• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Amagambo ya Faustin Twagiramungu ahamagarira impunzi gutera u Rwanda ashobora kumugeza mu nkiko

Amagambo ya Faustin Twagiramungu ahamagarira impunzi gutera u Rwanda ashobora kumugeza mu nkiko

Editorial 19 Jan 2016 Mu Mahanga

U Rwanda rushobora kurega Faustin Twagiramungu uri mu buhungiro mu Bubiligi, nyuma y’amagambo aherutse gutangaza abinyujije mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa YouTube, avuga ko impunzi ziri hanze y’u Rwanda zishobora gufata intwaro zigatahuka.

Muri ayo mashusho y’umunota umwe n’amasegonda 14, Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside, avuga ko impunzi zikeneye gahunda igaragaza uko abasaga ibihumbi 350 bari mu mashyamba ya Congo no mu bindi bihugu bazataha muri uyu mwaka cyangwa se ukurikira.

-1816.jpg

Umunyapolitiki Twagiramungu Faustin uba mu Bubiligi

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Alphonse Nkusi yabwiye Ikinyamakuru The East African ko ibyo Twagiramungu yakoze ari icyaha ku Rwanda n’ubwo nta gahunda irakorwa yo kumuregera inkiko.

Yagize ati “Twakurikiraniye hafi ibyo Twagiramungu yakunze kuvuga muri iyi myaka yose kandi tubisesenguye dusanga ari ibyaha akorera u Rwanda. Gusa kugeza ubu nta gahunda dufite yo gutangira inzira z’amategeko.”

-1814.jpg

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Richard Muhumuza

Minisiteri yo gucyura impunzi no kurwanya ibiza ivuga ko Twagiramungu adafatwa nk’impunzi ya politiki, ahubwo ari umuntu wahunze igihugu ku bushake bwe.

Minisitiri Seraphine Mukantabana yagize ati “Si umuvugizi w’impunzi nta nubwo duha agaciro ibyo avuga. Ntabwo dufata Faustin Twagiramungu nk’impunzi, kuko iyo aza kubayo ntiyari kujya mu bikorwa bya politiki bihamagarira ubugizi bwa nabi ku gihugu cyigenga.”

-1815.jpg

Minisitiri Mukantabana Seraphine ushinzwe impunzi

Ku bijyanye n’uburenganzira bw’impunzi mu bikorwa bya politiki, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, rivuga ko igihe itsinda rya politiki riri gushaka intambara binyuranye n’amasezerano ya Loni, igihugu cyabakiriye gifite inshingano zo kubahagarika.

Faustin twagiramungu akunze kumvikana mu itangazamakuru risebya leta y’u Rwanda, ndetse akavuga ko ishyaka rye hari ubufatanye rifitanye n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.

Uyu mugabo umaze kuba umusaza yagiye agira umugisha wo kubona imirimo myiza ahantu heza ariko imbaraga ze nke zikamubera ikibuza agatsindwa atarenze umutaru ariko ntiyiburire agasigara ku magambo gusa yayandi aranga imburamukoro.

Muri Politiki Twagiramungu yakunze kuvuga ko arwanya ivanguramoko. Ikibazo ibyo yarwanyije ubu nibyo akora, icyo gihe yavugaga ko ishyaka atari ukuvugira ubwoko ahubwo abanyarwanda bose. Ariko ibyo amaze iminsi avuga bigaragara ko yasubiye kuri system yarwanyaga kandi u Rwanda rw’ubu ni urwabanyarwanda bose.

Umwanditsi wacu

2016-01-19
Editorial

IZINDI NKURU

Kigali : Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame arafungura ku mugaragaro inyubako z’akataraboneka CHIC Complex n’iya Kigali Heights

Kigali : Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame arafungura ku mugaragaro inyubako z’akataraboneka CHIC Complex n’iya Kigali Heights

Editorial 07 Dec 2016
Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Editorial 16 Jul 2019
Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa AERG kudafata ihungabana nka kirazira

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa AERG kudafata ihungabana nka kirazira

Editorial 23 Oct 2016
Burundi: CNDD igiye guhagurukira Imbonerakure n’Abarwanashyaka bayiteza urubwa

Burundi: CNDD igiye guhagurukira Imbonerakure n’Abarwanashyaka bayiteza urubwa

Editorial 06 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo
Mu Rwanda

U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo

Editorial 31 Oct 2017
Uganda n’Umubiligi Filip Reyntjens basabaga u Bubiligi guhagarika inkunga butera u Rwanda, basebye ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano y’ubufatanye
Amakuru

Uganda n’Umubiligi Filip Reyntjens basabaga u Bubiligi guhagarika inkunga butera u Rwanda, basebye ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano y’ubufatanye

Editorial 14 Aug 2021
Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu
INKURU NYAMUKURU

Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu

Editorial 26 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru