Perezida Kagame yashimangiye ko gukorana na Afurika atari inyungu ku ruhande rumwe ngo urundi rucyure ubusa, ahubwo ari amahirwe atanga inyungu ku mpande zose.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’uyu mwaka y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa ‘FOCAC’, yatangiye kuri uyu wa Mbere i Beijing.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo cy’Umuryango w’u Bushinwa na Afurika ukomeye kandi usangiye ahazaza”. Igamije kungurana ibitekerezo ku ngamba z’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Perezida Kagame yavuze ko umubano ushingiye ku bufatanye bw’u Bushinwa na Afurika umaze imyaka 18, ushingiye ku buringanire, ubwubahane ndetse n’intego yo kugera ku mibereho myiza y’abaturage b’impande zombi.
Yavuze ko ibikorwa by’u Bushinwa byerekana ko Afurika ari amahirwe y’ishoramari kuruta kuhabona nk’ikibazo kandi imikoranire na yo ibyara inyungu ku mpande zombi.
Yagize ati “Afurika ntabwo ari aho umwe yunguka undi agacyura ubusa. Iterambere ry’umubano wacu n’u Bushinwa ntabwo rituruka ku gihombo cy’umwe. Inyungu zivamo zose zisangirwa na buri wese dukorana”.
Muri rusange umubano wa Afurika n’u Bushinwa ushingiye ku bijyanye na politiki, ibikorwa remezo, inganda n’ubuhinzi. Urugero ni aho wavuyemo imishinga irimo umuhanda wa gariyamoshi uhuza Djibouti na Ethiopia, ndetse no gutera inkunga imishinga y’ibyanya byahariwe inganda hirya no hino ku mugabane.
Afurika ni umugabane ukeneye cyane ibikorwa remezo kugira ngo ubashe gutera imbere mu bukungu, umubano wawo n’u Bushinwa, uzatuma ubona inkunga n’inguzanyo zo gushora mu mishinga izatuma inganda zitera imbere bigatuma n’iki gihugu kigera ku Isi yose.
Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi ihuriro rya FOCAC ryahindutse moteri y’ubufatanye bwubakiye kuri gahunda ya Afurika 2063 n’intego z’iterambere rirambye (SDGs).
Muri iyi nama Perezida Xi Jinping, yagaragaje ibitekerezo bishya byo guteza imbere umubano wa Afurika n’u Bushinwa, anatangaza ingamba nshya z’ubufatanye
Perezida Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, yavuze ko uburyo bw’ubufatanye bwagutse bwagaragajwe na Jinping, buhura neza n’ibyiyumviro by’impande zombi ku hazaza h’umuryango.
Ati “Tuzashyira imbaraga mu bijyanye n’inganda, ibikorwa remezo n’ubucuruzi. Tuzanafungura uburyo bushya bw’imikoranire mu kurengera ibidukikije, ubuzima, imigenderanire, amahoro n’umutekano”.
Yasabye abanyafurika kuzamura imyumvire mu kugira uruhare muri gahunda impande zombi zihuriyeho, kongera ibijyanye no gucunga imishinga ndetse n’uruhare rw’abikorera bo muri Afurika.
Inama ya FOCAC 2018, ni imwe mu zikomeye u Bushinwa bwakiriye muri uyu mwaka, ikaba ari yo ya mbere izitabirwa n’umubare munini w’abayobozi b’ibindi bihugu.
Yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika 53. Mu 2015 u Bushinwa bwemereye Afurika inguzanyo ya miliyari 60 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itatu, agamije ubufatanye mu ishoramari.