Abapolisi bakorera mu Mujyi wa Kigali mu mashami atandukanye bahuguwe ku mikoranire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda hagamijwe kubahiriza itegeko ryo kubona amakuru.
Ubu bumenyi babuhawe ku itariki 8 uku Kwezi mu kiganiro bahawe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kiagali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga, afatanyije n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege.
Iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali. Kitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (RMC) Emmanuel Mugisha.
ACP Badege yabwiye abo bapolisi ko Itangazamakuru rigira uruhare mu kubumbatira umutekano binyuze mu butumwa bwo gukangurira Abaturarwanda kwirinda ibyaha.
Yagize ati,”Polisi irinda ahabereye icyaha, kandi igakusanya amakuru y’ibimenyetso byacyo; mu gihe ku rundi ruhande Itangazamakuru riba rishishikajwe no kubona amakuru yo kumenyesha abaturage. Izo nzego zuhuriye aho hantu zishaka amakuru, zisabwa gukorana neza kugira ngo hatagira urubangamira urundi; ariko na none ibyo bigakorwa hashingiwe ku mategeko agenga buri ruhande.”
Aya mahugurwa yabaye ku wa 8 Gashyantare aje akurira andi; kandi atanga umusaruro ugaragara mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru yashimye Polisi y’u Rwanda ku mahugurwa nk’aya ndetse n’ibiganiro igirana n’Itangazamakuru bigamije kunoza imikoranire.
Yagarutse ku burenganzira bw’Abanyamakuru bwo kubona amakuru, ndetse n’Amakuru batemerewe guhabwa nk’uko biteganywa n’Itegeko N° 04/2013 ryo ku wa 08/02/2013 ryerekeye kubona amakuru.
Ingingo yaryo ya 4 ivuga ko mu makuru Umunyamakuru atemerewe guhabwa cyangwa kubona harimo amakuru ashobora guhungabanya umutekano w’Igihugu, kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ubutabera, gutera ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu bitari mu nyungu rusange, kubangamira ukurindwa kw’amabanga y’ubucuruzi cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge kwemewe n’amategeko no kubangamira mu ikurikiranwa n’ubutabera k’ubuyobozi bw’urwego rwa Leta cyangwa igihe riteganyijwe.
Mugisha yagize ati,”Kwima amakuru, cyangwa kubuza Umunyamakuru uri mu kazi wubahirije amategeko ni ukubangamira uburenganzira bwe bwo kuyabona; ariko kandi ni no kubuvutsa abari kuyamenyeshwa.”
Yibukije abakora uyu Mwuga (Itangazamakuru) ko igihe cyose bari mu kazi bagomba kwambara Ikarita y’akazi ibaranga itangwa n’Urwego abereye Umunyamabanga; kandi bakirinda kuyikoresha mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda ifite Abavugizi ku rwego rw’Intara no mu Mujyi wa Kigali. Ibi byakozwe mu rwego rwo kwihutisha no koroshya itangwa ry’amakuru ayerekeye.
Ikoresha kandi imbaga nkoranyambaga mu kumenyekanisha ibikorwa byayo bya buri munsi no gutanga serivisi.
RNP