Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amarika, Joe Biden, yigambye kuba mu mpera z’icyumweru gishize, ingabo z’icyo gihugu zaragabye igitero muri Afganistan cyaguyemo Ayman Al-Zawahiri, bivugwa ko yari yarasimbuye Ousama Bin Laden ku buyobozi bwa Al Qaeda, amaze kwicirwa muri Pakistan.
Abanyamerika n’abanyaburayi benshi bishimiye iyi nkuru, dore Al-Zawahiri anaregwa kuba umwe mu bateguye ibikorwa by’iterabwoba byahitanye abantu babarirwa mu bihumbi 3 muri Amerika, hari muri Nzeri 2001.
Igikomeje kugaragara nka politiki ya mpatsibihugu, ni uko ibihugu nka Amerika, byo byihaye ububasha bwo kwica abo bifata nk’abanzi babyo, kabone n’iyo byasaba kuvogera ubusugire bw’ibihugu abo bantu baba bihishemo, mu gihe uRwanda rwo rwatewe imijugujugu ngo rwaburanishije Paul Rusesabagina, icyihebe gikuru cyo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN.
Iyi FLN yishe abaturage 9 mu Rwanda hagati ya 2018 na 2019, abandi irabakomeretsa, ibasahurira imitungo indi irangizwa. Ibikorwa bya FLN ni nk’ibya Al Qaeda, nk’uko umuyobozi wayo Paul Rusesabagina ntaho ataniye na Ayman Al-Zawahiri wa Al Qaeda.
Nyamara Al-Zawahiri we yishwe, mu gihe Rusesabagina yaburanishijwe n’inkiko zibifitiye ububasha, agahanwa amaze guhamwa n’ibyaha.
Ese ubu bubasha bwo kwica uwo ushaka, utanamuhaye amahirwe yo kuburanishwa ku byaha aregwa, nibwo burenganzira bwa muntu ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byirirwa byigisha ibindi bihugu, cyane cyane ibyo muri Afrika?
Kuki imiryango nka Human Rights Watch na Amnesty International, ihimbira ku bihugu bikennye, ibishinja guhutaza ubwo burenganzira bwa muntu, nyamara Amarika yajya muri Irak gutsemba umuryango wa Sadam Hussein, muri Pakistan kwica Oussama Bin Laden n’umwana we w’inzirakarengane, yagaba igitero muri Afganistan kwica Ayman Al-Zawahiri, n’ahandi hirya no hino idasiba kurasa hakagwa amagana y’abantu, iyo miryango ikaruca ikarumira?
Ko mu bimenyetso bihamya ibyaha Rusesabagina harimo ibyatanzwe n’inzego z’ubutasi z’Amerika, kuki abantu barimo n’abo mu nteko ishinga amategeko muri icyo gihugu bakomeza kwinangira, bakanga kumva ukuri, kugeza n’aho bavugiye ko uwo Rusesabagina afungiye ubusa?
Iri ni irondakoko n’irondaruhu, rituma bamwe bibwira ko ari abantu kurusha abandi. Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amarika, Antony Blinken, utegerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, yari akwiye kuzahava asobanukiwe ko amaraso y’Abanyarwanda nayo afite agaciro nk’ay’Abanyamerika.
#Rwandan’s blood matters!