Ubwo Abarundi bajyaga muri CONGO bagiye, bagiye gufatanya n’abandi banyamuryango ba EAC bari boherejwe muri CONGO ; icyo gihe M23 yabahaye zone nini bari barafashe. Abarundi icyo bakoze bahamagaye za FARDC, FDLR , Mai Mai, ba wazalendo n’abandi bafatanya mu nshingano TSHISEKEDI yifuzaga; bidatinze batangira kwica abatutsi muri Kivu ; abaturage bahuruza M23 irabatabara irwanya izo ngabo zose .
Tshisekedi yasabye u Burundi kongera imbaraga zo kumutabara amwizeza kumuha byose ; u Burundi bamwoherereza battalion 17, zigeze muri CONGO; M23 irazishwanyaguza. Tshisekedi ntiyashirwa azana ingabo za SADEC ( South Africa, Malawi na Tanzania) barwana na M23; M23 irabatsinda.
Yashatse ingabo z’abanyekongo aziha intwaro nyinshi zihagije, aziha amahugurwa menshi ahagije azohereza kurwanya M23 ziratsindwa , yongeyeho FDLR abaha ibikoresho bihagije, abaha imyambaro myiza, abaha n’imishara abahoreza kurwanya M23 baratsindwa
Tshisekedi n’abandi bayobozi b’izi ngabo bati reka twifatanye twese hamwe na MONUSCO dutere ka M23 ; barabikora maze M23 irabakubita ihita ifata Goma.
Igihe bahugiye muri ibyo Red Tabara itera u Burundi ; ubuyobozi bw’uburundi bushyira induru ku mu munwa Bati: u Rwanda nirwo rufasha Red Tabara.
Izi ngabo zose bariyandayanze bagerageza kurasa u Rwanda ariko barananirwa.
Muri Dipolomasi; Ububiligi bwasezeranije Tshisekedi ko buzakora ibishoboka byose u Rwanda rugahabwa ibihano mpuzamahanga ndetse rugakomatanyirizwa ku isi hose ; maze Tshisekedi na Muyaya bandika inyandiko zuzuyemo ibinyoma bisebya u Rwanda babiha minisitiri w’ububanyi n’amahanga bwa Ababiligi Prévot; ariko mu rugendo rwe aza guhura n’uruva gusenya.
Ubwo Prévot yageraga mu Burayi hose baramubwiraga bati : umuryango wa SADEC na East Africa bemeje imishyikirano hagati y’u Rwanda na CONGO hamwe na CONGO na M23 ndetse Union Africain bemeje abazahagarira iyo mishyikirano waretse tukaba dutegereje ikizavamo ? Prévot ati : Oya ndifuza ko u Rwanda rufatirwa ibihano. Abo mu bihugu by’I Burayi yabaga yagiye kureba bati: genda tuzabireba.
Maze Ububiligi bugira ibindi byago bikomeye ; mu gihe U bubiligi bukiri muri ayo; Doha hatangira imishyikirano ya leta y’u Rwanda na leta ya Congo ndetse Niya Leta ya Congo na M23 ; Imigambi yose Ububiligi bwari bufite yo gusenya no gusabira urwo gupfa u Rwanda icecekera aho.
TRUMP ari nawe uha amategeko ibihugu by’I Burayi aba ahamagaje imishyikirano ya Leta y’u Rwanda niya leta Congo ategeka ko na M23 iganira na Leta Congo; yemera kuzakurikiza imishyikirano yose y’abanyafurika.
Ariko umubiligi ntiyashirwa, abwira Tshisekedi ati ndagufasha kubona imbunda nyinshi ariko sinkuha abasirikare byadukoraho gusa nzagufasha gushishikariza abazagufasha ; akusanya interahamwe zose ziri mu bihugu by’amajyepfo y’afurika n’ahandi ku isi babazana Mu Burundi aho bitegura kwambuka muri DRC, yikoza I Burundi n’ibindi bihugu asabira Tshisekedi inkunga ngo baburizemo amasezerano y’amahoro ya DOHA.
Nubwo Leta y’u Burundi n’Ababiligi barajwe ishinga no gusenya u Rwanda ni ikibazo gikomeye bafite cyo kutigira ku mateka y’ahahise ku ngabo z’u Rwanda ; U Rwanda kuva rwabaho ntirutsindwa kandi n’abarurwanya uyu munsi barabizi kuko ingabo z’u Rwanda nizo zakuyeho ingoma y’igitugu ya Habyarimana yakoraga genocide yakorerwaga abatutsi mu 1994, nizo ngabo zakuyeho umunyagitugu Mobutu, banesha ku manywa y’ingabo z’ inyeshyamba zo muri centre Africa zari zarananiye Abafaransa n’abacancuro b’i Burayi
Nizo ngabo zirukanye inyeshyamba zo muri Mozambique zari zananiye ingabo za Mozambique, abacancuro b’i Burayi ni ingabo za SADEC, ni nazo ngabo zarinze umupaka w’u Rwanda I Rubavu ubwo ingabo za FARDC, FDLR, ABARUNDI , Abacancuro , Mai Mai, ba wazalendo n’abandi bari Goma bose barahiye gutera u Rwanda ndetse birageragezwa ariko nta na centimeter bateye ku butaka bw’u Rwanda; amaherezo y’u Burundi n’Ababiligi ni ugutsindwa uruhenu.