Ku munsi wa kabiri w’ Inama Mpuzamahanga yiga ku ubukungu ibera i Davos, Perezida Kagame yatanze ikiganiro hamwe na Oluyemi Osinbajo, Visi Perezida wa Nijeriya, Phuthuma Nhleko, Umuyobozi mukuru wa MTN na Siyabonga Gama uyobora Transnet; ikiganiro cyavugaga ku “Ukubaka Afurika”, cyanyuze mu kiganiro-mpaka cya Televiziyo CNBC, cyayobowe n’ushinzwe ibiganiro Bronwyn Nielsen.
Ku bireba kubaka igihugu, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda biyemeje gukora uko bashoboye kose ngo bahindure amateka yaranze igihugu cyabo .
Yagize ati:” Ugomba gushyiraho amategeko n’amabwiriza ariko cyane cyane, ugomba kuyubahiriza. Ugomba kugira icyerekezo kandi uwo murongo ngenderwaho wihaye ukawubahiriza mu byo ukora byose. Nta nzira ya bugufi ihari. Kugera ku byo dushaka ni umusaruro w’uko guhindura imyumvire twiyemeje kandi bigomba kugaragazwa n’ibikorwa”.
Ubwo yavugaga ku buhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, Perezida Kagame yibukije ko imvugo ikwiye kuba ingiro mu bayobora uyu mugabane, bakaba ubwabo umusemburo w’iyo mpinduka.
Yagize ati: “ Duhora tuvuga ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, tunagaragaza uko bigoye gukura ibicuruzwa mu gihugu kimwe tubijyana mu kindi, ariko ntagikorwa ngo bihinduke. Usanga harimo kuvuguruzanya hagati y’ibyo tuvuga kandi tuzi ko bikenewe ariko ntitubikore. Mbahye urugero, imirimo yo kubaka imwe mu nyubako nini duheruka gutaha ku mugaragaro mu Rwanda yakozwe n’abubatsi baturutse mu Rwanda, Kenya na Zimbabwe- ibi byanteye ishema nk’Umunyafurika. Iyo tuvuga kugira ubumenyi n’ubumenyingiro, hari Abanyafurika benshi bashobora gukora byinshi ariko tugomba kubaha ayo mahirwe yo kutwereka ibyo bashoboye. Hari ikiri gukorwa hirya no hino muri Afurika, ariko dukwiye kongera umuhate tukagera kubyo tutarashobora gukora”.
Perezida Kagame yanavuze ko niba Abayobozi muri Afurika berekeje umutima ku byo bakora, mu myaka 15 iri imbere Afurika ntiyaba ifite ibibazo nk’ibyo ifite ubu.
Perezida Kagame yavuze ko Abanayfurika bashoboye, igisabwa ari ukubaha urubuga rwo kubigaragaza
Source : Office of the President -Communications Office