• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle   |   30 May 2025

  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

  • AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya   |   29 May 2025

  • “FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR   |   28 May 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Agahuru kimbwa kahiye

Agahuru kimbwa kahiye

Editorial 08 Feb 2018 ITOHOZA

Agahuru kimbwa kahiye Perezida Jacob Zuma wari ukingiye ikibaba  Kayumba Nyamwasa umaze imyaka umunani yarahungiye muri Afrika y’Epfo yabujijwe kuvuga ijambo mu Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Epfo rigaragaza uko igihugu gihagaze ryari riteganyijwe none ku wa Kane w’iki cyumweru, bitewe n’amajwi yazamuwe ko akwiye kweguzwa.

Ubusanzwe Perezida Zuma akurikiranweho ibyaha bya ruswa, ndetse bimwe muri byo byaramuhamye. Kuri ubu inteko nshingamategeko niyo yahawe inshingano zo gutora itegeko ryeguza Perezida Zuma.

Hagatati aho abaharanira impinduka mu ishyaka ANC ari naryo Jacob Zuma akomokamo ,bakomeje kotsa inteko ishingamategeko igitutu , bayisaba gutora vuba itegeko ryeguza Zuma ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Mu rubanza Jacob Zuma aheruka kuregwamo ibyaha bya ruswa akanarutsindwa, Zuma byemejwe ko  yanyereje amafarabga angana na Milioni 16 z’amadolari .Aya madorari bivugwa ko Zuma yayakoresheje avugurura inzu ye yakataraboneka  iherereye mu mugi wa Soetho, hari mu mwaka 2014.

Perezida Zuma yakomeje gukingira ikibaba abanyabyaha muri kiriya gihugu aba bakaba barimo na Gen. Kayumba Nyamwasa umaze igihe kirekire muri Afrika y’Epfo aho yahungiye ubutabera, aha muri Afrika y’Epfo niho hari ikicaro cy’ umutwe RNC washyiriweho  guhungabanya umutekano w’u Rwanda, akaba waratangijwe nabamwe mu bahoze mubuyobozi bw’igihugu bataye umurongo barimo na Patrick Karegeya, Theogene Rudasingwa na mwenenyina Gahima Gerald batamaranye kabiri.

Imigambi  mibi n’inyota y’ubutegetsi ya Kayumba Nyamwasa yayitangiye mbere gato y’ umwaka w’2000, ubwo  yacagamo ibice ingabo yongeza amapete bamwe mu basirikare ba RDF bari kurugamba muri Congo, agamije kwikundwakaza ku basirikare no gushaka popularity. Icyo gihe, Kagame yakoresheje ububasha bwe nk’umugaba w’ingabo w’ikirenga amuvana ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo, afungirwa mu rugo, aza kuhava yoherezwa kwiga mu Bwongereza.

Nyamara Kayumba yataye ayo masomo agaruka mu Rwanda, Leta iramugoragoza imugira umunyamabanga mukuru w’urwego rushinzwe umutekano mu gihugu [ NSS], umwanya nta gushidikanya yayoboye  yiyegereza bamwe mu bakozi buru rwego yari yaragize ibikoresho bye kugiti cye , agiye ajyana nabo.

Kugeza ubwo Kayumba yashyizwe mu mirimo ya gisiviri ariko akomeza kwiyegereza bamwe mubasilikare barimo Major Ben Karenzi, wari umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ubuzima na Col. Patrick Karegeya n’abandi benshi.

Uretse abasirikare hari n’abandi bategetsi nka Pascal Ngoga, wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia  waje gufungwa ashinjwa ruswa. Ibyo byose abakurikiranira hafi bemeza ko byateguraga umugambi we wo guhirika ubutegetsi no gucamo ibice umuryango RPF-Inkotanyi.

Mu mwaka w’2010 muri Werurwe uwahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, yaje guhunga  igihugu aciye mu gihugu cya Uganda, ata imirimo yari arimo mu Buhinde aho yari ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu.

Kayumba ajya guhunga  yari yabanje mbere mu Rwanda  aje gushyingura umubyeyi we, aguma mu Rwanda, aho yari amaze iminsi ari mu mwiherero n’abandi bayobozi, bikaba bivugwa ko yagiye aciye inzira  y’amazi mu muvumba, aho yasanzwe ategerejwe hakurya muri Uganda  n’abasilikare bakuru bari boherejwe na Salim Saleh murumuna wa Perezida wa Uganda Musevani.

Akimara guhunga, amakuru yamenyekanye n’uko yahunze mu gihe hari ibyo yari gukurikiranwaho ibyo yaba yarakoze mu Buhinde. Ndetse mbere yo guhunga yari yabanje kubazwa n’ubugenzacyaha.

Amakuru afitiwe gihamya yemeza ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bwiteguraga gusohora manda d’arret zimufatisha aho yaba ari hose.

