• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»IMIKINO»Amavubi ngo yibasiwe n’imbeho n’umuyaga bikonje cyane byo muri Tunisia

Amavubi ngo yibasiwe n’imbeho n’umuyaga bikonje cyane byo muri Tunisia

Editorial 04 Jan 2018 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo muri Tunisia yitegura imikino ya gicuti ibanziriza CHAN2018. Abakinnyi bahanganye n’umuyaga mwinshi ukonje ariko ngo ni byiza kwimenyereza ikirere kare.

Abantu 31 barimo abakinnyi 23 abatoza batatu; Antoine Hey, Mashami Vincent na Higiro Thomas n’abandi bagize delegation bagize Amavubi batangiye umwiherero w’iminsi icumi mu mujyi wa Sousse wo muri Tunisia. Bageze muri uyu mujyi ejo hashize saa 18h. Bakoze imyitozo mu gitondo cy’uyu munsi.

Inkuru dukesha  Umuseke  mu kiganiro  na kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame,  yagize ati :abakinnyi n’umutoza wabo biteguye neza umukino wa mbere wa gicuti bazahuramo na ‘Falcons of Jediane’ za Sudan.

“Urugendo rwari rurerure ariko twahageze amahoro twanakoze imyitozo ya mbere. Umutoza wacu tutari twahagurukanye (Antoine Hey) twahuriye ku kibuga cy’indege turi kumwe ubu. Navuga ko ikiri kutugora ari umuyaga ukonje n’imbeho nyinshi ariko ni byiza ko tubonye iminsi yo kubyimenyereza kuko muri Maroc ahazabera CHAN hahuje ikirere n’aha turi.”

Uyu munyezamu ufite inararibonye yakomeje avuga ko bishimiye kuba nta mvune bafite mu ikipe kandi ngo biteguye neza umukino wa gicuti bafitanye na Sudan kuwa gatanu tariki 5 Mutarama 2018. Azakurikizaho guhangana na Algeria bya gicuti tariki 10 Mutarama mbere y’umunsi umwe ngo bajye muri Maroc.

Amavubi y’u Rwanda acumbikiwe muri El Kantaoui Club Hotel iri gukora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi ku kibuga cy’imyitozo cy’iyo Hotel.

Abakinnyi bari muri Tunisia na numero bambara:
Abanyezamu:
 Ndayishimiye Eric (1), Nzarora Marcel (18), Kimenyi Yves (23)

Ba myugariro: Usengimana Faustin (15), Manzi Thierry (17), Kayumba Soter (22), Rutanga Eric (20), Iradukunda Eric (14), Fitina Omborenga (13), Ndayishimiye Celestin (3), Rugwiro Herve (16), Mbogo Ally(21),

Abakinnyi bo hagati: Mukunzi Yannick (6), Bizimana Djihad (4), Nshimiyimana Amran (5), Niyonzima Ally (8), Imanishimwe Djabel (2), Hakizimana Muhadjiri (10), Nshuti Savio Dominique (11)

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (19), Mico Justin (12), Biramahire Abeddy (7) na Mubumbyi Barnabe (9).

Abayoboye ikipe: Mashami Vincent (Assistant Coach), Higiro Thomas (Goalkeeper’s coach), Hakizimana Moussa (Physiotherapist), Rutamu Patrick (Physiotherapist), Nshimiyimana Protogene (Team Doctor), Kamanzi Emery (Team Manager), Baziki Pierre (Kit Manager) na Mugabe Bonnie (Team Media Officer)

Umukinnyi rukumbi wa Kiyovu sports Mbogo Ally uri mu Amavubi

Umukinnyi rukumbi wa Kiyovu sports Mbogo Ally uri mu Amavubi

Nzarora Marcel afata amafunguro

Nzarora Marcel afata amafunguro

Faustin Usengimana si inshuro ya mbere ageze aha

Faustin Usengimana si inshuro ya mbere ageze aha

Yves Kimenyi yahiriwe n'uyu mwaka w'imikino

Yves Kimenyi yahiriwe n’uyu mwaka w’imikino

Nshuti Innocent niwe mukinnyi muto Amavubi azakoresha muri CHAN2018

Nshuti Innocent niwe mukinnyi muto Amavubi azakoresha muri CHAN2018

No muri Hotel imbere bisaba kwifubika cyane

No muri Hotel imbere bisaba kwifubika cyane

Ndayishimiye Eric Bakame ngo imbeho n'umuyaga nibyo bari kwimenyereza

Ndayishimiye Eric Bakame ngo imbeho n’umuyaga nibyo bari kwimenyereza

Kapiteni wungirije w'Amavubi Bizimana Djihad aritegura gukina CHAN ku nshuro ya kabiri

Kapiteni wungirije w’Amavubi Bizimana Djihad aritegura gukina CHAN ku nshuro ya kabiri

Imran Nshimiyimana kuri Hotel mbere yo kujya mu myitozo ya nyuma ya saa sita

Imran Nshimiyimana kuri Hotel mbere yo kujya mu myitozo ya nyuma ya saa sita

El Kantaoui Club Hotel niho Amavubi acumbitse

El Kantaoui Club Hotel niho Amavubi acumbitse

Photo: Umuseke

2018-01-04
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball

Editorial 03 Sep 2025
Mauritius yamaze guhamagara abakinnyi 23 izifashisha ikina n’Amavubi

Mauritius yamaze guhamagara abakinnyi 23 izifashisha ikina n’Amavubi

Editorial 22 Mar 2016
Seninga Innocent wari umutoza wa Kiyovu ubu ntakiri we

Seninga Innocent wari umutoza wa Kiyovu ubu ntakiri we

Editorial 21 Jan 2016
Geoffrey Zawadi yatorewe kuba Visi Perezida wa FRVB asimbuye Jado Castar, ibyavuye mu nama y’intekorusange y’umukino wa Volleyball

Geoffrey Zawadi yatorewe kuba Visi Perezida wa FRVB asimbuye Jado Castar, ibyavuye mu nama y’intekorusange y’umukino wa Volleyball

Editorial 18 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mike Karangwa akomeje kwagura umurimo wo kwigisha abantu ijambo ry’Imana, Ese ni iki kibyihishe inyuma?
HIRYA NO HINO

Mike Karangwa akomeje kwagura umurimo wo kwigisha abantu ijambo ry’Imana, Ese ni iki kibyihishe inyuma?

Editorial 09 May 2017
Uganda: Abasirikare 2 ba UPDF bakorewe iyicarubozo ku munsi w’umurimo
Mu Rwanda

Uganda: Abasirikare 2 ba UPDF bakorewe iyicarubozo ku munsi w’umurimo

Editorial 05 May 2017
FARDC yiyemeje kuburizamo umugambi wa Kayumba Nyamwasa na FDLR wo gutera u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

FARDC yiyemeje kuburizamo umugambi wa Kayumba Nyamwasa na FDLR wo gutera u Rwanda

Editorial 29 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru