• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

Editorial 29 May 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ubwo Abarundi bajyaga muri CONGO bagiye, bagiye  gufatanya n’abandi banyamuryango ba EAC bari boherejwe muri CONGO ; icyo gihe M23 yabahaye zone nini bari barafashe. Abarundi icyo bakoze bahamagaye za FARDC, FDLR , Mai Mai, ba wazalendo n’abandi bafatanya mu nshingano TSHISEKEDI yifuzaga; bidatinze batangira kwica abatutsi  muri Kivu ; abaturage bahuruza M23 irabatabara irwanya izo ngabo zose .

Tshisekedi yasabye u Burundi kongera imbaraga zo kumutabara amwizeza kumuha byose ; u Burundi bamwoherereza battalion 17, zigeze muri CONGO; M23 irazishwanyaguza. Tshisekedi ntiyashirwa azana ingabo za SADEC ( South Africa, Malawi na Tanzania) barwana na M23; M23 irabatsinda.

Yashatse ingabo z’abanyekongo aziha intwaro nyinshi zihagije, aziha amahugurwa menshi ahagije azohereza kurwanya M23 ziratsindwa , yongeyeho FDLR abaha ibikoresho bihagije, abaha imyambaro myiza, abaha n’imishara abahoreza kurwanya M23 baratsindwa

Tshisekedi n’abandi bayobozi b’izi ngabo bati reka twifatanye twese hamwe na MONUSCO  dutere ka M23 ; barabikora maze M23 irabakubita ihita ifata Goma.

Igihe bahugiye muri ibyo Red Tabara itera u Burundi ; ubuyobozi bw’uburundi bushyira induru ku mu munwa Bati: u Rwanda nirwo rufasha Red Tabara.

Izi ngabo zose bariyandayanze bagerageza kurasa u Rwanda ariko barananirwa.

Muri Dipolomasi; Ububiligi bwasezeranije Tshisekedi ko buzakora ibishoboka byose u Rwanda rugahabwa ibihano mpuzamahanga ndetse rugakomatanyirizwa ku isi hose ; maze Tshisekedi na Muyaya bandika inyandiko zuzuyemo ibinyoma bisebya u Rwanda babiha minisitiri w’ububanyi n’amahanga bwa Ababiligi Prévot; ariko mu rugendo rwe aza guhura n’uruva gusenya.

Ubwo Prévot yageraga mu Burayi hose baramubwiraga bati : umuryango wa SADEC na East Africa bemeje imishyikirano hagati y’u Rwanda na CONGO hamwe na CONGO na M23 ndetse Union Africain bemeje abazahagarira iyo mishyikirano waretse tukaba dutegereje ikizavamo ? Prévot ati : Oya ndifuza ko u Rwanda rufatirwa ibihano. Abo mu bihugu by’I Burayi yabaga yagiye kureba bati: genda tuzabireba.

Maze Ububiligi bugira ibindi byago bikomeye ; mu gihe U bubiligi bukiri muri ayo; Doha hatangira imishyikirano ya leta y’u Rwanda na leta ya Congo ndetse Niya Leta ya Congo na M23 ; Imigambi yose Ububiligi bwari bufite yo gusenya no gusabira urwo gupfa u Rwanda icecekera aho.

TRUMP ari nawe uha amategeko ibihugu by’I Burayi aba ahamagaje imishyikirano ya Leta y’u Rwanda niya leta Congo ategeka ko na M23 iganira na Leta Congo; yemera kuzakurikiza imishyikirano yose y’abanyafurika.

Ariko umubiligi ntiyashirwa, abwira Tshisekedi ati ndagufasha kubona imbunda nyinshi ariko sinkuha abasirikare byadukoraho gusa nzagufasha gushishikariza abazagufasha ; akusanya interahamwe zose ziri mu bihugu by’amajyepfo y’afurika n’ahandi ku isi babazana Mu Burundi aho bitegura kwambuka muri DRC, yikoza I Burundi n’ibindi bihugu asabira Tshisekedi inkunga ngo baburizemo amasezerano y’amahoro ya DOHA.

Nubwo Leta y’u Burundi n’Ababiligi barajwe ishinga no gusenya u Rwanda ni ikibazo gikomeye bafite cyo kutigira ku mateka y’ahahise ku ngabo z’u Rwanda ; U Rwanda kuva rwabaho ntirutsindwa kandi n’abarurwanya uyu munsi barabizi kuko ingabo z’u Rwanda nizo zakuyeho ingoma y’igitugu ya Habyarimana yakoraga genocide yakorerwaga abatutsi mu 1994, nizo ngabo zakuyeho umunyagitugu Mobutu, banesha ku manywa y’ingabo z’ inyeshyamba zo muri centre Africa zari zarananiye Abafaransa n’abacancuro b’i Burayi

Nizo ngabo zirukanye inyeshyamba zo muri Mozambique zari zananiye ingabo za Mozambique, abacancuro b’i Burayi ni ingabo za SADEC, ni nazo ngabo zarinze umupaka w’u Rwanda I Rubavu ubwo ingabo za FARDC, FDLR, ABARUNDI , Abacancuro , Mai Mai, ba wazalendo n’abandi bari Goma bose barahiye gutera u Rwanda ndetse birageragezwa ariko nta na centimeter bateye ku butaka bw’u Rwanda; amaherezo y’u Burundi n’Ababiligi ni ugutsindwa uruhenu.

2025-05-29
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki y’abagore (Afrobasket 2021)

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki y’abagore (Afrobasket 2021)

Editorial 14 Jul 2021
Abenshi bakekaga ko RwandAir nigera i Kinshasa izaraswa- Perezida Kagame yagize icyo abivugaho

Abenshi bakekaga ko RwandAir nigera i Kinshasa izaraswa- Perezida Kagame yagize icyo abivugaho

Editorial 21 Jun 2019
50% y’Amafaranga azava ku mikino ya nyuma y ‘lgikombe cy’Amahoro 2023 azafasha abagizweho ingaruka n’ibiza

50% y’Amafaranga azava ku mikino ya nyuma y ‘lgikombe cy’Amahoro 2023 azafasha abagizweho ingaruka n’ibiza

Editorial 24 May 2023
Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Editorial 09 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y’abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe.
Amakuru

AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y’abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe.

Editorial 03 May 2021
Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo agaragaramo abakobwa bambaye amakariso n’amasutiye gusa [AMAFOTO na VIDEO ]
SHOWBIZ

Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo agaragaramo abakobwa bambaye amakariso n’amasutiye gusa [AMAFOTO na VIDEO ]

Editorial 04 Oct 2018
Umuhanzi  Kidum ngo yaba yararogewe mumujyi wa Bujumbura
INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi Kidum ngo yaba yararogewe mumujyi wa Bujumbura

Editorial 27 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru