Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yahaye u Rwanda inguzanyo y’igihe kirekire y’amadolari miliyoni 255.4, ni ukuvuga agera kuri miliyari 215 Frw, ariho igice kizashorwa mu gukwirakwiza amazi n’isukura n’ikizajya mu kuzamura ubumenyi mu iterambere ry’urwego rw’inganda.
Iyi nguzanyo yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Clever Gatete, na Gabriel Negatu uyobora AfDB mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba , iriho miliyoni $171 zizashyirwa mu gukwirakwiza amazi n’isukura na miliyoni $84 zizashyirwa mu kuzamura ubumenyi.
Ku bijyanye n’amazi, Minisitiri Gatete yagize ati “Ni ugusana, kuvugurura no kwagura imiyoboro y’amazi mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi, kubaka no kuvugurura uruganda rw’amazi rwa Nzove ku buryo ruziyongeraho metero kibe 35,000 hano mu mujyi wa Kigali.”
“Harimo kubaka icyiciro cya kabiri cy’uruganda rw’amazi rwa Gihira II rukiyongeraho metero kibe 15,000 ku munsi, kuvugurura no kwagura imiyoboro y’amazi mu mijyi itandatu yunganira Kigali.”
Iyo mijyi ni Musanze, Rubavu, Muhanga, Nyagatare, Huye na Rusizi. Yavuze ko hazanakorwa inyigo z’ishoramari ryo mu gihe kiri imbere mu turere twa Muhanga, Karongi na Ngoma.
Bibarwa ko abaturage miliyoni 1.1 ku bazagerwagaho n’amazi meza kubera iyi gahubda, mu gihe abandi 475, 000 bazagerwaho n’ibikorwa by’isuku n’isukura.
Minisitiri Gatete yavuze ko hari n’ibikorwa remezo by’isukura bizubakwa ibindi bikavugururwa, harimo uburyo bwo guhuriza hamwe imyanda mu Mujyi wa Kigali, ibyo bikorwa bikazagera no mu mijyi ya Rusizi, Karongi, Musanze na Rubavu.
Biteganywa ko gahunda y’amazi n’isukura iteganywa yose hamwe izashorwamo miliyoni 262 $, aho AfDB yatanzemo 171 $, European Investment Bank ikazatanga miliyoni 45 $, Guverinoma ikazatanga miliyoni zisaga 40 $ andi akazatangwa n’abandi baterankunga.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe amazi Isuku n’Isukura (WASAC), Aimé Muzola, yavuze ko uyu mushinga uri muri gahunda ya leta yo guha Abanyarwanda amazi ku kigero cya 100% mu myaka irindwi iri imbere.
Yagize ati “Aya mafaranga rero azakoreshwa mu gushyiraho imiyoboro y’amazi, aho dufite imiyoboro henshi ishaje cyangwa se imijyi yagiye yaguka bigatuma n’imiyoboro yari ihari itakibasha kujyana amazi akwiriye kugira ngo abaturage bayabone ari meza kandi ahagije.”
Yavuze ko bazahera mu Mujyi wa Kigali bagakomereza mu tundi duce usanga dufite ikibazo cy’imiyoboro mito kandi ishaje.
Yakomeje agira ati “Iyi gahunda rero izatuma imiyoboro iba myiza, ibe minini, kandi twagiye tureba n’igice abaturage bamaze guturamo cyane ndetse n’ikindi bazaturamo tugendeye ku gishushanyo mbonera cy’umujyi, ku buryo umuntu azajya ajya gutura ahantu agasanga ibikorwa by’amazi byarahagejejwe.”
“Mu mujyi wa Kigali ni ikibazo kizahita gikemuka burundu kuko ubungubu amazi azaba ahabwa Umujyi wa Kigali azaba ahagije, n’imiyoboro nituyibona, umuntu azajya ayabona, ibyo kugenda duhererekanya iminsi kugira ngo tubone amazi, uyu mushinga uzahita ukemura icyo kibazo.”
Muzola yavuze ko ubu bari gushaka ibigo bizubaka iyo miyoboro, ku buryo akazi kazakorwa kakazafata hagati y’imyaka ibiri n’itatu.
Iyo nguzanyo izishyurwa mu myaka 25, u Rwanda rukazatangira kwishyura nyuma y’imyaka umunani ku nyungu ya 2.3%.
Hari igice kizajya mu iterambere ry’inganda
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Vincent Munyeshaka, yavuze ko hari igice cyagenewe guteza imbere Made in Rwanda, hagamijwe ko ibigo bishinga imizi mu Rwanda bikora ibintu bikenewe ku isoko ry’imbere mu gihugu ariko bigahatana no ku isoko mpuzamahanga.
Iyo gahunda y’imyaka itatu izashorwamo miliyoni 84 $ zizishyurwa mu myaka 35 azatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka itanu ku nyungu ya 0.75%.
Yakomeje agira ati “Iyo urebye iterambere ry’inganda aho rigeze, ririmo gusaba ko Abanyarwanda bagira ubumenyi bwihariye, bagira ikoranabuhanga ryihariye, Abanyarwanda bitegura bakiga bakagira ubwo bumenyi bwo gukora ibintu bitandukanye.”
“Izi miliyari 84 $ icyo zije kudufasha ni ukugira ngo tubashe kwigisha Abanyarwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ariko dufatanyije n’ibindi bigo bya Guverinoma.”
Umuyobozi wa AfDB, Gabriel Negatu, yavuze ko iyi nkunga bizeye ko izagira uruhare rukomeye mu guteza imbere Abanyarwanda, ashimangira ko u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa.
Yavuze ko iterambere ryose rugezeho atari uko rufite abaterankunga ahubwo rukoresha neza ubushobozi rufite.
Yagize ati “Kuri twe dushyira u Rwanda mu gukoresha inkunga ya AfDB ku rwego rwo hejuru, kandi ibimaze kugerwaho bigaragarira buri wese.”