubahiriza. Ugomba kugira icyerekezo kandi uwo murongo ngenderwaho wihaye ukawubahiriza mu byo ukora byose. Nta nzira ya bugufi ihari. Kugera ku byo dushaka ni umusaruro w’uko guhindura imyumvire twiyemeje kandi bigomba kugaragazwa n’ibikorwa”.

Ubwo yavugaga ku buhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, Perezida Kagame yibukije ko imvugo ikwiye kuba ingiro mu bayobora uyu mugabane, bakaba ubwabo umusemburo w’iyo mpinduka.

Yagize ati: “ Duhora tuvuga ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, tunagaragaza uko bigoye gukura ibicuruzwa mu gihugu kimwe tubijyana mu kindi, ariko ntagikorwa ngo bihinduke. Usanga harimo kuvuguruzanya hagati y’ibyo tuvuga kandi tuzi ko bikenewe ariko ntitubikore. Mbahye urugero, imirimo yo kubaka imwe mu nyubako nini duheruka gutaha ku mugaragaro mu Rwanda yakozwe n’abubatsi baturutse mu Rwanda, Kenya na Zimbabwe- ibi byanteye ishema nk’Umunyafurika. Iyo tuvuga kugira ubumenyi n’ubumenyingiro, hari Abanyafurika benshi bashobora gukora byinshi ariko tugomba kubaha ayo mahirwe yo kutwereka ibyo bashoboye. Hari ikiri gukorwa hirya no hino muri Afurika, ariko dukwiye kongera umuhate tukagera kubyo tutarashobora gukora”.

Perezida Kagame yanavuze ko niba Abayobozi muri Afurika berekeje umutima ku byo bakora, mu myaka 15 iri imbere Afurika ntiyaba ifite ibibazo nk’ibyo ifite ubu.

-5433.jpg

Perezida Kagame yavuze ko Abanayfurika bashoboye, igisabwa ari ukubaha urubuga rwo kubigaragaza

Source : Office of the President -Communications Office

2017-01-23
Editorial

IZINDI NKURU

Leta irareba uko yakwambura amabanki uburenganzira bwo guteza cyamunara

Leta irareba uko yakwambura amabanki uburenganzira bwo guteza cyamunara

Editorial 16 Nov 2017
U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

Editorial 16 May 2018
Standard & Poor’s yazamuye igipimo cy’ubukungu bw’u Rwanda ikigeza kuri “B+”

Standard & Poor’s yazamuye igipimo cy’ubukungu bw’u Rwanda ikigeza kuri “B+”

Editorial 13 Aug 2019
U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 54.5Frw zo guhangana n’ikibazo cy’amapfa muri Kayonza

U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 54.5Frw zo guhangana n’ikibazo cy’amapfa muri Kayonza

Editorial 24 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iyo aza kuba akiriho [Rwigema] yari kubabazwa n’ibyo so akorera Abanyarwanda- Mahirwe asubiza Gen. Muhoozi
Mu Mahanga

Iyo aza kuba akiriho [Rwigema] yari kubabazwa n’ibyo so akorera Abanyarwanda- Mahirwe asubiza Gen. Muhoozi

Editorial 30 Mar 2019
Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu

Editorial 19 Mar 2016
Imirimo yo gusana  Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera
INKURU NYAMUKURU

Imirimo yo gusana Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera

Editorial 20 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru