Umunyarwanda wabaga muri Afurika y’Epfo mu gace kazwi nka Philippi kamwe mu tugize Umujyi wa Cape Town, yishwe mu mpera z’icyumweru gishize atwitswe azizwa kuba yarakundanaga n’umukobwa ufite undi mugabo.
Uyu musore witwa Ndizeye Isaac yavutse tariki ya 20 Mutarama 1985 avukiye i Mwezi muri Nyakabuye mu Karere ka Rusizi. Amakuru yizewe aturuka kuri umwe mu bantu bo mu muryango we baba muri Afurika y’Epfo avuga ko kuwa Gatanu nimugoroba yagiye gusangira n’umukobwa w’inshuti ye bigeze saa munani z’ijoro abona bwije atabasha gutaha aho yari atuye ahitamo kujya kurara aho umukobwa yabaga.
Nyuma ahagana hafi saa kumi z’ijoro, abaturanyi baje kubona umuriro waka nyuma baza gusanga Ndizeye n’umukobwa bari kumwe ndetse n’umwana bahiye ku buryo n’ubu aho bari mu buruhukiro bw’ibitaro bigoye kumenya isura.
Uyu Ndizeye ngo yari asanzwe afite umwana w’umuhungu w’imyaka ine ari nawe asize, uwo yatwikanywe nawe mu nzu we akaba atari uwo yabyaye. Ubuyobozi muri Afurika y’Epfo bwasabye ko hakorwa ibizamini bya DNA kugira ngo harebwe niba uwo mwana ahuje na Ndizeye hanyuma umuryango ubone ubuhabwa umurambo.
Muri Afurika y’Epfo kuba umukobwa yagira abahungu b’inshuti barenga umwe ngo si ikintu gishya kuko bijya bibaho ko umukobwa mwiza wasanga acuditse n’abasore bagera no kuri bane.
Andi makuru avuga ko Ndizeye yari afite umukobwa bakundana wo muri Philippi noneho uwo nawe afite umugabo kavukire muri Afurika y’Epfo bari basanzwe bari inshuti. Ngo uwo mugabo yahoraga yiyama Ndizeye amubuza gukundana n’umugore we undi ntihagire icyo abikoraho.
Ngo aba bagabo bombi baje gushwana bapfa umugore biza gutuma Ndizeye ahungira mu Mujyi wa Pretoria ariko nyuma aragaruka, arongera acudika n’uwo mukobwa.
Nyuma yaho Ndizeye agarukiye muri Philippi umugabo bapfaga umugore yaje kumenya ko bongeye gukundana maze mu mpera z’icyumweru gishize azana amapine bombi abatwikira mu nzu hamwe n’umwana.
Icyaro cya Philippi muri Afurika y’Epfo ni kimwe mu birangwamo ibyaha byinshi ndetse habarurwa abantu benshi bakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi birwanywa n’ubutegetsi.
Isaac bivugwa ko yatwikanywe n’umugore n’umwana