Iperereza ryacu rigaragaza ko  Kayumba amaze gushyingura umubyeyi we,  yohereje umugore n’abana be hanze, mu gihugu cy’Ubuhinde, we agasigara mu Rwanda, byumvikana ko yari yamaze gupanga kudasubira mu Rwanda.

Nkuko bisanzwe, iyo ufite inshingano za Leta hari ibyo uba ugomba kubazwa no gusubiza Jenerali Nyamwasa yafashe icyo cyemezo cyo guhunga  ubutabera nyuma y’igihe kirekire afite umugambi wo guhirika ubutegetsi, ni nyuma kandi yo gukoresha bimwe mu binyamakuru [ Umuseso n’Umuvugizi ] mugesebya Perezida Kagame n’umuryango we.

Umunsi ku wundi, hakomeje kujya hanze amakuru mashya ya Kayumba Nyamwasa na RNC ye aho ubu noneho bivugwa ko akorana byahafi n’abayobozi b’inzego z’ubutasi muri Uganda Kuva muri Nzeri, abanyarwanda bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko  bigizwemo uruhare n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, bagakorerrwa iyicarubozo basabwa kwemera ku gahato ko ari intasi z’u Rwanda.

Mu gihe abanyarwanda bakomeje gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ku rundi ruhande, amakuru avuga ko umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda na wo ukomeje gushaka abayoboke bagambiriye kuruteza umutekano muke.

Muri uku gushaka abajya muri uyu mutwe, Rugema Kayumba ufitanye isano na Kayumba Nyamwasa niwe ukora ubukangurambaga mu gukwirakwiza icengezamatwara mu gihe ibikorwa rusange byo gushaka abajya muri uyu mutwe byo biba bihagarikiwe na CMI itanga ubufasha bw’ibikoresho bikenewe ndetse n’umutekano.

Rugema Kayumba yavuye muri Norvège aho yari yarahungiye, ajya gukorera i Kampala aho ubu ari umuntu wisanga mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda, Chieftaincy of Military Intelligence (CMI). Niwe ugenzura muri iki gihe ibikorwa bya Kayumba Nyamwasa.

Aya makuru  avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda, aho iki gihugu cy’igituranyi gishyirwa mu majwi ku kuba indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda binyuze mu barwanya ubutegetsi bwarwo.

Bivugwa ko RNC iri mu bikorwa byo gushaka abarwanyi bo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ibakuye mu nkambi z’impunzi muri Uganda, bikaba bikorwa inzego z’ubutasi z’iki gihugu zibizi kandi zibihagarikiye.

Ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya giheruka gutangaza ko gifite amakuru yizewe ko abarwanyi bashya batoranywa mu nkambi za Nyakivale na Bweyale Kiryadongo.

Izi nkambi ziri gukurwamo aba bagamije guhungabanya umutekano, zibarizwamo abanyarwanda banze gutaha mu rwababyaye abenshi bafite ibyaha bikekaho baba barakoze mu gihe bari mu Rwanda.

Mu Rwego Rwo gukomeza guhunga ubutabera bw’u Rwanda, ubu Kayumba Nyamwasa yamaze gushyingirwa umugore w’Umuzulukazi usanzwe ukorera urwego rw’Ubutasi bwa South Afrika, uyu mugore yitwa Gugulethu Bhekizizwe.

Ibi bije Nyuma y’Aho Perezida  Zuma wari usanzwe amukingiye ikibaba nawe nk’igihembo cyo kuba yaramubereye Maneko nawe ategerejwe n’imanza z’urudaca bityo umuja we akazasigara yandaraye bikaba byatuma ashyikirizwa Ubutabera bw’u Rwanda bumushakisha nyuma yo kubutoroka akaza gukatirwa gufungwa imyaka 22 Kubera ibyaha by’Ubugambanyi, Iterabwoba no Kurema imitwe y’abagizi ba nabi.Ibi ariko biri mu rwego rwo kugirango Kayumba Nyamwasa abone impapuro nk’umwene guhugu, ariko nanone bishobora kuzamubera imbogamizi mu kurwanya uRwanda nk’umunyamahanga.

Cyiza Davidson

2018-02-08
Editorial

IZINDI NKURU

‘Robert Mugabe ngo yadodewe ibyaha’

‘Robert Mugabe ngo yadodewe ibyaha’

Editorial 03 Oct 2018
Ikinamico : Mu rugo rw’umusirikare ufunze ukekwaho uruhare muri Coup d’Etat,  yapfubye hafatiwe  ibikoresho bya gisirikare

Ikinamico : Mu rugo rw’umusirikare ufunze ukekwaho uruhare muri Coup d’Etat, yapfubye hafatiwe ibikoresho bya gisirikare

Editorial 13 Mar 2019
Uko Prof. Nshuti Manasseh Asesengura Umubano W’u Rwanda Na Uganda Ashingiye Ku Makuru Y’imvaho

Uko Prof. Nshuti Manasseh Asesengura Umubano W’u Rwanda Na Uganda Ashingiye Ku Makuru Y’imvaho

Editorial 13 Apr 2019
DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

Editorial 14 Jan 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru