• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi
Dr. Thomas Ngeze

Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Editorial 18 Jun 2018 ITOHOZA

Uyu musore witwa Dr. Thomas Ngeze ngo yasanzwe muri Hotel mugihugu cya Afurika y’epfo yimanitse mu mugozi, uyu musore  mubusanzwe yabaga mu Bubiligi bivugwa ko yari yararangije amashuli,  akaba yari mu gihugu cy’Afurika y’Epfo mu rwego rwo kwimenyereza akazi. Hashize iminsi hari guhwihwiswa ko umwe mubagize uruhare rusesuye muri jenoside yakorewe Abatutsi Ngeze Hassan wari umuyobozi mukuru wa Kangura akaba ise w’uyu muhungu, ari gusabirwa kurekurwa atarangije igihano yakatiwe bivugwa ko  ari kubusabe bwa Agathe Kanziga wari umugore wa Perezida Habyarimana.

Amakuru atugeraho nuko Kanziga ngo akeneye Ngeze Hassan kugira ngo akomeze amwifashishe mumugambi wo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi kuko na mbere hose Kangura cyari ikinyamakuru cyayoborwaga na Ngeze ariko umuyobozi wacyo wanyawe akaba yari Agathe Kanziga.

Agathe Kanziga

Amakuru dufite nuko Kanziga yegereye umucamanza Theodor Meron anamwemerera ibishoboka byose kugira ngo arekure Ngeze Hassan maze asubire kwa nyirabuja bakomeze gahunda batangije 1990.

UKO KANGURA YAVUTSE

Kangura yavutse 1990, Kajeguhakwa Valens yaje kugabwaho igitero n’abantu bafite imbunda aho yari atuye ku Gisenyi maze bituma Kajeguhakwa avugana na Rwabukwisi amusohorera inkuru y’uburyo yagabweho igitero.

Inkuru yasohotse Ngeze ari umukozi wa Rwabukwisi Abanyagisenyi bita Lavi, iyi nkuru ngo ntiyashimishije abayobozi bariho nka Serubuga, Bakumbi Raphael, Col Anatole Nsengiyumva maneko mukuru wa Perezida Habyarimana .

Nguko uko abo batoni bo mu kazu n’Agatha bafashe gahunda yo gushinga ikindi kinyamakuru bahita bakoresha Ngeze Hassan wari umukozi wa Rwabukwisi, Kanziga akibera umuyobozi mukuru ku buryo butaziguye.

Inama yo gushinga Kangura yabereye mu rugo rwa Higaniro wari umunyamabanga w’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bigari CEPGL, inama irangiye Ngeze yajyanye na Serubuga mu ndege i Kigali ariho yagarutse aje gucuruza ikinyamakuru Kangura.

Rwabukwisi wari warubakiwe akazu ko gucuruza ikinyamakuru cye ku muryango w’isoko rya Gisenyi, yahise abona umucyeba ariwe Ngeze Hassan.

Hassan Ngeze

Ngeze Hassan yahise yubaka iruhande rw’uwari umukoresha we hafi ya Sitasiyo ya Esanse ya Kajeguhakwa ndetse inkuru ya mbere yasohotse ivuguruza iyanditswe na Kanguka ivuga uburyo Kajeguhakwa yatewe n’abantu batazwi bafite imbunda.

Iyo nkuru ya Kangura yo yemezaga ko Kajeguhakwa atunze imbunda ahubwo ariwe warashe mu kirere ashaka guhungabanya umutekano.

AMATEGEKO 10 Y’ABAHUTU

Niwe wanononsoye amategeko 10 y’Abahutu

Ngeze Hassan yabaye icyamamare cyane cyane ubwo yasohoraga amategeko 10 y’abahutu yagize uruhare runini mugukwirakwiza amacakubiri mu Rwanda ndetse no gukongeza Genocide yakorewe Abatutsi.

Amakuru dufite nuko ariya mategeko yakozwe na Kanziga, aba ariwe uyandika aranayanononsora maze yifashisha Ngeze ayasohora mu izina rye kugira ngo hatazagira nundi ubimukekera kandi birumvikana ko Ngeze atari bubihakane kuko yari yashyizwe ku ibere ndetse yaremeye kuba ikiraro kinyuzwamo inzandiko zikwirakwiza amacakubiri yose yavaga kwa Kanziga ndetse n’abari abayobozi bakuru ba MRND.

Ngeze Hassan ntabwo yakoreshejwe na Agathe Kanziga kwandika gusa binyuze muri Kangura ahubwo yanakoreshejwe nawe kujya kureba neza aho bari kwica Abatutsi ku buryo ariwe wahaga raporo abitwaga Escadro de la mort ku bwicanyi bwateguwe bwose, aha twavuga ko yakurikiranye igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abagogwe, ndetse n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi babaga mu Bugesera.

Ntagushidikanya rero ko Kanziga ariwe uri gukora ibishoboka byose kugira ngo umukozi we amugaruke mu ntoki akomeze amukoreshe muri gahunda asigaranye yo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Thomas Ngeze

2018-06-18
Editorial

IZINDI NKURU

Mpayimana Phillippe ushaka kuba Perezida, arapfobya Jenoside

Mpayimana Phillippe ushaka kuba Perezida, arapfobya Jenoside

Editorial 04 Feb 2017
Bomboribombori: ADEPR ishami rya Uganda ryigumuye ku iry’u Rwanda kubera igitutu cya RNC na CMI

Bomboribombori: ADEPR ishami rya Uganda ryigumuye ku iry’u Rwanda kubera igitutu cya RNC na CMI

Editorial 16 May 2019
Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Editorial 05 Mar 2020
Minisitiri Mushikiwabo yakuye  igihu ku bivugwa ku kibazo cya Ambasaderi Richard Gasana

Minisitiri Mushikiwabo yakuye igihu ku bivugwa ku kibazo cya Ambasaderi Richard Gasana

Editorial 08 Oct 2016

3 Ibitekerezo

  1. Yayeli G.
    June 18, 20187:16 pm -

    Uyu mwana mumuhoye iki koko? Ko muvuga ko ICYAHA ARI GATOZI, Uyu muhungu wa Ngeze mumuhoye iki??
    Imana izabibabaza ubwo yiyongereye ku mubare w abahitanywe n ingoma. Mukomeze muzagera aho murebe neza.

    Subiza
    • dada
      June 20, 201812:49 pm -

      hahahaaaa ngo uyu mwana wa ngeze bamuhoyiki???!!!!!niko ise aba bandi yabahoy iki??uzamutubarize

      Subiza
  2. minu
    June 19, 20189:14 am -

    YAYELI YAYELI YAYELI umwana w interahamwe arakubabaje pe ese n ababandi n uko bakubabaje???!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inzego z’ubutabera z’Amerika zohereje mu Rwanda Interahamwe ruharwa Oswald Rurangwa
Amakuru

Inzego z’ubutabera z’Amerika zohereje mu Rwanda Interahamwe ruharwa Oswald Rurangwa

Editorial 07 Oct 2021
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iratangira imyitozo kuri uyu wa gatatu hitegurwa imikino ibiri azahura na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022
Amakuru

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iratangira imyitozo kuri uyu wa gatatu hitegurwa imikino ibiri azahura na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Editorial 28 Sep 2021
Polisi ya Uganda yatangije iperereza ku kivugwa ko ari ihohotera ryakorewe umupolisikazi Esther Namaganda
Mu Mahanga

Polisi ya Uganda yatangije iperereza ku kivugwa ko ari ihohotera ryakorewe umupolisikazi Esther Namaganda

Editorial 25 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru