• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abanyarwandakazi batatu birukanywe muri Uganda nyuma y’umwaka batoterezwa muri gereza banakoreshwa imirmo y’agahato

Abanyarwandakazi batatu birukanywe muri Uganda nyuma y’umwaka batoterezwa muri gereza banakoreshwa imirmo y’agahato

Editorial 03 Jun 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Kamena 2019 nibwo inzego z’umutekano muri Uganda zagejeje ku mupaka wa Cyanika mu Rwanda, abanyarwandakazi batatu abo ni Alphonsine Musabyimana, Jeanette  Nyiransengiyumva na  Ingabire Veronique, birukanwe ku butaka bwa Uganda nyuma y’umwaka bafungiye muri gereza zaho binyuranye n’amategeko ndetse umwe muri bo yatandukanyijwe n’umuryango we.

Imyaka ibiri irashize, inzego z’umutekano za Uganda zikajije umurego mu guta muri yombi Abanyarwanda bakorerayo ingendo, abahatuye n’abashakiragayo ubuzima.

Mu buhamya bwabo, aba baturage babwiye itangazamakuru ko bafatiwe mu nzira, bahita bajyanwa muri kasho aho bafungiwe.

Muri gereza bakoreshejwe imirimo ivunanye irimo guhinga, kubumba amatafari no kuyikorera no gukorerwa iyicarubozo ribaviramo n’ubumuga.

Ingabire Veronique wo mu Karere ka Burera yakuwe muri bisi ari kwerekeza muri Uganda, ajyanwa gufungwa.

Yagize ati “Nari ndi kujya Uganda njye n’umugabo wanjye badukura muri bisi, batujyana kudufunga. Badukatiye umwaka umwe n’iminsi 15, ubu sinzi aho ari. Badushinjaga ko twinjiye mu gihugu cyabo tutabasabye uburenganzira nyamara twari twanyuze ku mupaka twanasinyije, dufite ibyangombwa.’’

Uyu mubyeyi w’umwana umwe yafashwe ku wa 15 Gicurasi 2018; yavuze ko ubwo bari bafunzwe bakubiswe bikomeye.

Yakomeje avuga ko “Babanje kutujyana Kabale mbere yo kutwohereza Mbarara na Kisoro aho twavuye dutaha. Twavaga guhinga bakadukubita inkoni, bakunoza bakakubwira ngo genda. Hari igihe bankubitaga, nkajya mu bitaro bakantera inshinge.’’

Ingabire mu bo yibuka b’Abanyarwandakazi yasize muri gereza avuga ko i Kabale yahasize 15 mu gihe Kisoro yasizemo batanu. Ahafungirwa abagabo ngo yasanze haruzuye ku buryo bimuriwe muri gereza ya Kiburara.

Nyiransengiyumva Jeannette w’imyaka 20 na we yafashwe avuye mu rugo yerekeza aho yakoreraga muri Kabale. Yagendaga muri Uganda akagaruka mu Rwanda.

Yagize ati “Bankuye muri bisi, nari mfite ibyangombwa birimo indangamuntu n’urwandiko rwemerera abaturiye umupaka kwambuka. Batubwiye ko ntacyo bimaze. Bamaze kudufata batubwiye ko urwo rwandiko rutakurenza Kisoro ngo ujye Kampala.’’

Yavuze ko mu gihe kirenga umwaka yamaze afunzwe yakoreshejwe imirimo y’agatunambwene ndetse afungirwa ahantu henshi harimo gereza ya Kisoro, Kabale na Mbarara.

Yakomeje avuga ko “Bari badukatiye umwaka n’igice, baza kubigeza ku mwaka n’iminsi 15. Badushinjaga kwinjira muri Uganda nta byangombwa dufite. Muri gereza twaryaga nabi, akawunga k’ibigori biboze birimo inyo.’’

Nyiransengiyumva uvuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze yagiriye inama abifuza kujya muri Uganda gukenga kuko ‘natwe nta byiza twaboneyeyo.’

Ruswa ivuza ubuhuha muri gereza!

Abanyarwanda batabwa muri yombi muri Uganda hari abo inzego z’umutekano zaka ruswa ngo zibarekure.

Mu buhamya bwa Musabyimana Alphonsine wo mu Gakenke yavuze ko nyuma yo kujyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kisoro babasabye ruswa ngo babarekure.

Yagize ati “Badukatiye umwaka n’amezi umunani. Batubwiye ko ufite miliyoni n’igice yayatanga agataha. Abari bayafite barayatanze, abandi bayabuze baradufunga.’’

Yavuze ku bihano bikakaye bahabwaga mu gihe bamaze bafunzwe. Yagize ati “Twamaze iminsi ine muri gereza ya Kisoro, aho twavuye batujyana Kabale. Baradukubitaga, bakadukoresha imirimo ivunanye.’’

Uyu mubyeyi uvuka mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke yatandukanyijwe n’umugabo we n’abana be batanu yasize muri Uganda aho bakodeshaga imirima yo guhinga.

Aba Banyarwandakazi boherejwe barambuwe ibyangombwa by’inzira aho babwiwe ko nibongera gufatwa ‘bazafungwa imyaka 20.’ Mbere yo kurekurwa, abari barakubiswe bikomeye, bavujwe ibikomere bari bafite.

Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabo itandukanye, bagakorerwa iyicarubozo, bamwe bakagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko. Abafatwa bashinjwa kuba ‘intasi’ z’u Rwanda.

Muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda, kubera impungenge z’umutekano wabo, ni nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu nyuma yo guhohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

2019-06-03
Editorial

IZINDI NKURU

Dr Louis Butare wari Umuyobozi wa RAB yatawe muri yombi

Dr Louis Butare wari Umuyobozi wa RAB yatawe muri yombi

Editorial 21 Jun 2016
Afunzwe azira kubuza umugore we kujya kwibuka

Afunzwe azira kubuza umugore we kujya kwibuka

Editorial 12 Apr 2016
Abanyarwanda biteguye kwakira Jeannette Kagame muri “Rwanda Culture Day” yasimbuye “Rwanda Day” izabera muri California tariki 24 Nzeri 2016!

Abanyarwanda biteguye kwakira Jeannette Kagame muri “Rwanda Culture Day” yasimbuye “Rwanda Day” izabera muri California tariki 24 Nzeri 2016!

Editorial 11 Sep 2016
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Editorial 22 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame arahura na Museveni,  Entebbe muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame arahura na Museveni, Entebbe muri Uganda

Editorial 24 Mar 2018
Minisitiri w’Ubutabera yirukanye burundu abahesha b’inkiko b’umwuga batandatu
HIRYA NO HINO

Minisitiri w’Ubutabera yirukanye burundu abahesha b’inkiko b’umwuga batandatu

Editorial 19 Jul 2018
Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga
Mu Rwanda

Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga

Editorial 02 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru