Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yatsinze aya Polisi y’u Burundi mu mikino itangiza umupira w’amaguru n’umukino w’intoki (Volley ball) yabahuje ku munsi wa mbere w’imikino ihuza abapolisi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO).
Ni imikino yabaye nyuma y’ibirori byo gutangiza iyi imikino ya EAPCCO byabereye kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.
Mu masaha y’umugoroba kuri icyo kibuga niho habereye umukino wahuje Polisi y’u Rwanda ihagarariwe na Police FC ndetse na Polisi y’i Burundi ihagarariwe na Rukinzo FC.
Ni umukino warangiye Police FC y’u Rwanda yatsinze Rukinzo FC ibitego bitatu kuri kimwe, ni ibitego byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier na Kayitaba Jean Bosco ku ruhande rw’u Rwanda na Hakizimana Tity wa Rukinzo.
Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yashimye uburyo abakinnyi uko bitwaye muri uyu mukino ashimangira ko intego bafite ari ugutwara igikombe.
Yagize ati: “Twari dufite intego yo gutsinda kandi twayigezeho, tuzakomerezaho no ku mukino utaha kandi twizeye ko tuzatwara igikombe turimo gukinira.”
Mu mukino wa Volleyball wakiniwe kuri BK Arena ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, ikipe ya Polisi y’u Rwanda nayo yatsinze iya Burundi amaseti atatu ku busa.
Umukino wahuje u Rwanda ruhagarariwe na Forefront Volleyball Club yatsinze uyu mukino mu buryo buyoroheye, aho iseti ya mbere yayitsinze ku manora 25 kuri 17, iya Kabiri yarangiye ku manota 25 kuri 20 mu gihe iya nyuma yarangiye ari amanota 25 kuri 22.
Kuri uyu munsi imikino irakomeza muri Volleyball aho u Burundi buhura na Kenya, naho mu mupira w’amaguru amakipe akazongera gukina kuri uyu wa gatanu.
Amakipe yo mu bihugu umunani ari byo u Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Etiyopia ndetse n’u Rwanda rwaryakiriye bwa mbere, niyo yitabiriye iri rushanwa ribaye ku nshuro yaryo ya Kane.
Ni imikino irimo gukinwa mu byiciro 13 by’imikino itandukanye harimo umupira w’amaguru, Volley ball, netball, Hand ball, Beach volleyball, Basketball, Athletisme, Darts, Karate, Taekwondo, Judo, Iteramakofe no Kumasha.