Kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Kamena 2019 nibwo inzego z’umutekano muri Uganda zagejeje ku mupaka wa Cyanika mu Rwanda, abanyarwandakazi batatu abo ni Alphonsine Musabyimana, Jeanette Nyiransengiyumva na Ingabire Veronique, birukanwe ku butaka bwa Uganda nyuma y’umwaka bafungiye muri gereza zaho binyuranye n’amategeko ndetse umwe muri bo yatandukanyijwe n’umuryango we.
Imyaka ibiri irashize, inzego z’umutekano za Uganda zikajije umurego mu guta muri yombi Abanyarwanda bakorerayo ingendo, abahatuye n’abashakiragayo ubuzima.
Mu buhamya bwabo, aba baturage babwiye itangazamakuru ko bafatiwe mu nzira, bahita bajyanwa muri kasho aho bafungiwe.
Muri gereza bakoreshejwe imirimo ivunanye irimo guhinga, kubumba amatafari no kuyikorera no gukorerwa iyicarubozo ribaviramo n’ubumuga.
Ingabire Veronique wo mu Karere ka Burera yakuwe muri bisi ari kwerekeza muri Uganda, ajyanwa gufungwa.
Yagize ati “Nari ndi kujya Uganda njye n’umugabo wanjye badukura muri bisi, batujyana kudufunga. Badukatiye umwaka umwe n’iminsi 15, ubu sinzi aho ari. Badushinjaga ko twinjiye mu gihugu cyabo tutabasabye uburenganzira nyamara twari twanyuze ku mupaka twanasinyije, dufite ibyangombwa.’’
Uyu mubyeyi w’umwana umwe yafashwe ku wa 15 Gicurasi 2018; yavuze ko ubwo bari bafunzwe bakubiswe bikomeye.
Yakomeje avuga ko “Babanje kutujyana Kabale mbere yo kutwohereza Mbarara na Kisoro aho twavuye dutaha. Twavaga guhinga bakadukubita inkoni, bakunoza bakakubwira ngo genda. Hari igihe bankubitaga, nkajya mu bitaro bakantera inshinge.’’
Ingabire mu bo yibuka b’Abanyarwandakazi yasize muri gereza avuga ko i Kabale yahasize 15 mu gihe Kisoro yasizemo batanu. Ahafungirwa abagabo ngo yasanze haruzuye ku buryo bimuriwe muri gereza ya Kiburara.
Nyiransengiyumva Jeannette w’imyaka 20 na we yafashwe avuye mu rugo yerekeza aho yakoreraga muri Kabale. Yagendaga muri Uganda akagaruka mu Rwanda.
Yagize ati “Bankuye muri bisi, nari mfite ibyangombwa birimo indangamuntu n’urwandiko rwemerera abaturiye umupaka kwambuka. Batubwiye ko ntacyo bimaze. Bamaze kudufata batubwiye ko urwo rwandiko rutakurenza Kisoro ngo ujye Kampala.’’
Yavuze ko mu gihe kirenga umwaka yamaze afunzwe yakoreshejwe imirimo y’agatunambwene ndetse afungirwa ahantu henshi harimo gereza ya Kisoro, Kabale na Mbarara.
Yakomeje avuga ko “Bari badukatiye umwaka n’igice, baza kubigeza ku mwaka n’iminsi 15. Badushinjaga kwinjira muri Uganda nta byangombwa dufite. Muri gereza twaryaga nabi, akawunga k’ibigori biboze birimo inyo.’’
Nyiransengiyumva uvuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze yagiriye inama abifuza kujya muri Uganda gukenga kuko ‘natwe nta byiza twaboneyeyo.’
Ruswa ivuza ubuhuha muri gereza!
Abanyarwanda batabwa muri yombi muri Uganda hari abo inzego z’umutekano zaka ruswa ngo zibarekure.
Mu buhamya bwa Musabyimana Alphonsine wo mu Gakenke yavuze ko nyuma yo kujyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kisoro babasabye ruswa ngo babarekure.
Yagize ati “Badukatiye umwaka n’amezi umunani. Batubwiye ko ufite miliyoni n’igice yayatanga agataha. Abari bayafite barayatanze, abandi bayabuze baradufunga.’’
Yavuze ku bihano bikakaye bahabwaga mu gihe bamaze bafunzwe. Yagize ati “Twamaze iminsi ine muri gereza ya Kisoro, aho twavuye batujyana Kabale. Baradukubitaga, bakadukoresha imirimo ivunanye.’’
Uyu mubyeyi uvuka mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke yatandukanyijwe n’umugabo we n’abana be batanu yasize muri Uganda aho bakodeshaga imirima yo guhinga.
Aba Banyarwandakazi boherejwe barambuwe ibyangombwa by’inzira aho babwiwe ko nibongera gufatwa ‘bazafungwa imyaka 20.’ Mbere yo kurekurwa, abari barakubiswe bikomeye, bavujwe ibikomere bari bafite.
Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabo itandukanye, bagakorerwa iyicarubozo, bamwe bakagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko. Abafatwa bashinjwa kuba ‘intasi’ z’u Rwanda.
Muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda, kubera impungenge z’umutekano wabo, ni nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu nyuma yo guhohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.