Mu gihe isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije abatuye isi ndetse kikaba cyaramunze ubukungu bw’ibihugu byose, inzego z’umutekano za Uganda cyane cyane CMI, ISO na ESO, zikoresheje ibinyamakuru byabo, byabonye umwanya wo guhimba ibinyoma byambaye ubusa mu rwego rwo guharabika u Rwanda ndetse no gushaka uko bikiza inzirakarengane z’Abanyarwanda zituye cyangwa zikorera mu gihugu cya Uganda. Ibi babikora bakwirakwiza impapuro mpimbano zihembera urwango hagati ya Uganda n’u Rwanda bazitirira inzego z’u Rwanda cyangwa se iza Uganda bitewe nicyo bagamije.
Nk’ubu bakwirakwiza inyandiko bitiriye inzego z’iperereza z’u Rwanda zisaba amafaranga yo guhemba abazikorera mu gihugu cya Uganda, ibi ntakindi bagamije ni ugushaka kwirenza abo badashaka mu gihugu cya Uganda babatwerera gukorera inzego z’umutekano z’u Rwanda. Abasanzwe bakorera izo nzego za Uganda, harimo Prossy Bonabana, yarezwe ubwambuzi bushingiye ku iterabwoba aho yaka amafaranga Abanyarwanda na bamwe mu bagande abatera ubwoba ko azabarega ko baje kuneka icyo gihugu. Izindi nyandiko ni izanditswe mu izina rya Perezidansi ya Uganda zivuga ko abagande batemerewe kuza mu Rwanda nibindi bigamije guhesha isura mbi inzego z’umutekano w’u Rwanda. Ikibabaje ni uko inzego bitirira ibi binyoma bigamije gusenya, zireberera ntizibinyomoze.
Ibi kandi byiyongera ku bikorwa ibigarasha bikomeje gukorera ku butaka bwicyo gihugu kandi babifashijwemo n’inzego z’umutekano. Mu minsi ishize haherutse gufatwa abayoboke ba rya shyaka rishya ryiyomoye kuri RNC ryitwa RAC Urunana bagera kuri 40 gusa bamwe bagiye barekurwa nyuma yo gusanga ari ba maneko ba Kayumba na CMI bari bagiye mu nama yari yatumijwe na Deo Nyirigira utagicana uwaka na Kayumba Nyamwasa wakoranye na CMI mu ibanga rikomeye bakarigisa umuhungu we Felix Mwizerwa na Ben Rutabana.
RAC-Urunana ryashinzwe na Jean Paul Turayishimye afatanyije n’abandi bahoze muri RNC, ndetse n’abandi bose babayeho nka mafiya urebye abawugize. Rushyashya ikazabagarukaho by’umwihariko ivuga kuri umwe mu bagize iryo shyaka n’uburyo bari hagati y’ururimi ndetse n’igitutu kibariho cyane cyane muri Uganda dore ko aho bakomanga hose basanga Kayumba yabafungiye amayira cyane cyane mu gihugu cya Uganda. Tugarutse kubayoboke babo bafashwe, ubu 32 nibo bafungiwe ahitwa Kitarya , ndetse bakaba bakomejwe guhatirwa gusubira muri RNC no kwitandukanya na Turayishimye na Pasteur Deo Nyirigira. Ntabwo ari ubyo gusa dore ko hadashira kabiri ibinyamakuru bikorana n’inzego z’ubutasi za CMI (dore ko ISO yo havugwa urunturuntu ndetse n’umuyobozi wayo akaba akomeje kwandagazwa n’ibinyamakuru bya CMI) batangaje ko Uganda yafunze umupaka wayo n’u Rwanda ndetse nyuma yaho baza gusohora ibindi bihuha byambaye ubusa bita ko ari amakuru y’ibanga ngo yo mu ishami ry’ipereza rya gisirikare ry’u Rwanda.