U Rwanda rushobora kurega Faustin Twagiramungu uri mu buhungiro mu Bubiligi, nyuma y’amagambo aherutse gutangaza abinyujije mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa YouTube, avuga ko impunzi ziri hanze y’u Rwanda zishobora gufata intwaro zigatahuka.
Muri ayo mashusho y’umunota umwe n’amasegonda 14, Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside, avuga ko impunzi zikeneye gahunda igaragaza uko abasaga ibihumbi 350 bari mu mashyamba ya Congo no mu bindi bihugu bazataha muri uyu mwaka cyangwa se ukurikira.
Umunyapolitiki Twagiramungu Faustin uba mu Bubiligi
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Alphonse Nkusi yabwiye Ikinyamakuru The East African ko ibyo Twagiramungu yakoze ari icyaha ku Rwanda n’ubwo nta gahunda irakorwa yo kumuregera inkiko.
Yagize ati “Twakurikiraniye hafi ibyo Twagiramungu yakunze kuvuga muri iyi myaka yose kandi tubisesenguye dusanga ari ibyaha akorera u Rwanda. Gusa kugeza ubu nta gahunda dufite yo gutangira inzira z’amategeko.”
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Richard Muhumuza
Minisiteri yo gucyura impunzi no kurwanya ibiza ivuga ko Twagiramungu adafatwa nk’impunzi ya politiki, ahubwo ari umuntu wahunze igihugu ku bushake bwe.
Minisitiri Seraphine Mukantabana yagize ati “Si umuvugizi w’impunzi nta nubwo duha agaciro ibyo avuga. Ntabwo dufata Faustin Twagiramungu nk’impunzi, kuko iyo aza kubayo ntiyari kujya mu bikorwa bya politiki bihamagarira ubugizi bwa nabi ku gihugu cyigenga.”
Minisitiri Mukantabana Seraphine ushinzwe impunzi
Ku bijyanye n’uburenganzira bw’impunzi mu bikorwa bya politiki, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, rivuga ko igihe itsinda rya politiki riri gushaka intambara binyuranye n’amasezerano ya Loni, igihugu cyabakiriye gifite inshingano zo kubahagarika.
Faustin twagiramungu akunze kumvikana mu itangazamakuru risebya leta y’u Rwanda, ndetse akavuga ko ishyaka rye hari ubufatanye rifitanye n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.
Uyu mugabo umaze kuba umusaza yagiye agira umugisha wo kubona imirimo myiza ahantu heza ariko imbaraga ze nke zikamubera ikibuza agatsindwa atarenze umutaru ariko ntiyiburire agasigara ku magambo gusa yayandi aranga imburamukoro.
Muri Politiki Twagiramungu yakunze kuvuga ko arwanya ivanguramoko. Ikibazo ibyo yarwanyije ubu nibyo akora, icyo gihe yavugaga ko ishyaka atari ukuvugira ubwoko ahubwo abanyarwanda bose. Ariko ibyo amaze iminsi avuga bigaragara ko yasubiye kuri system yarwanyaga kandi u Rwanda rw’ubu ni urwabanyarwanda bose.
Umwanditsi wacu