• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abanyamwuga mu itangazamakuru bakomeje kwamagana ibinyoma umunyamakuru w’ Umuholandi Sander Rietveld yatangaje ku Rwanda

Abanyamwuga mu itangazamakuru bakomeje kwamagana ibinyoma umunyamakuru w’ Umuholandi Sander Rietveld yatangaje ku Rwanda

Editorial 18 May 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’aho umunyamakuru Sander Rietveld , ukorera igitangazamakuru cyitwa « Zembla » cyo mu Buholandi, asohoreye filimi mbarankuru ku Rwanda, agaragaza ko ruyobowe na « politiki y’igitugu », abanyamwuga banafite uburambe mu itangazamakuru bamwamaganye, bamushinja inkuru z’ibinyoma kandi zibogamye, zigambiriye gusa guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo bakuru.

Uwabimburiye abandi ni Umunyamakuru w’Umubiligi Marc Hoogsteyns wabaye mu bihugu byinshi birimo n’u Rwanda, akorera ibitangazamakuru binyuranye kandi bikomeye nka BBC, Al Jazeera, TV5, ABC, TF1, n’ibindi. Agendeye rero ku bunararibonye afite mu itangazamakuru, uko azi amateka na politiki y’u Rwanda, ndetse n’isesengura ryimbitse yakoreye iyi filimi, asanga mugenzi we Sander Rietveld yarirengagije nkana amahame agenga umwuga, ahubwo ashyira imbere urwango yisanganiwe ku Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, anasangiye n’abo yaganiriye nabo muri iryo «tarabinyoma» rye.

Marc Hoogsteyns avuga ko ubwo uyu Rietveld yasabaga uburenganzira bwo gutara inkuru mu Rwanda, yabeshye ko agamije kwerekana umusaruro w’ inkunga Ubuholandi bwateye u Rwanda mu rwego rw’ubutabera, nyamara ageze mu Rwanda ahindura umurongo w’inkuru yamugenzaga, ahitamo gukora irwangiriza isura. Nguko uko yivugishirije gusa abantu nka ba Ingabire Victoire, abafungiye mu magereza, n’abandi bazwiho kurusebya.

Marc Hoogsteyns ngo yatangajwe no kubona Rietveld ataravugishije inzego z’ubuyobozi ngo zinyomoze ibyatangajwe n’abantu basanzwe babogamye, Rietveld akisobanura avuga ko ngo « nta mwanya ndetse n’amafaranga bihagije yari afite byari gutuma atinda mu Rwanda ». Marc Hoogsteyns ati : « Byari kuba byiza iyo wigumira iwanyu aho gukora amakosa ari mu makuru watangaje ».

Mu bimenyetso byerekana ko Sander Rietveld yari agambiriye kwangiza, Marc Hoogsteyns agaragaza ko amagambo asesereza u Rwanda asanzwe ari indirimbo y’ abo Rietveld yagiranye nabo ibiganiro, nka Carine Kanimba, umukobwa wa Paul Rusesabagina, Micombero, umugaragu w’umutwe w’iterabwoba RNC, Umubiligi Filip Reyntjens, Michela Wrong n’abandi banga uRwanda urunuka, bikerekana ko Sender Rietveld yabaye umuzindaro w’abo banzi b’u Rwanda.

Ikindi kiri muri iyo filimi, ni ubwicanyi bunyuranye Rietveld agereka ku Rwanda ashingiye gusa ku batangabuhamya bafite inyungu mu kubeshya, aha naho Marc Hoogsteyns akanenga cyane uburyo Leta y’u Rwanda itahawe ijambo ngo igaragaze ko ayo makuru ari ibipapirano.

Mu gusoza inyandiko ye ndende, Marc Hoogsteyns avuga ko igitangazamakuru « Zembla » cyakoze amakosa akomeye yo gukoresha Sander Rietveld, umunyamakuru utazi neza amateka y’uRwanda cyangwa uyagoreka abigambiriye.

Gutambutsa iyi filimi yuzuyemo amakosa ya kinyamwuga byo ngo bikaba ari amahano atababarirwa.

 

2022-05-18
Editorial

IZINDI NKURU

Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Editorial 04 Jun 2024
“Fight Impunity”, ikiguri cy’Umubiligikazi Maria Arena, Umunyekongo Denis Mukwege, n’abandi baryi ba ruswa biyemeje guharabika u Rwanda.

“Fight Impunity”, ikiguri cy’Umubiligikazi Maria Arena, Umunyekongo Denis Mukwege, n’abandi baryi ba ruswa biyemeje guharabika u Rwanda.

Editorial 16 Jan 2023
Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo

Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo

Editorial 15 Jun 2016
Ese noneho Museveni arava kw’izima ko ibibazo atera u Rwanda byashyizwe mu maboko y’abagabo!

Ese noneho Museveni arava kw’izima ko ibibazo atera u Rwanda byashyizwe mu maboko y’abagabo!

Editorial 12 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside
ITOHOZA

Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside

Editorial 16 Apr 2018
Me Bernard NTAGANDA  yaraye asohowe ikubagahu  n’aba Sécurité ba TOPSEC.
Mu Rwanda

Me Bernard NTAGANDA yaraye asohowe ikubagahu n’aba Sécurité ba TOPSEC.

Editorial 28 Feb 2017
Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Myr Bimenyimana yashyinguwe
Mu Rwanda

Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Myr Bimenyimana yashyinguwe

Editorial 16 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru