• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Editorial 26 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Kuri uyu wa gatanu, tariki 25 Kamena 2021, Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Madame Zaina NYIRAMATAMA yasuye ikipe y’igihugu hano mu mujyi wa Agadir aho iri gukina irushanwa rya FIVB Beach Volleyball Continental Cup 2021.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita ni bwo uyu muyobozi yageze kuri Hotel Atlas Amadil ho iyi kipe icumbitse.

Mu ijambo yagejeje ku bakinnyi n’abandi bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, Madame Nyiramatama yababwiye ko umukino wa Volleyball ufite byinshi wakungukira mu mubano w’ibihugu byombi ; Repubulika y’u Rwanda ndetse n’Ubwami bwa Maroc. Yabasabye kandi gukomeza kuba abakinnyi bahamye, bakarangwa no kugira ubunyamwuga mu byo bakora, btyo bakaba icyigererezo ku bakinnyi b’ejo hazaza.

Abakinnyi bahagarariye abandi, Nzayisenga Charlotte na Ntagengwa Olivier bamushimiye ko yafashe umwanya akaza kubasura, bamubwira ko n’ubwo bamaze gusezererwa mu irushanwa hari amasomo menshi barikuyemo. Bamugaragarije ko imwe mu mbogamizi bahuye nazo harimo kutabona amarushanwa akomeye nk’uko abo bari bahanganye bahora bayakina.

Nyuma y’iki gikorwa kandi Madame Ambasaderi Nyiramatama aherekejwe n’umuyobozi w’akarere ka gatanu muri Volleyball, Ruterana Fernand Sauveur n’Umunyamabanga Mukuru wa FRVB, Mucyo Philbert bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afrika, CAVB, Madame Bouchra HAJIJ.

Muri ibi biganiro abayobozi bombi bagarutse ku masezerano y’ubufatanye aherutse gusinywa hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc agendanye n’ibice byinshi by’ubuzima harimo na Volleyball.

Madame Hajij yijeje ko CAVB izakomeza gufatanya n’amashyirahamwe y’abayamuryango mu guteza imbere Volleyball ku mugabane wa Afrika by’umwihariko mu Rwanda igana mu cyerekezo cy’iterambere isi igezemo.
Impande zombi zemeranije ko zizakomeza kugirana ibiganiro bigamije gushyiraho imikoranire irambye ndetse no gutegura imishinga igamije guteza imbere Volleyball y’u Rwanda.

Madame Bouchra HAJIJ ni umubyeyi wakinnye Volleyball mu makipe nka Forces Armées Royales, Fath Union Sport de Rabat, and Crédit Agricole, akinira ikipe y’igihugu ya Maroc imyaka 18. Yatorewe kuyobora CAVB ku itarki 25 Ukwakira 2020, muri mandat y’imyaka ine.

2021-06-26
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mihango y’amakwe hari aho usanga twimakaza umuco w’ibinyoma

Mu mihango y’amakwe hari aho usanga twimakaza umuco w’ibinyoma

Editorial 15 Jan 2016
Abanyamuryango ba FERWAFA barasaba De Gaulle kwegura

Abanyamuryango ba FERWAFA barasaba De Gaulle kwegura

Editorial 21 Jun 2016
Team Rwanda yitezweho kwegukana Tour du Senegal yakiriwe n’Abanyarwanda muri Sénégal

Team Rwanda yitezweho kwegukana Tour du Senegal yakiriwe n’Abanyarwanda muri Sénégal

Editorial 20 Apr 2018
Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Editorial 11 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ivan Minnaert yirukanwe, babiri bari bamwungirije barahagarikwa
IMIKINO

Ivan Minnaert yirukanwe, babiri bari bamwungirije barahagarikwa

Editorial 12 Jun 2018
Leta y’u Burundi irikanga igiti n’isazi, Ese ibitero biraturuka he?
ITOHOZA

Leta y’u Burundi irikanga igiti n’isazi, Ese ibitero biraturuka he?

Editorial 22 Oct 2018
Rutahizamu Kylian Mbappe  yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid
Amakuru

Rutahizamu Kylian Mbappe yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid

Editorial 10 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru