• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Amagambo y’agahinda akubiye mu ibaruwa Buravan yanditse asezera Miss Muhikira

Amagambo y’agahinda akubiye mu ibaruwa Buravan yanditse asezera Miss Muhikira

Editorial 13 May 2019 HIRYA NO HINO

Umuhanzi Burabyo Dukunde Yvan umaze kwamamara mu muziki nka Buravan, yakubiye ubutumwa bwe mu ndirimbo yashunyije nk’ibaruwa yo gusezera kuri Miss Muhikira Irène Bellange uherutse kwitaba Imana ari kwibaruka imfura.

Miss Muhikira Irène Bellange wari ufite imyaka 32, yitabye Imana ku wa 30 Mata 2019, mu bitaro byo muri Angola aho yabanaga n’umugabo we bari barasezeranye ku wa 28 Nyakanga 2018.

Yari yasezeranye kubana akaramata na mukuru wa Buravan witwa Burabyo Ghislain.

Umurambo we wagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize, ku wa Gatandatu haba umugoroba w’ubuhamya naho ku Cyumweru arashyingurwa.

Buravan mu ndirimbo yamuhimbiye yumvikanishamo umubabaro ukomeye n’agahinda we n’abandi bo mu muryango basigiwe na Muhikira, akemeza ko agiye hakiri kare cyane.

Hari nk’aho agira ati “Kugutekerezaho binshengura umutima, wowe wari umutima wa Zahabu ubuzima bwawe bwari umugisha ku bantu ba hafi yawe. Ibyishimo n’urukundo nibwo buryo umuntu yagusobanuramo. Amarira arashoka uko ngenda nandika iyi baruwa yo kugusezera.”

Mu nyikirizo akavuga ati “Bellange waragiye ariko ntabwo uzigera wibagirana, iki ni ikintu mpagazeho ntabwo uzigera wibagirana.”

Mu gusoza agira ati “Wagiye kare iteka uzahoraho Bella, watangaga ubuzima. Ruhukira mu mahoro mukobwa mwiza kuko warwanye intambara neza kandi ugatabaruka nk’intwari mama w’umwana. Warakoze gusiga ibyo tuzajya tukwibukiraho kandi ni ukuri wasize ibigwi kandi tuzahora tubiguhera icyubahiro.”

Mu buhamya bwatanzwe ku wa Gatandatu, abantu benshi bavuze ibigwi Miss Muhikira Irène [Bellange] wigeze kuba Nyampinga wa Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisiti (UNILAK), bamugaragaza nka mukundabantu, witangaga, wabanaga mu mahoro kandi akaba umukirisitu utishushanya.

Sebukwe Burabyo Michael we yavuze ko yari umukobwa ufite uburere kandi wakundaga abantu ahamya ko “Umuryango wacu ubuze umuntu w’intwari, ufite uburere kandi wakundaga abantu”.

Umva indirimbo Buravan yahimbye asezera Muhikira

Miss Muhikira yitabye Imana ari kubyara umwana w’imfura ye

Buravan mu ndirimbo yahimbiye Muhikira yumvikanishamo umubabaro ukomeye n’agahinda we n’abandi bo mu muryango bafite, akemeza ko agiye hakiri kare

Burabyo Ghislain wasigaye mu gahinda, yavuze ko Muhikira yari umuntu bakundana, bagahuza byimazeyo ndetse buzuzanya muri byose

Mu mugoroba w’ubuhamya bugaruka ku buzima bwa Muhikira, benshi bari basazwe n’amarira n’agahinda

Burabyo Michael (ibumoso) ubwo yaganirizaga umuhungu we Burabyo Ghislain wapfushije umugore we
Inkuru ya IGIHE

2019-05-13
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame mu bitabiriye ’Car free Day’ kuri iki cyumweru tariki ya 5/5

Perezida Kagame mu bitabiriye ’Car free Day’ kuri iki cyumweru tariki ya 5/5

Editorial 05 May 2019
Nyuma y’ aho M23 irekeye ibikorwa bya gisirikare, igiye kwipakurura politiki-Me Elie Mutela

Nyuma y’ aho M23 irekeye ibikorwa bya gisirikare, igiye kwipakurura politiki-Me Elie Mutela

Editorial 15 Dec 2017
Uganda:Abakobwa batari baryamana n’ Abasore (Amasugi) bagiye kujya bahembwa

Uganda:Abakobwa batari baryamana n’ Abasore (Amasugi) bagiye kujya bahembwa

Editorial 27 Jan 2017
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Editorial 23 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarwanyi ba RNC bitoreza muri Uganda barifashishwa mu kugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Amakuru

Abarwanyi ba RNC bitoreza muri Uganda barifashishwa mu kugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Editorial 27 Nov 2020
Diamond Platnumz yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda
SHOWBIZ

Diamond Platnumz yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda

Editorial 29 Nov 2017
Perezida Kagame yitabiriye inama ku ishoramari hagati ya Afurika n’u Bwongereza
UBUKUNGU

Perezida Kagame yitabiriye inama ku ishoramari hagati ya Afurika n’u Bwongereza

Editorial 20 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru