Ikipe y’Igihugu ‘u Rwanda, Amavubi yageze mu Rwanda muri iri joro ryakeye, iturutse mu gihugu cya Bénin aho ije kwitegura umukino wo kwishyura uzayihuza na Bénin.
Ni umukino ugomba kuba kuwa mbere w’icyumweru gitaha uzaba ari uw’umunsi wa kane wo guhatanira itike yo gukina imikino y’igikombe cya Afurika 2023 kizabera muri Cote d’Ivoire.
Ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry akaba yari kumwe n’abandi bafana.
Amavubi aje i Kigali kwitegura guhura na Benin mu mukino wo kwishyura nyuma yaho uwa mbere warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Ni umukino kugeza ubu utaramenyekana aho uzabera hagati ya Huye cyangwa i Cotonou kuko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF yari yasabye ko umukino wabera muri Benin kuko ngo i Huye hatari Hoteli yujuje ibisabwa ngo yakire iyo kipe y’igihugu.
Kugeza ubu nyuma y’umunsi wa gatatu w’imikino Nyafurika mu matsinda, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota 3, Senegal iri bukine na Mozambique uyu munsi zose ziri imbere y’ikipe y’igihugu.