• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»ACP Twahirwa yabwiye Abanyabugesera ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigira ibyabo

ACP Twahirwa yabwiye Abanyabugesera ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigira ibyabo

Editorial 09 Sep 2016 Mu Mahanga

Komiseri ushinzwe imikoranire ya Polisi n’ibijyanye n’itangazamakuru muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yabwiye abaturage b’akarere ka Bugesera ko guhanahana amakuru ku muntu wese ushaka kwangiza umutekano wa mugenzi we cyangwa kumuhohotera ari inshingano za buri wese.

ACP Twahirwa ari nawe muvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatanze izi mpanuro ku italiki ya 8 Nzeli, ku baturage bagera ku 3000 bo mu mirenge ya Nyarugenge, Ruhuha na Shyara yo mu karere ka Bugesera, bose bari bitabiriye ubukangurambaga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ irikorerwa abana .

Ubu bukangurambaga bufite intego nyamukuru ijyanye no kwerekana ububi bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana rikaba rishishikariza abaturage gutanga amakuru igihe babonye umuntu wese ugerageza guhohotera undi.

ACP Twahirwa yagize ati:”Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rirahari ariko ni inshingano za buri wese gukoresha imbaraga zose zishoboka mu kurirwanya. Nta muntu wemerewe kuvuga ko uru rugamba rutamureba ngo arebere igihe hari umuntu uhohoterwa, tugomba guhuriza imbaraga hamwe mu kurirwanya,……mwibuke ko twashoboye guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi mu w’1994 , ntabwo rero twananirwa guhagarika ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Yababwiye ko hariho itegeko rihana ihohotera rishingiye ku gitsina anabibutsa ko rivuga ko umuntu wese ugerageza kurihishira nawe afatwa nk’umufatanyacyaha.

Aha ACP Twahirwa akaba yagize ati:”Guhanahana amakuru nk’aya ni umusanzu mu kubaka iterambere ry’igihugu kuko bituma tugira abanyagihugu batekanye bazira ihohotera iryo ari ryo ryose. Twibuke ko iyo abanyagihugu bafite umutekano batera imbere ku buryo bwihuse kurusha uko bata umwanya bari mu makimbirane”.

Mbere yo kubonana n’abaturage ACP Twahirwa yabanje kubonana n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana bagera kuri 200 abashishikariza gukangurira abaturage bayobora guhanahana amakuru ku bahohotera bagenzi babo.

ACP Twahirwa yababwiye ati:”Guceceka ni uguha icyuho abahohotera abandi, umuti wo guca iri hohoterwa ni uguca umuco wo guceceka.. Polisi y’u Rwanda yiteguye gutanga ubufasha bwose ku buryo dufatanyije twagera ku ntego yacu yo kugira imiryango izira ihohoterwa iryo ari ryo ryose”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasobanuriye aba baturage ko muri serivisi zitangwa na Polisi hashyizweho ikigo cya Isange One Stop Center cyakira kikanakemura ibibazo byose bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ubu iki kigo kikaba gikorera mu turere 28 tw’igihugu kandi kikaba gikora ibikorwa by’indashyikirwa ku rwego mpuzamahanga kuko ubufasha gitanga bwose kibutanga nta kiguzi giciwe uwahohotewe.

Iki kigo cyafunguwe n’umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame muri Nzeri 2009 , kikaba gifasha mu bujyanama mu by’amategeko n’isanamitima ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kikanabaha ubutabazi bw’ibanze.

Muri iyo nama, abaturage bafite ibibazo bijyanye n’ihohoterwa babigejeje kuri Isange One Stop Center binyuze ku modoka yayo iba irimo ibikoresho by’ibanze mu buvuzi n’ubujyanama bukenerwa.

Avuga kuri iki gikorwa, umuyobozi w’akarere ka Bugesera Nzansumuhire Emmanuel yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo ndetse n’irikorerwa abana.

Akaba yagize ati”Turashimira Polisi y’u Rwanda kuba ikomeze gushyira imbere gahunda zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo ndetse n’ irikorerwa abana kimwe n’abaturage n’abayobozi ba Bugesera, dufite ubushake bwo kurwanya ihohoterwa no gufatanya na Polisi uko dushoboye kose kugirango turwanye icyo cyorezo”

Nk’uko imibare ibigaragaza, mu karere ka Bugesera kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Kanama uyu mwaka, hamaze kugaragara ihohoterwa rikorerwa mu ngo inshuro 45 zigabanyije mu byiciro bikurikira; gufatwa ku ngufu 07, ubwicanyi bwo mu miryango 02, gukubita no gukomeretsa 14, gukubita no gukomeretsa bibyara urupfu 02, icurunzwa ry’abantu 02, ibihano bibabaza umubiri ku bana 02, n’ibyaha by’ubuharike
Polisi y’u Rwanda n’abayobozi b’ibanze bavuze ko byinshi muri ibi byaha biba bitarabaye iyo abaturage bakomeza kugenda bahanahana amakuru ku cyaba kigiye kuba mbere y’uko bivamo ihohotera. Ni na cyo ubukangurambaga bwatangiye bwibandaho mu kubashishikariza guhanahana amakuru kugira ngo ibi byaha byirindwe ndetse n’ihohoterwa ryo mungo rirangire burundu.

Muri iyi nama kandi, Supt Shafiga Murebwayire, umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centre akaba yifashishije ingero kugirango asobanurire abaturage ububi bw’ihohoterwa rikorerwa mungo ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abana.

Iyi nama yabereye I Bugesera ikaba yaje ikurikira indi yabereye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo zikaba zombi zarahuje imbaga y’abaturage. Izi nama ziri mu bukangurambaga buhoraho muri Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ irikorerwa abana, cyane cyane mu gushyira imbaraga mu gutangira amakuru ku gihe.

-4016.jpg


RNP

2016-09-09
Editorial

IZINDI NKURU

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza

Editorial 17 Feb 2017
Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Editorial 16 Jul 2019
Muhanga: Polisi yafashe umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Gir’inka

Muhanga: Polisi yafashe umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Gir’inka

Editorial 12 Apr 2016
Rene Mugenzi yahawe inkwenene ubwo yagarutse ku mbuga nkoranyambaga yari yaratinye nyuma yo gufungurwa ahamwe n’ubujura; tugaruke ku mateka yaranze ubutekamutwe bwe

Rene Mugenzi yahawe inkwenene ubwo yagarutse ku mbuga nkoranyambaga yari yaratinye nyuma yo gufungurwa ahamwe n’ubujura; tugaruke ku mateka yaranze ubutekamutwe bwe

Editorial 21 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyapolitike 45 muri EAC  bagiye kuva mu ‘bushomiri’
Mu Mahanga

Abanyapolitike 45 muri EAC  bagiye kuva mu ‘bushomiri’

Editorial 30 Nov 2017
Gushyira mu gaciro:  ” Intwaro ikomeye muri politike”
INKURU NYAMUKURU

Gushyira mu gaciro: ” Intwaro ikomeye muri politike”

Editorial 05 Feb 2018
Rtd. CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana
Mu Rwanda

Rtd. CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana

Editorial 18 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru