• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Editorial 08 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ubwo kuri iki cyumweru, muri Zanzibar haberaga umwiherero w’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Kongo, Bestine Yamba Kazadi, yibese bagenzi be, asohora itangazo rihabanye kure n’ibyo yumvikanye na bagenzi be.

Muri uwo mwiherero u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe, n’Umunyamabanga wa Leta, Gen. James Kabarebe

Mu gihe umwiherero wari umaze kwemeza ko ibyemezo bya Luanda na Nairobi bigomba kubahirizwa mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano muri Kongo, harimo kuyoboka inzira y’ibiganiro hagati y’impande zihanganye no gusenya imitwe yitwaje intwaro, iy’abanyamahanga nka FDLR igasubizwa mu bihugu ikomokamo, Madamu Yamba Kazadi yavuze ko “ibibazo byo mu burasirazuba bwa Kongo biterwa n’ingabo z’u Rwanda, RDF, n’umutwe wa M23, indi mitwe yitwara gisirikari ntaho ihuriye n’ibyo bibazo”.

Ayo magambo ya Minisitiri uhagarariye guverinoma ya Kongo asobanuye ko indi mitwe isaga 260, irimo FDLR, Mai-Mai, CODECO, ADF, ntacyo itwaye abanyekongo.

Reka abivuge ariko, n’ubundi iyo mitwe yica abaturage, ikabasahura, igasambanya abagore ku ngufu, yashinzwe kandi ikorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Abasesenguzi basanga ariko n’ubundi ntacyo uwo mwiherero wari kugeraho kigaragara, kuko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwakomeje kwerekana ko budaha agaciro Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba.

Urugero rwa hafi ni uko bwirukanye nabi ingabo z’uwo muryango zari zagiye gutanga umusanzu wo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu, buzisimbuza ingabo za SADC, kugeza ubu zitari zagira icyo zimara kuva zagera muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize, ahubwo ibintu bikaba byararushijeho kujya irudubi.

Kuva Kongo yakwinjira mu Muryango w’Afrika y’Uburasirazuba kandi ntiratanga umusanzu wayo na rimwe, ubu ikaba irimo umwenda ukabakaba miliyoni 15 z’amadolari y’Abanyamerika.

2024-07-08
Editorial

IZINDI NKURU

Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza

Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza

Editorial 02 Sep 2020
Abapolisi b’u Rwanda muri Haiti bambitswe imidali

Abapolisi b’u Rwanda muri Haiti bambitswe imidali

Editorial 18 Jun 2016
Amafoto – Mu mukino wa gucuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe

Amafoto – Mu mukino wa gucuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe

Editorial 06 Feb 2022
Imvano y’urwango rwa Museveni ku Banyarwanda

Imvano y’urwango rwa Museveni ku Banyarwanda

Editorial 14 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Twiteguye kugenda kuri Kigali tugafata Kagame ari muzima – Imbonerakure
INKURU NYAMUKURU

Twiteguye kugenda kuri Kigali tugafata Kagame ari muzima – Imbonerakure

Editorial 09 Dec 2018
DRC: Opozisiyo isaba Loni kwirinda amayeri ya Kabila mu kuburizamo amatora
POLITIKI

DRC: Opozisiyo isaba Loni kwirinda amayeri ya Kabila mu kuburizamo amatora

Editorial 08 Oct 2018
Ntabwo nenga aba Miss bambara Bikini ahubwo nenga ababategeka kuzambara- Rucagu Boniface
SHOWBIZ

Ntabwo nenga aba Miss bambara Bikini ahubwo nenga ababategeka kuzambara- Rucagu Boniface

Editorial 04 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru