• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Abaturage b’I Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC barashimira Leta yabagabanyirije ibiciro byo kwipimisha Covid 19

Abaturage b’I Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC barashimira Leta yabagabanyirije ibiciro byo kwipimisha Covid 19

Editorial 30 Jan 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda

Abaturage b’I Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC barashimira Leta yagabanyije ibiciro byo kwipimisha Covid 19, Ni mu gihe abanyarwanda bakomeje guhangana n’icyorezo cya Covid 19 giterwa na Coronavirus cyahungabanyije ubucuruzi by’umwihariko ndetse n’indi mishinga yaba iy’abikorera ndetse n’iya Leta, Ubucuruzi bworoheje bwambukiranya umupaka  uhuza Goma na Rubavu nabwo ntibwasigaye bwarahungabanye, Leta yahisemo kworohereza abacuruzi kuko kwipisha Covid 19 byavuye ku mafaranga 50,000 Frw bishyirwa ku mafaranga 5,000 Frw.

Iyo ugeze kuri uyu mupaka ubona urujya n’uruza rwaragabanutse gusa ukabona abaturage bigengesereye cyane kuko amabwiriza yo kwirinda covid 19  ubona ko yubahirizwa n’ubwo inzego zose za Leta nazo ziba ziri maso zibakangurira gukomeza kwirinda kugirango iyi ndwara barebe ko ubukana bwayo bwagabanuka, Umujyi wose wa Rubavu hagenda hazengurukamo insakazamajwi zibutsa abaturage kudatezuka ku nshingano zo kwirinda ndetse no kubibutsa amasaha yagenwe Bamwe mu bacuruzi bakora ubucuruzi bworoheje bifashisha uyu mupaka uzwi nka Petite Barrière mu buzima bwabo bwa buri munsi bishimiye iki gikorwa kuko bigiye kuborohereza cyane kuko kubona amafaranga 50,000 Frw bya buri minsi 15 byari ingume noneho wongeyeho ko muri iyi minsi ubucuruzi bwabo bwadindiye kubera gahunda ya Guma mu rugo.

Umunyamakuru wa Rushyashya News yaganiriye na Murekatete Agnes ucuruza Inyanya,Ibisusa ndetse n’imbuto azivana mu Rwanda azijyana muri Congo DR yagaragaje amarangamutima yishimiye ko amafaranga yo kwipimisha yagabanutse avuga ko agiye gushyiramo ingufu agatunga umuryango we kuko umugabo we nta kandi kazi afite aho yasoje ashimira Leta ibyo kandi abihuje na Kalisa Ibrahim utwara imizigo ayivana Goma ayizana Rubavu wishimiye iri gabanuka ryo kwipisha ahubwo asaba ko bitagarukira kubafite inzandiko z’inzira gusa ahubwo byagera no kubambukira ku ndangamuntu. Inzego za Leta zose zikomeje gufatanya kugirango barebe ko abaturage bakomeza gukora imirimo ibatunga ariko kandi birinda icyorezo, Dore ko Ministeri y’Ubucuruzi ifatanyije na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu na Polisi y’ u Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa yatanze impushya zo gukomeza gutanga Serivisi z’ingenzi kuri Kompanyi 688 ndetse n’abantu 2871 bakora muri serivisi zijyanye n’ubucuruzi n’inganda, ku buryo bigaragarira buri Umwe wese ko u Rwanda rukomeje kworohereza abaturage kubona serivisi zihenze bakazishyira ku mafaranga make mu rwego kuzamura umuturage no kumworohereza kwiteza imbere ariko nawe agashyiraho ake ko gukomeza Kwirinda.

2021-01-30
Editorial

IZINDI NKURU

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Editorial 23 Sep 2024
Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Editorial 24 Jul 2025
Tshisekedi yashyize yemera kuganira na M23, ikibazo nyamukuru amasezerano bazagirana azayubahiriza?

Tshisekedi yashyize yemera kuganira na M23, ikibazo nyamukuru amasezerano bazagirana azayubahiriza?

Editorial 12 Mar 2025
Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe

Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe

Editorial 10 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Editorial 15 Feb 2020
Hatangiye ibiganiro ku kohereza mu Rwanda abayobozi ba FDLR bafashwe n’ingabo za RDC
INKURU NYAMUKURU

Hatangiye ibiganiro ku kohereza mu Rwanda abayobozi ba FDLR bafashwe n’ingabo za RDC

Editorial 08 Jan 2019
Police FC yaguye miswi na Marines FC, muri shampiyona y’isi, u Rwanda muri Sitting Volleyball y’abagore batsinze umukino wa kabiri
Amakuru

Police FC yaguye miswi na Marines FC, muri shampiyona y’isi, u Rwanda muri Sitting Volleyball y’abagore batsinze umukino wa kabiri

Editorial 06 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru