Ikigo cy’itumanaho Airtel Rwanda cyatangaje ko cyarangije guhuza ibikorwa byari iby’ibigo bibiri bikomeye by’itumanaho mu Rwanda, Tigo na Airtel Rwanda, nyuma y’uko muri Mutarama uyu mwaka, urwego ngenzuramikorere rwemeje ihuzwa ryabyo.
Ni nyuma y’amasezerano y’ubugure yashyizweho umukono tariki 19 Ukuboza 2017, i New Delhi mu Buhinde, hagati ya Bharti Airtel na Millicom yo ibyara Tigo, avuga ko Airtel Rwanda izegukana 100% by’imigabane yose ya Tigo Rwanda.
Itangazo iki kigo cyashyize ahagaragara, cyatangaje ko abahagarariye Airtel na Millicom bakoranye bya hafi kugira ngo ibikorwa by’ibigo byombi bibashe guhuzwa haba mu buryo bw’imikorere, serivisi byatangaga no kunoza umurongo w’itumanaho ukoreshwa.
Mu guhuza imikorere, ngo harebwe uburyo hatazabaho uburyo bwatuma abakozi bahurira ku bintu bimwe, cyane ko byari bisanzwe ari ibigo byombi bitanga serivisi z’itumanaho.
Rikomeza rigira riti “Imwe mu ntego z’ingenzi ni ukugira ikigo gikora neza, gihaza ibyifuzo by’abafatanyabikorwa bose by’umwihariko abakiliya bacu, mu gihe turi kwinjira mu kindi cyiciro cy’ibikorwa. Ku bw’iyo mpamvu, imyanya 49 byagaragaye ko itagikenewe.”
“Airtel yumva ingaruka abakozi bagizweho n’iki gikorwa, ikaba yiyemeje kuzigabanya. Abakozi bose bagizweho ingaruka bazahabwa imperekeza nk’uko biteganywa n’amategeko y’umurimo n’ay’ikigo. Hejuru y’umushahara mbumbe w’amezi abiri bemererwa, buri mukozi azishyurirwa ubwishingizi bw’indwara mu mezi atatu n’ikarita y’amezi atatu yo guhamagara ku buntu.”
Ibyo byiyongeraho ko iki kigo ngo cyagiranye amasezerano n’ikigo gikomeye gitanga serivisi zo gushakira abantu akazi, n’amahugurwa ayo ariyo yose bazakenera ngo babone andi mahirwe y’akazi. Rikomeza rigira riti “Ikigo cyiyemeje kwirengera ikiguzi cyose cy’ubufasha bakeneye.”
Guhuza Airtel na Tigo biteganywa ko bigomba kubyara ikigo gikomeye gitanga serivisi z’itumanaho, kibona n’inyungu ituruka mu bigo byombi n’imitungo bisanganwe, kugira ngo kirusheho gukomeza ishoramari ryacyo mu Rwanda.
Airtel ikomoke kuri Bharti Airtel ifite icyicaro i New Delhi mu Buhinde, ikaba ikorera mu bihugu 16 byo muri Aziya na Afurika. Icyo kigo kiza ku mwanya wa gatatui ku Isi mu gutanga serivisi za telefoni ngendanwa urebye mu mubare w’abafatabuguzi. Gitanga n’itumanaho rya internet ya 2G, 3G na 4G.