Umuhanzi Burabyo Dukunde Yvan umaze kwamamara mu muziki nka Buravan, yakubiye ubutumwa bwe mu ndirimbo yashunyije nk’ibaruwa yo gusezera kuri Miss Muhikira Irène Bellange uherutse kwitaba Imana ari kwibaruka imfura.
Miss Muhikira Irène Bellange wari ufite imyaka 32, yitabye Imana ku wa 30 Mata 2019, mu bitaro byo muri Angola aho yabanaga n’umugabo we bari barasezeranye ku wa 28 Nyakanga 2018.
Yari yasezeranye kubana akaramata na mukuru wa Buravan witwa Burabyo Ghislain.
Umurambo we wagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize, ku wa Gatandatu haba umugoroba w’ubuhamya naho ku Cyumweru arashyingurwa.
Buravan mu ndirimbo yamuhimbiye yumvikanishamo umubabaro ukomeye n’agahinda we n’abandi bo mu muryango basigiwe na Muhikira, akemeza ko agiye hakiri kare cyane.
Hari nk’aho agira ati “Kugutekerezaho binshengura umutima, wowe wari umutima wa Zahabu ubuzima bwawe bwari umugisha ku bantu ba hafi yawe. Ibyishimo n’urukundo nibwo buryo umuntu yagusobanuramo. Amarira arashoka uko ngenda nandika iyi baruwa yo kugusezera.”
Mu nyikirizo akavuga ati “Bellange waragiye ariko ntabwo uzigera wibagirana, iki ni ikintu mpagazeho ntabwo uzigera wibagirana.”
Mu gusoza agira ati “Wagiye kare iteka uzahoraho Bella, watangaga ubuzima. Ruhukira mu mahoro mukobwa mwiza kuko warwanye intambara neza kandi ugatabaruka nk’intwari mama w’umwana. Warakoze gusiga ibyo tuzajya tukwibukiraho kandi ni ukuri wasize ibigwi kandi tuzahora tubiguhera icyubahiro.”
Mu buhamya bwatanzwe ku wa Gatandatu, abantu benshi bavuze ibigwi Miss Muhikira Irène [Bellange] wigeze kuba Nyampinga wa Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisiti (UNILAK), bamugaragaza nka mukundabantu, witangaga, wabanaga mu mahoro kandi akaba umukirisitu utishushanya.
Sebukwe Burabyo Michael we yavuze ko yari umukobwa ufite uburere kandi wakundaga abantu ahamya ko “Umuryango wacu ubuze umuntu w’intwari, ufite uburere kandi wakundaga abantu”.
Umva indirimbo Buravan yahimbye asezera Muhikira